ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA N’ABARWANASHYAKA BA PRM/MRP-ABASANGIZI

Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI bwifuje kumenyesha abanyarwanda, abarwanashyaka baryo, abayoboke bifuza kurigana kimwe n’abakunzi baryo ko muri iyi minsi hari inyandiko za bamwe mu bantu ku giti cyabo n’amwe mu mashyaka ari gushingwa ubu, byafashe inyandiko z’umwimerere z’ishyaka ryacu nk’uko twazibatangarije mu:

– Amahame remezo y’ishyaka yatangarijwe abanyarwanda n’amahanga tariki ya 10 Werurwe 2013,

 https://www.therwandan.com/ki/anastase-gasana-wahoze-ari-ministre-wububanyi-namahanga-yashinze-ishyaka/,

– Imbanzirizamushinga yo gushyiraho umutwe w’ ingabo z’ URUKATSA yatangajwe tariki ya 31 Werurwe 2012,

https://www.therwandan.com/ki/imbanzirizamushinga-yo-gushyiraho-umutwe-w-ingabo-z-urukatsa/

–  Politiki y’ishyaka PRM/MRP – ABASANGIZI yatangajwe tariki ya 21 Gicuransi 2013,  www.therwandan.com/…/the-political-ideology-of-prmmrpabasangizi-and- how-important-it-is-for-the-rwandan-people/

Ayo mashyaka n’abo bantu bafashe inyandiko tumaze kubabwira baraziyitirira bakoze ibyo bita mu ndimi z’amahanga « plagia ou copier et coller » bivuga kwiba no gufata ibitari ibyabo (iby’abandi aribo MRP/PRM-ABASASANGZI) bakabigira ibyabo.

Kubera iyo mpamvu, ubuyobozi bukuru bw’ishyaka busanga harabayeho agasuzuguro, kuvogera bikabije ubusugire bw’ishyaka no kuvogera uburenganzira bw’abarwanashyaka b’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI baba abaribo ubu cyangwa abazababo kuko bafashe inyandiko z’umwimerere z’ishyaka bakaziyitira, ubu zikaba ziri gukoreshwa mu nyungu z’abo bazibye n’ababatumye gukora icyo igikorwa kigayitse, kidahesha umuntu uwo ari we wese agaciro.

Ubuyobozi bukuru bumaze kwigana ubushishozi ibyakorewe ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, burasaba abanyarwanda muri rusange n’abarwanashyaka baryo by’umwihariko bose baba abari hanze y’igihugu cy’u Rwanda, abari mu bihugu bitandukanye cyangwa abari mu gihugu imbere, ibi bikurikira:

  1. Gukomeza kurangwa n’ingengabitekerezo ya politiki y’ishyaka  PRM/MRP-ABASANGIZI yubakiye ku mahame y’ubworoherane (moderatism ideology/ideologie du moderatisme), ubwubahane (mutual respect/respect mutual), ubwihanganirane (tolerance) ubusabane (concorde), ubufatanye (solidarite/solidarity), ubwuzuzanye (complementalite), ubuvandimwe (fellowship), ubwizerane (mutual trust/confiance mutuelle), ubwumvikane (mutual understanding/ comprehension mutelle), ubunyakuri (thruthness/verite, sincerite) , no gukorera mu mucyo (transparency/transparence) ;
  2. Kudaha agaciro no kwamagana inyandiko zasohowe n’abantu ku giti cy’abo n’amwe mu mashyaka ari gushingwa ubu kuko ubutumwa (mission) n’umugambi abo bantu n’ayo mashyaka bafite ari uwo gusenya no gucamo ibice amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali (partis d’opposition/ /opposition parties) n’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ririmo nk’uko byagenze kuri PS Imberakuri, RNC, RDI-Rwanda Rwiza, Green Party n’andi. Abarwanashyaka b’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange, barasabwa kuba maso no kutitabira gahunda z’abiyitirira iby’abandi kuko icyo bagamije ni ugukomeza kurangaza abaturage no gukomeza guha ingufu ubutegetsi bubi kandi bw’igitugu bwa Perezida Kagame Paul na FPR – Inkotanyi;
  3. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryemera ko ishyaka atari kasho ifungirwamo abantu ariko na none ntiryemera ko umuntu cyangwa abantu basezeye k’ubushake bw’abo bagenda batwaye inyandiko z’umwimerere z’ishyaka (documents originaux du parti) bakaziyitirira ndetse bakagerekaho gutwara n’umutungo w’ishyaka, ibi bigakorwa hagamije gucamo abantu ibice no gusenya ibyagezweho. Umuco nk’uyu ni uwo kwamaganwa kandi ntabwo ukwiriye k’umuntu wifuza kuba umunyapolitiki. Aya ni amayeri ari gukoreshwa na FPR – Inkotanyi kugira ngo isenye andi mashyaka bitavuga rumwe. Haba ku wasezeye mu Ishyaka PRM/MRP-Abasangizi cyangwa se ku wasezeye mu rindi shyaka iryo ali ryo ryose (urugero: nka RNC cyangwa se irindi), ntibikwiye kwiha intellectual property ku bijyanye na progarmu politiki, ibirangantego(armoiries) n’ibindi  by’Ishyaka asezeyemo ku bushake cyangwa se by’irindi shyaka risanzweho ngo abyiyitirire ndetse anabishingireho mu kurema ishyaka rya politiki rishya;
  4. Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ryemera na none ko inyandiko z’ishyaka zishobora kwifashishwa cyangwa gukoreshwa n’uwo ariwe wese uri mu bushakashatsi cyangwa ufite inyandiko ashaka gutangariza abantu ariko akagira ubutwari bwo kuvuga aho yavomye ibitekerezo yifashishije muri izo nyandiko ze (sources d’information), ntiyiyitirire ibitekerezo by’abandi (s’approprier des idées des autres).  Kubera iyo mpamvu, ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI ntiryemerera uwo ariwe wese kwiyitirira ibitekerezo by’ishyaka bitari ibye keretse yerekanye inyandiko y’ishyaka yabikuyemo kandi akabishyira hagati y’utugobeko( les guillemets/quote marks);
  5. Ubuyobozi bukuru  buramenyesha abanyarwanda n’abarwanashyaka ko gahunda z’ishyaka zikomeje nk’ibisanzwe kandi burasaba abarihagarariye mu nzego zitandukanye ko gahunda y’ubukangurambaga ikomeza ;
  6. Ubuyobozi bukuru bw’ishyaka burasaba abahagarariye ishyaka mu bihugu bitandukanye, abahagarariye ishyaka mu Ntara no mu Turere imbere mu gihugu gukoresha inama zigamije guhumuriza abarwanashyaka no kubashishikariza gukomera ku ngengabitekerezo y’ubworoherane, ubwubahane, ubusabane, ubunyakuri no gukorera mu mucyo kuko ariwo muti ugomba gukiza igihugu cyacu indwara yagishegeje y’agahurwe(alienation ethnique) hagati y’amoko hutu/tutsi;
  7. Ubuyobozi bw’ ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI buramenyesha abanyarwanda muri rusange n’abarwanashyaka baryo by’umwihariko ko gahunda yo kwakira ibitekerezo by’abanyarwanda  ku mbanzirizamushinga yo gushyiraho umutwe w’ ingabo z’ URUKATSA ikomeje. Ibitekerezo byanyu mwabyohereza  binyuze kuri: prm_[email protected]

Bikorewe Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya 14/06/2013

–      Dr. GASANA Anastase, Perezida w’ishyaka; (Sé)

–       MUKESHIMANA Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya Politiki; (Sé)

–      BATUNGWANAYO Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa (Sé)

–      BAMARA Prosper, Visi- Perezida ushinzwe iby’umutekano. (Sé)

1 COMMENT

  1. Muzasome igitabo cyitwa “l’Art de la guerre” cy’umushinwa muzasobanukirwa ibirimo kubabaho!

Comments are closed.