Uwasohoye amashusho y’ikiganiro cya Diane Rwigara yaba ari mu kaga.

Diane Rwigara mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 18 Nyakanga 2019, aravuga ko umwe mu banyamakuru b’igitangazamakuru Umubavu.com washyize ku murongo wa youtube Ikiganiro umunyapolitiki Diane Rwigara yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019 yaba ari mu kaga.

Mu gihe Ikiganiro Diane Rwigara yagiranye n’itangazamakuru cyari kitabiriwe n’abanyamakuru barenga 50, igitangazamakuru umubavu.com nicyo cyonyine cyatinyutse gutangaza amashusho y’ibisobanuro Diane Rwigara yatangaga ku ibaruwa yandikiye Perezida Kagame amusaba gukurikirana iyicwa ry’abacitse kw’icumu rikomeje kandi amaperereza ntagire icyo agaragaza.

Umwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yabwiye The Rwandan ko mu mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Nyakanga 2019, umwe mu banyamakuru ba Umubavu.com yibwe mudasobwa ye avuye mu rugo agiye kwitaba umuntu wari umusabye amajwi n’amashusho y’ikiganiro cya Diane Rwigara, si mudasobwa gusa batwaye ahubwo batwaye na telefone igendanwa y’uwo munyamakuru ndetse bamuciriyeho n’imyenda.

The Rwandan yagerageje kuvugana n’abo mu gitangazamakuru Umubavu.com ngo twumve niba iyi nkuru ari impamo ariko ntabwo bitabye ubwo twabahamagaraga ku murongo wa Whatsapp basanzwe bakoresha ndetse n’ubutumwa bugufi twabandikiye byagaragaraga ko bwasomwe ariko ntihagire ubusubiza! Turacyakurikirana.