Abategetsi b’u Rwanda basabwe kurekura Umunyamakuru Théoneste Nsengimana

Nsengimana Théoneste, umunyamakuru wa UMUBAVU TV

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ihuriro ry’abanditsi, abayobozi b’itangazamakuru, n’abanyamakuru bakomeye ‘IPI’  baramagana itabwa muri yombi ry’umunyamakuru wo mu Rwanda Théoneste Nsengimana wakoreraga Umubavu TV, bagasaba ko yarekurwa byihutirwa.

Tariki ya 13 Ukwakira, Umunyamakuru Theoneste Nsengimana yafatiwe iwe mu rugo n’abayobozi b’u Rwanda. Mbere y’uwo munsi, Nsengimana uyobora televiziyo yitwa Umubavu TV ikorera kuri YouTube, yari yashyize ahagaragara amashusho y’umutegarugori witwa Mireille Abewe (uzwi ku mazina ya Mimi Kagabo ku mbuga nkoranyambaga) ashishikariza abantu kuzitabira kwizihiza ‘Ingabire Day’ mu rwego rwo kuzirikana no kwibuka abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe, abashimuswe abandi bakicwa.

Iminsi yakurikiyeho, abategetsi b’u Rwanda bataye muri yombi abantu barindwi bo mu ishyaka DALFA-Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi riyobowe na Victoire Ingabire.

Byongeye kandi, babiri muri aba banyamuryango b’ishyaka batawe muri yombi bafatiwe mu ngo zabo.

Abategetsi b’u Rwanda bashinje abafashwe ko bafite “umugambi wo gukwirakwiza ibihuha bigamije guteza imvururu cyangwa imidugararo mu baturage bakoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye”, ibi bashinjwa bikaba byarakoreshejwe mu bihe byashize iyo ubutegetsi bwasobanuraga impamvu y’itabwa muri yombi ry’abatavuga rumwe nabwo.

Umuyobozi wungirije wa IPI, Scott Griffen yagize ati “Ifatwa rya Théoneste Nsengimana ni ihohoterwa rikabije ry’ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse ni uguca intege itangazamakuru ryigenga cyangwa ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.”

Yakomeje ati “Guverinoma y’u Rwanda igomba kurekeraho kuniga ijwi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi no guha abanyamakuru umudendezo wo gutangaza ibiganiro bagirana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ku miyoboro yabo ya Youtube ntibakomeze gushyirwaho iterabwoba, ibirego cyangwa gutabwa muri yombi. Turasaba ko Bwana Nsengimana yarekurwa byihutirwa.”

Umubavu TV, iyobowe na Nsengimana, ni umuyoboro wa YouTube uhora ushyira ahagaragara ibyo guverinoma inengwa. Itanga kandi umwanya wo gutanga ibitekerezo ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, ibi bikaba bitandukanye n’itangazamakuru riyobowe na guverinoma cyangwa rishyigikiwe na guverinoma mu Rwanda.

Ingabire yatangaje ko Nsengimana atari umwe mu bagize ishyaka rya Dalfa-Umurinzi.

IPI yakomeje ivuga ko atari ubwa mbere Nsengimana atabwa muri yombi n’abayobozi b’u Rwanda. Muri Mata 2020, abapolisi bamufashe hamwe n’abandi batatu bakorera imiyoboro ya Afrimax TV na Ishema TV, nyuma yo gutangaza amakuru ku ngaruka z’amabwiriza ya COVID-19 ku baturage batishoboye ku mbuga zabo za YouTube.

Nsengimana yashinjwaga uburiganya kandi afungwa by’agateganyo, ariko arekurwa muri Gicurasi 2020 kubera kubura ibimenyetso.

Gutabwa muri yombi binyuranyije n’amategeko

Mu kiganiro na IPI, Victoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka rya Dalfa-Umurinzi, yavuze ko ifatwa rya Nsengimana “ritemewe kandi ridafite ishingiro”.

Kugeza ubu, ikigo gishinzwe iperereza mu Rwanda (RIB), cyarangije kubaza Nsengimana hamwe n’abayoboke b’ishyaka DALFA batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ingabire yongeyeho ko gushinja “gukwirakwiza ibihuha” byakoreshejwe inshuro nyinshi mu gufata abanenga leta, bibangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu.

Hagati ya Werurwe 2020 na Werurwe 2021, byibuze abantu umunani batangaza cyangwa batanga amakuru ku bibazo bya politiki kuri YouTube barahohotewe, batabwa muri yombi, barakurikiranwa cyangwa “baburirwa irengero” mu bihe bitandukanye nk’uko Human Rights Watch yabitangaje mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu bafashwe harimo Aimable Karasira wahoze ari umwarimu muri kaminuza, wafashwe muri Kamena umwaka ushize akurikiranyweho guhakana jenoside yo mu 1994. Undi ni Yvonne Idamange, wanenze ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame muri videwo ye, akaba yakatiwe igifungo cy’imyaka 15.

Ukuboza 2020, komisiyo ishinzwe itangazamakuru mu Rwanda (RMC) yatangaje ko ifite gahunda yo kwandika imiyoboro ya YouTube ikora nk’itangazamakuru, mu rwego rwo kugenzura “imiyoboro ya YouTube”, icyo gikorwa kikaba ari igitero ku bwisanzure bw’itangazamakuru.

Umuyobozi mukuru wa RMC, Emmanuel Mugisha, yavuze ko iyi gahunda yari iyo gusubiza ibibazo byakiriwe kandi ko bitakozwe “hagamijwe kugenzura ahubwo hagamijwe kumenyekana”. Nubwo RMC ari urwego rwigenga ku mugaragaro, kuva mu 2013, mu bikorwa uyu muryango ugenzurwa n’abayobozi b’u Rwanda.