Umwe mu bayobozi bakomeye ba RNC yashumutiwe muri Tanzania!

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru amaze iminsi agera kuri The Rwandan aravuga ko umwe mu bayobozi bakomeye b’Ihuriro Nyarwanda RNC, BwanaBenedect Michael Rwalinda benshi bakunze kwita Mike yaba yarashimutiwe mu gihugu cya Tanzania mu mezi make ashize!

Bwana Rwalinda ukomoka mu Mutara ahitwa Rukomo akaba ari umwe mu bayobozi b’Ihuriro Nyarwanda mu gihugu cya Afrika y’Epfo akaba abarizwa mu mujyi wa Johanesburg aho yagaragaye kenshi mu biganiro mu bitangazamakuru anenga Leta y’u Rwanda iruhande rwa Bwana Frank Ntwali, umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda  RNC ku mugabane w’Afrika akaba abarizwa mu gihugu cy’Afrika y’Epfo. Bwana Ntwali uretse kuba na muramu wa Lt Gen Kayumba Nyamwasa akaba ari umwe mu bajya bamuhagararira mu mategeko iruhande rwa Me Kennedy Gihana.

Nk’uko amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko Bwana Rwalinda wigeze no kuba umusirikare mu gisirikare cya FPR yaba yarashimuswe mu mezi 2 ashize aho bikekwa ko yafatiwe mu gihugu cya Tanzania aho bivugwa ko yari mu bikorwa by’ubukangurambaga by’ihuriro Nyarwanda RNC.

Nta makuru yimbitse turabona ngo tumenye niba yaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Tanzania cyangwa Leta y’u Rwanda yaba yaramushimuse dore ko muri iyi minsi ibihugu bya Tanzania, Uganda na Kenya bimaze kumenyerwa ko abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda bakunze kuhashimutirwa uwaherukaga nawe ni umwe mu bayobozi b’Ihuriro Nyarwanda RNC, Major Emmanuel Nkubana.

Aha muri Tanzania kandi hakaba harazimiriye abantu benshi bari bakomeye muri FDLR nka Gen Stanislas Bigaruka, Jean Paul Romeo Rugero, Col Bonheur n’abandi.

Ku ruhande rw’abayobozi b’Ihuriro Nyarwanda ntacyo baratangaza kuri iki kibazo cya Bwana Rwalinda ariko bamwe mu bayoboke ba RNC bavuganye na The Rwandan baba muri Afrika y’Epfo bavuga ko baba ari abayobozi ba RNC baba ari abo mu muryango wa Rwalinda batifuje ko iki kibazo gisakuza cyane ngo kijye mu bitangazamakuru hakaba hakekwa ko haba hari ibirimo gukorwa ngo abe yarekurwa mu gihe yaba yarafashwe n’inzego z’umutekano za Tanzania.

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, umwe mu bantu bari hafi y’inzego z’iperereza yabwiye umwe mu bantu baha The Rwandan amakuru asa nk’ucitswe ko Leta y’u Rwanda izi neza ko RNC ubu irimo yitegura intambara ngo ikazatera iturutse mu gihugu cya Uganda ndetse no mu Burundi bibabye ngombwa, ngo imyiteguro yo gushaka abasirikare n’ibindi bya ngombwa bikaba birimbanije!

Ariko abakora isesengura basanga ibi byavuzwe n’uyu mugabo bishobora kuba ari uburyo bwo gutera ibuye mu gihuru ngo barebe ikivamo dore ko n’ibyo by’intambara ya RNC nta bimenyetso bifatika yabitangiraga uretse ingendo ngo nyinshi z’abayobozi ba RNC bava i Burayi n’ahandi bakorera mu karere n’ifungwa ngo ry’abo yita abacengezi ba RNC mu nzego z’umutekano mu Rwanda!

1 COMMENT

  1. Kuba mukomeje guta ibaba aho muri Tz , mwabigarasha mwe ngo babashimuse mubeshya rubanda, kandi muri gusubiranamo muri RNC.
    Ahubwo muzashira nka twa dushwiriri

Comments are closed.