Politiki ya Opozisiyo: Iyo “Abafana” bihaye gusimbura “Abakinnyi” mu kibuga birangira bite?

Icara ahatuje maze ufate iminota ibiri gusa yo gutekereza:  Gerageza gushushanya mu mutwe wawe ikipe y’umupira w’amaguru iri mu irushanwa ihatanira gucyura igikombe cy’isi . Iri mu kibuga, abafana nabo buzuye stade. Umukino w’ikipe ntunyuze abafana, ntibumva neza impamvu ikipe yabo itari gukina uko babyifuza none bamwe muribo bafashe icyemezo cyo kumanukira mu kibuga bagasimbura abakinnyi….birarangira bite?

Kimwe mu bizwi ni uko iminota icumi gusa yajya gushira abafana bihinduye abakinnyi bamaze guta igihaha! Kwicara ku ntebe y’umufana no gufata umwanya mu kibuga nk’umukinnyi ni ibintu bibiri bihabanye cyane! Gusa ibyo nibyo bamwe mu bafana ba politiki y’u Rwanda badashaka kumva  kandi biyita inzobere !

Muri iyi minsi, ikibazo cyo kurambirwa ubuhungiro no guhogozwa n’akarengane ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame bukomeje kugirira rubanda kigiye gutuma bamwe bata amapantalo bakiruka ku gasozi izuba riva!

Nakomeje gusoma inyandiko nyinshi zinyuranye z’abavuga ko bakurikiranira politiki y’u Rwanda hafi. Ndazisoma zose, nta n’imwe incika. Ni mu gihe, narabyiyemeje. Sintangazwa n’ibyo bavuga bitaba bibuzemo agace k’ukuri ahubwo ntangazwa n’uko bateye, n’uko bakora, bo ubwabo . Hari abihinduye abarimu mu bya politiki(Teachers of politics) reka ntiwareba, none bageze no ku rwego rwo kwiyumvamo ububasha bwo kwirirwa “batukagura” abanyarwanda b’intwari birya bakimara…bashakira u Rwanda amahoro! Umuntu agatinyuka akita abagerageza kugira icyo bakora ngo ni ”Ibigarasha n’abahutu b’abanyenda nini zataye ku gasi”! Singiye kubeshya, uko nagendaga nsoma inkuru ya Lyarahoze Samuel narushagaho kuyibonamo ikintu gipfuye ku buryo kuyireka igahita ntacyo abantu bayivuzeho byaba atari byiza. Siyo yonyine iteye itya, muri iyi minsi hadutse n’izindi nkayo, zitiza umurindi uwo turwanya n’iyo banyirikuzandika baba batabigambiriye. Ariko iya Samuel Lyarahoze yo ifite umwihariko.

1. “Ibigarasha n’abahutu b’abanyenda nini zataye ku gasi”

Inyandiko yasohotse ku Ikazeiwacu, kuri Therwandan, no kuzindi mbuga nkoranyambaga yitwa Ibigarasha n’ibihutu by’inda nini zataye ku gasi nibireke Paul Kagame yitegekere” yaje ikurikira izindi nyinshi uyu mugabo witwa Samuel Lyarahoze yanditse, agaragaza ko ari we wenyine uzi ikigomba gukorwa kugira ngo impinduka igere mu Rwanda, ngo iturutse ku biganiro hagati ya FPR na Opozisiyo! Sinanze ko uyu mugabo atanga ibitekerezo bye. Ni uburenganzira bwa buri wese. Ariko kubahuka abanyapolitiki bose bagerageza kwitanga akagera n’ubwo abatukira mu binyamakuru, si ibyo gucecekwa.

Amagambo ye sinyabona mu rwego rwo gukabya inkuru bisanzwe, afite aho ahuriye no “gusebanya no gutukana” kandi ibi byombi ni ibyaha bihanwa n’amategeko mu bihugu byose. Amagambo ye nayafashe nk’agamije guca intege abanyarwanda bake bagira icyo bakora ngo ibintu bibe byahinduka mu Rwanda.

Uyu mugabo ngo uzi icyakiza u Rwanda yananijwe n’iki guhaguruka ngo abishyire mu bikorwa, ubwo wumva abandi ari  “Ibigarasha n’ibihutu by’ibinyanda nini yataye ku gasi”? Niba andi mashyaka ya opozisiyo yose “ntacyo akora” kandi akaba ari “ntacyo amaze”yashinze irye rifite ingufu maze rigakiza Abanyarwanda bwangu nk’uko abyifuza ? Ese ubundi ashingira he yemeza ko FPR yiteguye kuganira na Opozisiyo, ko abantu basigaye bitiranya inzozi zabo n’ukuri?

Kugeza ubu Samuel Lyarahoze twese tuzi yaba yarakoze iki kigaragara ngo tumwemere nk’umunyabisubizo ariko areke amagambo adafite icyo apfana n’ibikorwa ? Samuel Lyarahoze abarizwa mu rihe shyaka yaba yaragerageje gutera inkunga ifatika bityo akaba ariho aribaza raporo?

Samweli Lyarahoze arahagarara ku maguru yombi agasubira mu mvugo nyandagazi ya Paul Kagame ngo  abanyapolitiki ba Opozisiyo ni “ Injiji zize” , bityo agasigara ari we mpuguke wenyine, uhagaze neza mu kibuga ! Kandi nta mugayo, icyo  ubuhanga bwe buhanitse bugambiriye ni ukumvisha abanyapolitiki ba Opozisiyo  ko Opozisiyo nyarwanda izabaho ari uko amashyaka yose asenyutse hagasigara rimwe rukumbi, kandi naryo rikaba nta yindi “agenda” rigomba kugira uretse gushyigikira FDLR ! Analyse y’uyu mu “Teacher of politics”, irasobanutse neza ariko irimo ikibazo gikomeye. Ntabwo nyirayo abona ko atari “analyse politique” ahubwo ari uruhererekane rw’amarangamutima (“declaration sentimentale”).

2. Ibintu bipfira he? Kuki Politiki ikomeje gusimbuzwa amarangamutima?

Iyo usomye neza inyandiko ya Bwana Lyarahoze Samuel uhita wibonera ko uyu mugabo yaciwe intege bikomeye na declaration ya EU ! Arabivuga muri aya magambo:

“Ku banyarwanda bari ku ngoyi ya Kagame n’agatsiko ke, ndetse n’abamuhunze twifuza gutaha mu gihugu cyacu, ingingo ya gatatu y’iri tangazo ni amahano. Ivuga ko « (…) Umuryango w’Ubumwe w’Uburaya wibukije ko gufasha FDLR uko ariko kose binyuranije n’ ibyemezo bya LONI n’ibya EU mu kurwanya uwo mutwe. (…) Umuryango w’Ubumwe w’Uburaya wakiriye neza itangazo ry’u Rwanda ryemerera abarwanyi ba FDLR gutaha iwabo nkuko byari bisanzwe bikorwa muri DDR» Byisomere nawe mu cyongereza. « (…) The EU recalls that any support to the FDLR is in contravention of existing UN and EU restrictive measures. (…)The EU welcomes the statement of the Government of Rwanda to accept voluntary returnees from the FDLR in the context of the DDR process. »

Uyu mugabo akababaro afite turagasangiye. Ariko ndamushinja ibitotsi yibereyemo akaba atarigeze yumva akamo duhora tutera Abanyarwanda tubabwira ngo nibakanguke babone ko « Nta wundi ubitubereyemo » !

Lyarahoze Samuel yibereye muri ba bandi bishuka ko ibihugu by’amahanga nka Tanzaniya, za EU, UN, …. bifata umwanya wabyo batekerereza abanyarwanda ikizabakiza ubutegetsi bwa Kagame. Aricara akishuka mu mutima we ko Abahutu bafite ibihugu bibakunda bizababuza kurimburwa na Kagame.

Wagira ngo Samuel Lyarahoze yibagiwe uko abo Bahutu avuga barasiwe umugenda mu mashyamba, impinja, abangavu,abasore,inkumi,abakecuru n’abakambwe batagira ingano  bakahasiga agatwe, n’ubu abo ibisimba bitagugunnye bakaba bacyanitse amenyo iyo mu mashyamba ya Kongo…ayo mahanga ahari, arebera ! Ndetse harimo n’ayashyigikiye FPR-Inkotanyi kuva zitera u Rwanda taliki ya 1/10/1990 kugeza n’ubu, mu gihe abaturage batwikirwa muri Gereza, bakaraswa izuba riva…. !

None dore disi Lyarahoze Samuel aracyatangazwa n’uko intero ari mwe ngo « gufasha FDLR » mu buryo ubwo aribwo bwose ni icyaha !

Abakurambere baciye umugani ngo « umugabo arigira atakwigira agapfa » ! FDLR ntizakizwa n’abirirwa bayogeza ariko mu by’ukuri nta kindi bayimariye, baticara ngo batekereze igisubizo cya politiki gifatika. Twigeze gutangaza ku Ikondera infos ngo « Nyamara hari ukundi FDLR yafashwa ».Koko rero hari abafite « propositions » zifatika, umunsi ijwi ryabo ryumviswe n’abo bireba, bazatanga umuganda wabo. Nta muntu mukuru uhatirwa kunywa umuti atabishaka. Iyo kandi uwawe yanze kunywa umuti, nta we bitangaza iyo indwara imuhitanye. Gusa birababaza.

Naho ba Lyarahoze bigira nk’abatabona uko iyi si ikora,bazatukana barambirane, bazarira bahogore, biciragureho bishyire kera, barinde bashiramo umwuka…ababo bakomeze bazire akamama, kandi isi ikomeze izunguruke !

Abanyarwanda bose nibabyumve neza cyangwa barorera : Biri muri kamere y’imikorere y’ibihugu ko buri cyose giharanira inyugu zacyo bwite. Nta gihugu na kimwe ku isi giharanira inyungu z’Abanyarwanda, nta cyigeze kubaho, nta n’ikizabaho. Abanyarwanda bari ku ngoyi nibatamenya gukorana n’iyo « formule », baracyapfa.

Icy’ibanze gikwiye gukorwa ni uko tugomba kwemera guhindura imyumvire (to change our mind) : uwihambira ku byahise barajyana naho ugerageza kugomera ibizanye umuvumba bikamuhitana.

Niba dushaka gukomeza kubaho, abarokotse FPR n’abandi bicanyi nabo bakabasha guhumeka, « Gukomeza gufunga umutwe », ni ukubisezeraho. Igisubizo kiri mu « gufungura umutwe », tukamenya gutekereza no guhanga inzira nshya iganisha ku mukiro w’Abanyarwanda bose muri rusange. Kandi biri mu bushobozi bwacu.

Gusa nanjye ndemera koko ko hari ibindi bintu bibiri dukwiye kwirinda . Icyambere ni ukwigira Bamenya na Kamara. Icya kabiri ni ugukomeza kwituramira no kwigira ba Ntibindeba : buri wese agomba kugira icyo yigomwa, akagira icyo akora kugira ngo uru rugamba rutere intambwe. Abanyarwanda nibareke ingeso gutererana Abanyapolitiki banyu no kubajomba ibikwasi gusa, buri wese nashyigikire Ishyaka yibonamo rigire ingufu…, twese tuzabyungukiramo kuko abahanga bavuga ngo « ibizamuka bigira aho bihurira » ! Erega koko « nta wundi ubitubereyemo » !

3. Tubyumve dute ?

(1)Kagame si umuswa muri politiki. Afite iturufu imwe gusa imufitiye akamaro kurusha izindi zose. Gukomeza gufata ikibazo cya politiki y’u Rwanda, akagihindura « FPR versus FDLR » kandi azi neza ko uwo mutwe yarangije kuwuzahaza bihagije ku buryo ntacyo watwara ubutegetsi bwe ; bikemerwa n’amahanga atumva iby’iwacu cyangwa se ibihugu byifitiye inyungu mu kubitwara uko Kagame abivuga,  kandi hakiyongeraho n’Abanyarwanda ubwabo birirwa basubiramo nka gasuku iyo ntero…bakuririza ibitariho, baha Kagame impamvu n’urwitwazo rwo gukomeza gutera, gusahura no gukwirakwiza umutekano muke mu gihugu cy’abandi ataretse no kurimbura impunzi…aho niho hari izingiro ry’ikibazo cya politiki kibangamiye bikomeye Opozisiyo nyarwanda muri iki gihe.Utabibona atyo ni akazi ke.

(2)Aho Lyarahoze Samuel yaba arimo kwitegereza uko HAMAS ishotora Isiraheli, abaturage ba Gaza bakahabonera ishyano kandi Hamas ntigire icyo ibamarira ? Buriya se bariya Banyapalestina bari kwicwa nk’udushwiriri barazira iki koko ? Buriya ariya mazu ya rubanda asenyagurwa kariya kageni azasanwa na HAMAS ? Abaturage bahatakarije abantu babo bazahozwa na nde ? Simvuze ko Isiraheli ifite ukuri muri buriya bugizi bwa nabi iri gukorera inzirakarengane. Gusa iyo ndebye ibibera hariya mpita nibonera iby’i Rwanda ! Twishakemo ukwihangana n’ubushishozi, twitabaze ubwenge maze twirinde guhuha ku bishashi byashumika igihugu cyose, tumeze nk’abana bariho bikinira.

(3)Mboneyeho akanya ko gushyigikira ku mugaragaro icyemezo abayobozi ba FDLR bafashe bakanagitangaza cyo kurambika intwaro hasi, maze ikibazo cya politiki y’u Rwanda kikabona uko gisuzumwa nka « FPR versus Opozisiyo yose ». Aha niho igisubizo kizaturuka, nta handi.

Umwanzuro

(1)Iyo mba nashoboraga kwivugira icyo nishakiye ntibifatwe nk’ubushizi bw’isoni mba mbwiye Samwel Lyarahoze nti “kura ibyo aho”. Ariko siniriwe mbivuga, ndamwubashye. Gusa kora “ndebe iruta vuga numve”.

(2)Amashyaka menshi siyo kibazo, ndetse ahubwo njye navuga ko ari umugisha kuko uko agenda avuka ari nako akomeza gutinyura Abanyarwanda benshi biberaga mu myobo biturutse ku iterabwoba Kagame adahwema kubashyiraho. Amaherezo azagira aho ahurira, « opportunité » nyayo niboneka. Lyarahoze Samuel niba uri umugabo, nawe uzarebe abo mwumva ibintu kimwe, (niba babaho !), namwe mutangize umutwe wa politiki ushakira Abanyarwanda bose icyiza, mu buryo bwihuse udahwema kuvuga. Tuzabakira neza mu ruhando rwa politiki. Naho gukomeza kwitakuma uha abandi amasomo wowe ntacyo ukora, uwo ni umuco uzwi nk’umwihariko w’abo Bibiliya yita « Abafarisaziyi » : « Baravuga ariko ntibakore », « Ils disent et ne font rien ». (Matayo 23, 2). Ubanza umuco nk’uwo atariwo uzakiza u Rwanda !

Naho niba unyurwa no kwibera umufana gusa, witandukira, igumire mu mwanya wawe ! Kuko iyo Abafana bihaye gusimbura abakinnyi mu kibuga, birangira bakozwe n’isoni kurushaho. Ntibikakubeho.

Amahoro ku Banyarwanda bose baharanira impinduka.

Padiri Thomas Nahimana.

Umuyobozi w’Ishema ry’U Rwanda.