« URUPFU? URUPFU NONGEYE KURUSIMBUKA »: Faustin TWAGIRAMUNGU

Uyu Faustini Twagiramungu yaganiriye n’Ikonderainfos ku ya 16 gicurasi 2014 i Buruseli mu Bubiligi, muli studios z’IKONDERA. Ubu noneho ngo asigaye ari « MASO » !.

Twaganiriye byinshi, k’uburyo iki kiganiro cyashoboraga no kwitwa : « Imvo n’imvano y’itsindwa ry’ ingabo z’u rwanda mu ntambara yatejwe na FPR/Inkotanyi  ».

Twagiramungu aravuga muri make, ko gutsindwa kw’ingabo z’u Rwanda, uretse nyine ko Inkotanyi zaje zisanzwe ari abasilikare ba Uganda kandi zishyigikiwe n’ibihugu byinshi cyane cyane Uganda nyine, ngo na politiki mu Rwanda imbere YARI MBI:

Aho Perezida Habyarimana atari agifite ijambo ;

Aho Ministri w’intebe DISMAS NSENGIYAREMYE yayoboye imishyikirano na FPR wenyine kandi nabi ; akagera n’aho abwira abasilikare ngo « nibashoke ibishanga » !

Aho abanyamashyaka bitwaraga nk’aho igihugu kitari mu ntambara kandi abahunze Inkotanyi baratagangaye , bapfa buri munsi ; Icyibukwa cyane ni indirimbo y’amwe mu mashyaka yagiraga iti : « Habyarimana navaho impundu zizavuga »

Ku bijyanye na FDRL, Twagiramungu avuga ko buri munyarwanda yagombye gushima ubutwari (résistance) FDRL yagize igihe cyose impunzi zari zigeramiwe.

Yavuze no kuri bamwe baba bacyitwaza ibya « KIGA-NDUGA », aho gushyira hamwe ngo babohore u Rwanda. Bene abo ni « INJIJI Z’INKUNDABUDODE ».

Muri make dore bimwe mu byaganiriweho muri iki kiganiro cyo kuwa gatanu, tariki ya 16 Gicurasi, umwaka w’i2014 :

Uko Twagiramungu Faustini yasimbutse urupfu mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka w’i 2014 ;

Umurage azasiga nk’ intwari nkuko havugwa Musinga na Rukara rwa Bishingwe ;

Ingeso mbi yo gushimuta, no kwica urubozo bivugwa ku ubutegetsi bwa Kagame mu Rwanda ;
Aho FPR yakuye imbaraga zo gutsinda intambara kandi ibitero by’INYENZI (Ingangurarugo ziyemeje kuba ingenzi) byo muri 1963 byaragarukiye k’umuryango wa Kigali ntibiyifate ?;

FDRL ihagaze ite?

Kwibuka abiciwe mu Rwanda no mu mahanga kuva mu mwaka w’1990 kugeza magingo aya bikorwa bite?

Amatora y’umukuru w’igihugu yo mu mwaka wa 2017, arabonwa ate? Kagame azagumaho, azubahiriza itegeko-nshinga?

Ese Amategeko 10 y’abatutsi yabayeho koko?

Ese Amategeko 10 y’abahutu yo yabayeho ?

Ese icyo bita « Ingoma mbumba-bihugu (empire) hima-tutsi ishobora kubaho ?

N’ibindi n’ibindi

Mbere yo kurangiza ikiganiro, Twagiramungu Faustini yavuze kuri gahunda ye yo gutaha mu Rwanda.

Mugikurikire cyose k’uburyo burambuye.

Source:Ikonderainfos, 16 /05/204.