USA: Mwarimu Lewopolidi Munyakazi yatawe muri yombi!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Mwarimu Lewopolidi Munyakazi yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugira ngo zimusubize mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nzeli 2015 ahagana saa kenda z’ijoro abakozi 5 bakora mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika (U.S. Immigration and Customs Enforcement (ICE) bataye muri yombi Mwarimu Munyakazi  mu buryo butunguranye hakoreshejwe ingufu z’umurengera bamusanze aho atuye i Baltimore muri Leta ya Maryland.

Mwarimu Munyakazi kuva mu mwaka 2009 yari mu rugamba rukomeye rw’ubutabera ariko muri Kamena 2015, umucamanza yafashe icyemezo cyo kumwima ubuhungiro yemeza ko Mwarimu Munyakazi asubijwe mu Rwanda nta yicwa rubozo yakorerwa.

Mwarimu Munyakazi yari umwarimu muri Goucher College muri Leta ya Maryland kugeza mu 2008 ubwo yatabwaga muri yombi ashinjwa ibyaha bya Genocide nyuma yo kuvuga ijambo ryashyiraga ku karubanda ibikorwa bibi bya Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame ndetse anasobanura uko we abona ibyabaye mu Rwanda.

Mwarimu Munyakazi akimara gufatwa muri icyo gicuku yajyanywe muri Maryland’s Howard County Immigration Center kugira ngo ahite yoherezwa mu Rwanda.

Ku wa 2 Nyakanga 2015, uwunganira Mwarimu Munyakazi, Ofelia Calderon yajuririye icyemezo cy’urukiko hakaba hari hategerejwe igisubizo muri izi ntangiriro za Nzeli 2015. Umuntu akaba yakwibaza impamvu inzego z’abinjira n’abasohoka zitategereje ubujurire ahubwo zigahitamo gushimuta Mwarimu Munyakazi mu ma saa kenda z’ijoro ku wa gatanu mu gihe izo nzego zizi neza ko nta kindi gishobora gukorwa mbere yo ku wa kabiri mu gitondo kuko ku wa mbere ari umunsi w’ikiruhuko.

Uwunganira Mwarimu Munyakazi ntako atagize ngo asabe ko baba baretse kumwohereza mu Rwanda ariko abamufashe ntabwo babyiseho ku buryo afite impungenge z’uko ashobora guhita yoherezwa mu Rwanda.

Hano Hasi mushobora kwiyumvira ku buryo burambuye uko ikibazo cya Mwarimu Munyakazi giteye: