Umuyoboke wa FDU-Inkingi avuga ko afunze kuko FPR, iri ku butegetsi mu Rwanda, ishaka ‘kumwumvisha’

Abayoboke 11 b’ishyaka FDU-Inkingi, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bashoje icyiciro cyo kwiregura, mu kwiregura umwe muri bo avuga ko afunze kuko ishyaka rya FPR, riri ku butegetsi, rishaka ‘kumwumvisha’.

Kimwe n’ababanje, babiri ba nyuma bireguye uyu munsi mu rukiko na bo bahakanye umugambi wo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ariko bemera ko bari mu gice kitavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umunyamakuru wa BBC avuga ko mu baje kumva uru rubanza mu cyumba cy’urukiko mu karere ka Nyanza hari haje na Madamu Victoire Ingabire uyobora iri shyaka FDU-Inkingi.

Abaregwa bose baregwa ko bari mu mugambi wo gushinga umutwe witwara gisirikare utemewe n’amategeko.

Uretse kwinjira mu gisirikare aba baregwa kandi gukusanya inkunga y’amafranga yo gufasha uyu mutwe ndetse no gushakisha abayoboke hirya no hino mu gihugu.

Evode Mbarushimana wireguye bwa mbere uyu munsi agaragazwa n’ubushinjacyaha nk’uwari umuhuzabikorwa w’umugambi wo guhungabanya ubutegetsi mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko inama zicura imigambi yo kubangamira ubutegetsi zaberaga iwe mu rugo zikitirirwa ‘ibimina’ byo guhana amafranga.

Ubushinjacyaha buvuga ko aya mafranga yakusanywaga yari ayo gufasha gushinga umutwe witwara gisirikare.

Uwashinje mugenzi we avuga ko yabikoze ku ngufu 

Mbarushimana aregwa kandi kuba ku isonga y’ibikorwa byo gushakisha abarwanyi ndetse akanabafasha kugera mu gihugu cya Kongo Kinshasa aho uyu mutwe wari watangiye gukorera.

Evode Mbarushimana yemera ko ari umuyoboke w’ishyaka FDU Inkingi ariko nta mwanya yari afite mu buyobozi bwaryo nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha.

Nk’umuyoboke avuga ko yari afite uburenganzira bwo gushakira ishyaka abayoboke nk’uko n’andi mashyaka abikora kandi ibyo bitari bigamije gushinga umutwe wa gisirikare.

Umucamanza yamwibukije ariko ko hari umwe mu bo bareganwa wamushinje. 

Uwavugwaga ni uwitwa Papias Ndayishimiye, wasabye urukiko gutesha agaciro inyandiko zishinja Mbarushimana kuko ibyo yemeye gusinyira yabikoreshejwe ku gahato ubwo yari mu bugenzacyaha.

Undi ngo afunze kuko FPR ishaka kumwumvisha

Nsabiyaremye Gratien na we wireguye yari umwarimu mu mashuri yisumbuye mu ntara y’uburengerazuba.

Yabwiye urukiko ko afunze kubera ko ishyaka FPR riri ku butegetsi rishaka kumwumvisha kuko yayobotse FDU Inkingi itavuga rumwe na ryo.

Aya magambo yabaye nk’arakaje umucamanza wahise amutegeka gusaba imbabazi bitaba ibyo akamburwa ijambo.

Umucamanza yavuze ko nta mpamvu yo kuzana FPR mu rukiko kuko atari yo yatanze ikirego.

Nsabiyaremye yemera ko yari umuyoboke wa FDU Inkingi ndetse ko azi n’ihuriro ry’amashyaka P5.

Gusa na we yavuze ko iri huriro ryari rigamije guhangana n’ubutegetsi mu nzira za politiki ko ritari rigamije inzira y’intambara.

Iburanisha ry’uyu munsi ryumvikanyemo impaka nyinshi zirebana n’ibimenyetso by’amajwi n’ubutumwa bwanditse byatanzwe n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibimenyetso by’amajwi n’ubutumwa bugufi abaregwa bifashishije bakora ibyaha.

Abaregwa basaba ko ibi bimenyetso bigaragazwa bitaba ibyo bigafatwa nk’ibidahari, ubushinjacyaha buvuga ko bitoroshye kuboneka.

Uru rubanza ruzongera gusubukurwa mu kwezi kwa karindwi, humvwa abunganira abaregwa mbere y’uko ubushinjacyaha bubasabire ibihano.

BBC