Umusirikare wa ONU Yishwe Inyuma y’Aho Kajugujugu yarimo Irasiweho hafi ya Goma

Ingabo z’amahoro za ONU, zishinzwe kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Repuburika ya Demokarasi ya Kongo (MONUSCO) zatangaje ko indege yazo yarashweho, umuntu umwe akahasiga ubuzima, undi agakomereka bikomeye.

Iyo ndege ya kajugujugu yari ivuye mu gace ka Beni mu ntara ya Kivu ya ruguru, yerekezaga mu mujyi wa Goma, muri iyo ntara. Yahanuriwe mu karere ka Nyiragongo muri Kivu ya Ruguru.

Ku rubuga rwa Twitter, MONUSCO yavuze ko iyo ndege, yarashweho n’abantu bataramenyekana itaragera i Goma, umwe mu basirikare bayo bari bayirimo agapfa, ariko ko yabashije kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma.

MONUSCO yamaganye iraswa ry’iyo ndege ifite ikirango cya ONU, kandi ivuga ko yiteguye gukora ibishoboka byose ifatanyije n’ubuyobozi bwa Kongo, kugirango abarashe ku ndege yayo, bazashyikirizwe ubutabera.

VOA