Urukiko rushingiye ku ngingo zitandukanye zirimo iya 96 n’iya 97 zo mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’incinjabyaha zivugwa ku mpamvu z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu gihe ukekwaho ibyaha akirimo kuburana, rugendeye kandi ku kuba abaregwa biyemerera kuba baragiranye ibiganiro n’abantu bo muri FDLR na RNC ngo birahagije kubakekaho ibyaha bakekwaho, bityo rusaba ko baba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kugira ngo batica iperereza.
Kizito akurwaho amapingu mbere yo gusomerwa imyanzuro y’urukiko.
Gasana Jean Damascene, Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru ruherereye i Kibagabaga ari nawe wari uyoboye uru rubanza yavuze ko urukiko mu gusuzuma ubusabe bw’Abaregwa basabaga ko barekurwa, rwashingiye ku ngingo ya 96 y’itegeko ryo mu mwaka ushize ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’incinjabyaha, ingingo ivuga ko ukekwaho icyaha adashobora gufungwa mbere y’urubanza keretse hari impamvu zikomeye zituma ukekwaho icyaha kandi icyaha akurukiranyweho kikaba giteganyirizwa igihano cy’ igifungo cy’imyaka ibiri nibura.
Iri tegeko kandi mu ngingo ya 97 ivuga ko impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha atari ibimenyetso ahubwo ari ibyagezweho bihagije mu iperereza, bituma abantu bakekako umuntu ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze icyo cyaha koko.
Urukiko ngo rugendeye kubyo abaregwa bemereye urukiko ubwabo, rusanga izi mpamvu zihagije kuba umuntu yakeka ko bakoze ibyaha byo kugirira nabi ubutetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, ubugambanyi bugamije kugira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, no gucura umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.
Urukiko kandi rwatesheje agaciro ubwisobanuro bwatanzwe n’abunganira Kizito Mihigiho bavugaga ko Kizito nta bikorwa yagaragaje bigaragaza ko yaba yarakoze ibyaha akekwaho, ndetse bakanenga n’inyito Ubushinjacyaha bwahaye ibyaha uwo bunganira yakoze, kuko ngo byari kwitwa gusebya no gutuka ubuyobozi buriho n’ubwo nabyo atari icyaha cyamuhama kuko biba icyaha iyo byakorewe mu ruhame, bagasaba ko urubanza ruhita ruhuzwa n’iburanishwa mu mizi akarekurwa.
Abunganira Kizito kandi bari basabye urukiko guhindura inyito z’ibyaha umukiliya wabo ashinjwa kuko ntaho bihuriye n’ibyaha yakoze, basaba kandi ko urubanza rwa Kizito rwatandukanywa n’iza bagenzi be bareganwa.
Umucamanza Gasana Jean Damascene asoma imyanzuro y’urukiko.
Aha umucamanza yavuze ko icyasuzumwe byari ukureba niba hari impamvu zikomeye zituma umuntu yakeka ko bakoze biriya byaha, atari ibimenyetso bishinja byasuzumwaga.
Bityo ngo urukiko ruburanisha imanza ku rwego rw’iabanze ku ifunga n’ifungura ntirufite ubushobozi bwo guhindura inyitso y’icyaha.
Urukiko kandi rwateye utwatsi iby’uko urubanza rwa Kizito rwatandukanywa n’iza bagenzi be kuko ngo n’ubundi buri muntu azakurikiranwa ku byaha bashinjwa ku giti cye.
Ku munsi wa kabiri w’urubanza, mu kwiregura Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien, Dukuzumuremyi Jean Paul na Niyibizi Jean Paul bari bahurije ku gusaba ko barekurwa bakaburana bari hanze kuko ngo nta bimenyetso basibanganya kuko n’amakuru Ubushinjacyaha bufite aribo bayitangiye.
Mu kubasomera imyanzuro bose hamwe, Umucamanza yabanje gusoma ingingo zitandukanye zigaragaza ko ubusanzwe amategeko n’amabwiriza atandukanye u Rwanda rwashyizeho umukono avuga ko umuntu ukurikiranyweho ibyaha ari ihame ko agomba kuburana adafunze.
Ariko kandi ngo ingingo ya 89 agace ka kabiri y’itegeko ryekeye imiburanishirize y’imanza z’incinjabyaha ikaba yo ivuga ko ukurikiranyweho ibyaha ashobora no gufungwa by’agateganyo hakurikijwe ibiteganyijwe mu ngingo ya 96 n’iya 97 z’iri tegeko.
Urukiko ruvuga ko hashingiwe ku ngingo zavuzwe haruguru no kuba hari impamvu zituma abaregwa bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho, kuba hari impungenge z’uko ko bashobora gutoroka ubutabera bitewe n’uburemere by’ibyaha bakurikiranyweho, kubw’itegurwa rya dosiye yabo mu gihe iperereza rigikomeza ngo hamenyekane n’abandi bafite uruhare muri ibi bikorwa birimo kugambanira igihugu, urukiko rusanga bakwiye ko bakurikiranwa bafunze by’agateganyo kuko bigaragara ko gufungurwa kwabo byabangamira iperereza.
Kizito na bagenzi be basomerwa imyanzuro y’urukiko.
Urukiko rwavuze kandi ko hari impungenge ko bashobora no gutoroka ubutabera ntibubabonere igihe bubashakiye, kandi hakaba n’abandi bakekwaho ubufatanyacyaha bagishakishwa n’inzego z’ubutabera, bityo ngo kubafunga by’agateganyo nibwo buryo bwonyine bwo gutuma badasibanganya ibimenyetso cyangwa ngo habeho ubwumvikane n’ibyitso byabo bigishakishwa, ndetse kandi bikaba byanatuma n’ibibyaha bakurikiranyweho bihagarara gukorwa.
Umucamanza yibutsa ko bagiye gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo muri gereza, kugira ngo dosiye yabo itunganye neza izashyikirizwe urukiko ruzababuranisha mu mizi kandi iki cyemezo kigira agaciro mu gihe cy’ukwezi.
Gusa ntiyavuze gereza bagiye kuba bafungiyemo kugeza urubanza rwabo rwongeye gusubukurwa mu mizi.
Kizito asinyira umwanzuro w’urukiko.
Umushinjacyaha, Budengeri Boniface wari uhagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza.
Source:Vénuste Kamanzi, UMUSEKE.RW