Victoire INGABIRE asanga Politiki y’ubukungu n’ibindi bigomba kuvugururwa

Madame Victoire Ingabire Umuhoza, umukuru w'ishyaka Dalfa-Umurinzi

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Mu kiganiro Madame INGABIRE Victoire yagiranye n’UMUBAVU TV, mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2021, yasesenguye ubukungu bw’u Rwanda muri rusange ariko cyane cyane muri ibi bihe turimo by’icyorezo cya koronavirusi. Ibyinshi mu byo isesengura rye ryagaragaje, ni ibintu bidashidikanywaho, ariko we  nk’umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, aratanga n’ibisubizo kuri Politiki y’ubukungu ya FPR-Inkotanyi. Yaboneyeho n’umwanya wo kuvuga ku bindi bibazo biri mu Rwanda, ibimureba, ndetse akomoza no ku “Rwandiko rw’inzira (Roadmap)” yatangaje afatanyije na Maitre Ntaganda Bernard, mu minsi ishize. Ese INGABIRE Victoire agaragaza iki? Ese aranenga gusa cyangwa hari n’ibyo ashima? 

  • Ubukungu bw’Igihugu n’iki?

Nk’uko INGABIRE Victoire abisobanura, ubukungu bw’igihugu ni amafaranga igihugu gifite atuma gishobora nacyo kurangiza inshingano kiba gifite imbere y’umuturage yo kumugezaho ibyo akeneye harimo ibikorwa bigamije imibereho myiza nk’amashuri, amavuriro, ibikorwa bigamije ubukungu nk’imihanda, ibibuga by’indege, amafaranga akoreshwa mu buryo bunyuranye, iby’imiyoborere myiza n’ubutabera. Iyo urebye neza ibipimo by’ubukungu ngenderwaho ku rwego rw’isi, usanga ibipimo rero by’ingenzi bituma koko u Rwanda rukomeza kuba mu bihugu 25 bikennye cyane ku isi.

Mu Rwanda ubushomeri ni bwose, kuko usanga ubukungu bwose buri mu maboko ya Leta, naho igice igice cy’abikorera cyakagombye gukoresha abantu benshi nta mafaraga gifite ndetse nacyo ugasanga gisa n’aho kibeshejweho na Leta. Ubushomeri mu Rwanda ni ikibazo gikomeye ku buryo buhangayikishije na Leta ubwayo. Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2020 Sena y’u Rwanda yagaraje ko ihangayikishijwe n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Abahanga mui gusesenmgura basanga kutagira akazi ku rubyiruko muri rusange ari ikibazo gikomeye ndetse kigera aho kikareka kuba ikibazo cy’imibereho myiza kikaba ikibazo cy’umutekeno. Kuko urubyiruko rudafite akazi ni pepiniyeri nziza yo kuvanamo abo kujya mu  mitwe y’iterabwoba. Byaragaraye haba hano mu Rwanda ko abasore bagiye bashorwa mu nyeshyamba kubera gushakisha akazi. Institute of Security Studies mu minsi yasohoye inyandiko igira iti « Money talks, the key reasons youth joins Boko Haram ».(Impumuro y’ifaranga : impamvu ikomeye ituma urubyiruko rwinjizwa muri Boko Haram). Naho inkuru ya Daily Nation ya 3 Gashyantare 2019, ifite umutwe witwa « Inside deadly Al Shabab recruitment cells in the country », nayo igaragaza urubyiruko rwinjira mu mitwe y’iterabwoba kubera gushaka akazi. 

Ubushomeri rero bukabije mu rubyiruko ni ikibazo gikomeye kigomba kurebwa mu buryo bwagutse. Ubwo bushomeri ariko ukaba usanga ari ikibazo cyatewe na Leta aho Politiki yo guhanga umurimo ihura n’ikibazo cy’ireme ry’uburezi, benshi mu biyita abashomeri ntacyo baba bashoboye gukora ku isoko ry’umurimo kandi ubwo bazunguza impamyabumenyi bavanye muri za kaminuza zabaye uruhuri, maze biba aka wa mugani ngo « uburo bwinshi ntibugira umusururu ». Ibi byagaragaye ubwo mu minsi yashize Minisiteri y’Uburezi yatanze akazi ko kwigisha maze ibizamini bitsinda abatarenze 20%. Ubwo burezi kandi bwazanye amashami y’amashuri wibaza icyo umuntu yakora aramutse ayarangije ukakibura. U Rwanda rero rube menge rumenyeko ubushomero bujemo ubukene ibyo byombi bihagije guha icyuho abashaka abarwanyi bo kuyirwanya. Ubu mu Rwanda hari hagati ya 25-30% by’urubyiruko rudafite akazi. Erege na ba  bahinzi bahinga agasambu iminsi ibiri bakazagereza gusarura, kandi barahari benshi, nabo nta kazi bafite !

Ikindi kigaragaza ubukungu bw’igihugu ni imari igihugu gifite igaragazwa n’umusarurombumbe w’Igihugu. Ibi ariko bishyira u Rwanda mu Bihugu nyine 25 bikennye cyane ku isi. Ese ayo mafaranga ubundi aturuka he?

Amafaranga y’u Rwanda ava ahantu hatatu h’ingenzi ariko hari ibihugu bifite ahandi aturuka. Ava mbera na mbere mu misoro y’abaturage. Ukora ikintu cyose, cyangwa ufite ikintu cyose kimwinjiriza umusauro w’amafaranga cyangwa wavunjwamo amafaranga, arasora. Aha twavuga imisoro y’abacuruzi, imisoro ku butaka ariko ntitwibagirwe ko icyo umuntu aguze haba harimo amafaranga y’umusoro ugomba kugera kuri Leta binyuze ku mucuruzi.. Leta y’u Rwanda kandi ivana amafaranga mu mpano cyangwa inkunga ihabwa n’amahanaga cyangwa se imiryango mpuzamahanga. Aha gatatu amafaranga y’u Rwanda ava ni mu nguzanyo u Rwanda ruhabwa n’ibigega mpuzamahanga. Kuriiki cyerekeranye n’imyenda. Madame INGABIRE Victoire yavuze ko u Rwanda rufite ikibazo gikomeye kuko rusigaye rubeshwaho n’imyenda. Umwenda w’ u Rwanda mu 2019 wanganaga na 58% by’umiusarurombumbe w’Igihugu, mu gihe wari 33.2% muri 2015 kandi byarateganywaga ko umwenda uzazamuka kugeza kuri 65%, nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bunyuranye. Ibyo bihagaze gutyo, mu gihe Ikigega Mpuzamahanha cy’Imari, FMI kidahwema gufasha u Rwanda nk’uko cyarugeneye miliyoni 111 muri Kamena 2020 y’inyongera kugira ngo gifashe Leta guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya koronavirusi, hatangwa inguzanyo zihuse. Ubusanzwe u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bitatu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bibona inkunga nyinshi cyane zituruka cyane cyane muri Amerika no mu Bwongereza. Ariko ikibazo cyagoye abantu gusubiza kugeza ubu ni ukumenya aho izo mfashanyo zijya. Iyi myenda idahwema kuzamuka yaratewe no gushora amafaranga menshi mu bikorwaremezo ndetse n’igabanuka ry’inkunga z’amahanga. Madame INGABIRE Victoire akaba yagaragaje impungenge zikomeye cyane kuri iki kibazo agaragaza ko u Rwanda rusigaye rufata umwenda kugira ngo rwishyure undi mwenda. Ibyo bigaragaza ko iki kibazo kigiye kuzaba umurage ku rwanda rwejo, ndetse n’ejobundi!

Ikindi kigaragaza ubukungu bw’Igihugu ni ubukire/ubukene bw’abaturage, u Rwanda rero ubu ni igihugu gikennye gifite abaturage bagera kuri 56,6% bari munsi y’umurongo w’ubukene, aho umuturage abarirwa amadorari 820 ku mwaka, ibyo bigatuma u Rwanda ruba ku mwanya wa 20 mu bihugu bikennye cyane. Nyamara nk’uko Madame INGABIRE Victoire abivuga, icyerekezo 2020 ubwacyo cyavugaga ko kizasiga umunyarwanda mu bukungu bucirirtse aho yabarirwaga byibuze amadolari 1240 ku mwaka, ariko ikibabaje cyane ni uko ubu bukene ari ubw’igice kimwe cy’abenegihugu, nyamara usanga ari cyo gice kinini cy’abaturage Abahutu, kuko Abatutsi bo Leta yabashyiryeho ibigega bigomba kwita ku mibereho yabo myiza, Ngiyo Apartheid y’indi sura yazukiye mu Rwanda. Bivuga ko mu Rwanda harimo ubusumbane bukabije hagati y’abenegihugu, kuko bamwe bitabwaho na Leta, mu gihe abandi bagomba kwirwanaho kuri byose. Igitangaje kandi ni uko n’ubwo u Rwanda rukennye, Perezida Paul Kagame, ari mu ba Perezida bakize ku isi. U Rwanda ruri mu bihugu 20 bikennye ariko Perezida warwo kuva 1994 ari mu ba Perezida 10 bakize ku isi. Ese ibyo wabihuza ute?

  • Politiki y’ubukungu bw’u Rwanda ishingiye kuki?

Mu cyerekezo 2020 (Vision 2020), u Rwanda rwihaye gahunda yo kuba igihugu cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi no kuba isangano ry’inama mpuzamahanga. Ku birebana no kuba ubukungu bushingiye ku bumenyi ni uko ubwo bumenyi ntabwo, kuko ireme ry’uburezi mu Rwanda ryarapfuye. Naho ku birebana no kuba isangan ry’inama mpuzamahanga u Rwanda rwubatse ibyumba by’inama bigezweho, amahoteri meza ku rwego rw’isi, hagurwa indege nziza, ndetse hakorwa n’ishoramari mu rwego rwo guhamagarira abanyamahanga kuza gushora imari mu Rwanda. Iri shoramari ryo kwamamaza u Rwanda ryatumye haba amasezerano n’ikipi Arsenal ndetse na Paris Saint Germain (PSG).

Iyi mishinga ya Leta y’u Rwanda, Madame INGABIRE Victoire arabishima. Ariko avuga ko hari iby’ibanze byabuze. U Rwanda ku ikubitiro nta bikorwaremezo rufite. Usanga ikibazo cy’umuriro w’amashanayarazi gikomeye, usanga ikintu kijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho u Rwanda ruri inyuma, noneho n’ibihari usanga ibiciro biri hejuru. Usanga abashoramari bazitirwa n’ibyo bibazo, hakiyongeraho ikibazo cy’abahanga  kuko Uburezi bw’u Rwanda nta reme. U Rwanda ntabahanga rugira, mu bintu byinshi, yewe no mu biciriritse kugeza ubwo nko kubaka amakaro byakorwaga n’abanyakenya. Ibyo bituma abashoramari baba baje kurambagiza u Rwanda bisubirirayo.

Aha  hantu rero Leta yari  yashoye amafaranga yari imishinga myiza, niho hahuye n’ikibazo giturutse kuri Koronavirusi, amahoteri, ubukererugendo n’izindi serivisi byarazahaye bikabije ku buryo ndetse ubu amahoteri amwe n’amwe arimo aratezwa icyamunara. Iyi mishinga rwose mbere ya Koronavirusi yari imishinga myiza ariko hari ibintu by’ingenzi byakagombye kuyibanziriza: kuzamura ubushobozi bw’umuturage.

Icyaje gutungurana ariko, akaba ari nacyo Madame INGABIRE Victoire anenga Leta ni uko amafaranga yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI) agera kuri miliyari 100 (miliyoni 111 z’amadorari) yo kuzahura ubukungu, Leta y’u Rwanda na none yayashoye muri bya bice by’ubukungu byasenywe n’icyorezo cya koronavirusi. Ibyo bigakorwa hirengagijwe ko iki cyorezo  cya koronavirusi, gihangayikishije isi, kitazwi amaherezo yacyo. Ayo mafaramga, agiye no kuzongerwa akagera muri miliyari 300, yakagombye gushorwa ahantu hari icyizere cy’uko atagiye gushya. Ahantu rero washoye amafaranga hagahomba kandi biturutse ku mpamvu udafiteho ubushobozi, ntabwo byumvikana kongera kuhashora imari. Aya mafaranga ntabwo yari ayo gushora mu mahoteri, kandi amahoteri afunze nta n’icyizere ko ejo cyangwa ejobundi azafungura. Kuri Madame INGABIRE Victoire, uburyo bwo gufasha izi hoteri zifite ibibazo kwari ukuzikorera ubuvugizi mu mabanki zifitemo inguzanyo, noheno banki zikishyuza inyungu gusa, inyungu z’ubukererwe zikavaho, naho inguzanyo ikongera kuganirwaho no guhabwa uburyo n’igihe bishya byo kwishyura, ibyo byise ariko, bikazaba ibihe bimaze kugaruka mu buryo. Gushora amafaranga ahari igihombo, ibihugu bivamo abasura u Rwanda byashyize u Rwanda mi bihugu bubujijwe kugendwa, ni ukujugunya amafaranga. Gukomeza gushora amafranga ahari igihombo byose biva kuri politiki u Rwanda rwafashe yo gushora ubukungu uhereye hejuru, muri za serivisi aho guhera hasi ngo hubakwe ubushobozi bw’umuturage. Iyi politiki rero yo gushora imari y’Igihugu uhereye mu bushorishori aho guhera hasi niyo izatuma igihugu cy’u Rwanda kitazava muri bihugu 25 bikennye cyane ku isi.

Muri uko kubaka ubushobozi bw’umuturage rero mu Rwanda hari urufatiro, ikintu cyaherwaho bigashoboka, amakoperative. Madame INGABIRE arashima igitekerezo cy’amakoperative n’amashyirahamwe ashingiye ku mwuga : hari amakoperative y’abahinzi b’ibirayi, amakoperative y’abahinzi b’urutoki, amakoperative y’aborozi b’inka, amakoperative y’abavumvu, amakoperative y’abatwara abantu n’ibintu n’ayandi Ayo makoperative cyangwa amashyirahamwe usanga yubatse ku  buryo avamo impuzamakoperative, cyangwa impuzamashyirahamwe. Ibyo ni byiza ntako bisa, ariko aranenga yivuye inyuma uburyo ayo makoperative cyangwa amashyirahwmawe acungwa, biyaganisha ku guhomba. Ugasanga Leta iba isa naho irebera iyo micungire mibi, iryosenyuka ry’ubufatanye. Madame INGABIRE Victoire avuga ko guhomba kw’amakoperative cyangwa amashyirahamwe yo mu Rwabda biva ku mpanvu z’uko abayobozi ba Koperative cyangwa amashyirahamwe,  bagera aho bakayagira akarima kabo, bakayarya, bakayahombya, ariko ibyo bikiyongera ho n’abanyamuryango nabo baba basa naho kopertaive cyangwa ishyirahamwe koko bayeguriye abayobozi bayo, ku buryo batayakurikirana cyangwa ngo baharanire uburenganzira bwabo. Yatanze urugero ko Koperative z’abahinzi bo mu Buholandi bashinze Banki, ubu imaze kuba banki y’ubucuruzi ikomeye. Ariko abanyamuryango b’amakoperative yo mu Rwanda bo ni uguhora barira gusa. Madame INGABIRE Victoire ntiyumva ukuntu umuhinzi w’umuceri abuzwa kurya ku muceri we yiyejereje  ahubwo kugira ngo awurye akabanza gutanga ruswa ! Ati « Niba umumotari amaze imyaka 10 akaba nta na moto arigurira iyo koperative imaze iki ?  Umumotari yakagomye kuva ku rwego rwa moto, akagura imodoka, akubaka inzu. Aribaza ukuntu umuntu yamara iyo myaka yose akiri mu nzu y’ubukode akumva ko iyo koperative imufitiye akamaro; ngo bamwe batinya kuvuga ngo kuko abayobozi b’amakoperative yabo baba baraturutse i Bukuru. Niko i Bukuru hicisha umuturage inzara ni he koko? Cyokora nko ku bamotari byo, birazwi ko 85% by’abayobozi b’amakoperative yabo ari abahoze mu gisrikare. Iyo urebye rero, aba ntabwo koko batorwa, ahubwo bashyirwaho n’inzego z’ubuyobozi, ibyo bigakorwa no mu yandi makoperative, iyo harimo uwabaye umusirikare, ni itegeko ko ariwe uyobora, niyo mpamvu usanga abaturage bavuga ko abo bantu baturutse ibukuru, ko nta n’icyo bakora ngo babavaneho. Madame INGABIRE Victoire ati « Uwo muyobozi ntabwo azi icyuya cy’umuhinzi ».  Abanyamuryango nibakanguke, bahaguruke, bakurikirane ibyabo, aho guhora  barira, bataka, ngo ibyabo byahombye, ibyabo byariwe! Madame INGABIRE Victoire ari “ Ariko ibntu byo guhora murira, ubundi se ubundi muraririra nde ? » Umunyarwanda agomba guhaguruka akavuga ko abifitemo inyungu. Kuko ibyo byo kuvuga ngo abayobozi babo baturutse i Bukuru ibyo ntabwo aribyo.

Nubwo rero Banki y’Igihugu yari yagaragaje ko mu Mwaka wa 2018-2019, umusaruro mu ishoramari rishingiye kuri serivis wiyongereyeho kuva kuri 1.6% ukagera kuri 8.4%  by’umusaruro w’Igihugu ari nabyo bituma u Rwanda rukomeza gushoramo mafaranga, icyorezo cya Koronavirusi cyatumye ibyo byose bihinduka. Ibi bikaba bivuiga ko n’ishoramari ry’igihugu ryagomgaba guhinduka rikareka gukomeza gushingira ku mahanga kuko imigenderanire yarahagaze. Kandi ngo « Ak’i Muhana kaza imvura ihise ». Iyo urebye nka serivisi y’ubukerarugendo muri 2019 bwinjije hafi miliyoni 500 z’amadokari ariko muri 2020 hinjiye gusa miliyoni 120. Muri rusange bivuga ko igice cy’ishiramari  gishingiye ku bukererugendo cyangwa imikoranire n’amahanga, cyasenyutse ho 80%. Aha bikaba bigaragaza ko FPR itakagombye kongera kugira ifaranga ishyira muri iki gice, ahubwo yahindura umuvuno. Ntabwo ibyo yakoze byari bibi, ariko FPR igomba kureka Abanyarwanda bakajya batanga ibitekerezo kuri politiki z’igihugu, ariko ikigaragara ni uko nta mahitamo yandi Leta iha amahirwe. Icyo FPR ivuze aba ari amategeko agomba kubahirizwa.

  • FPR mu kugenzura ifaranga ryose 

Umunyamakuru w’UMUBAVU TV yagaragaje ko Leta yabavangiye ikabavaniraho amatangazo aranga abafite imiyoboro kuri YouTube, bajyaga babona, bityo bikabafasha byinshi dore ko n’amatangazo yafi ya yose ya Leta agenerwa ibitangazamakuru bya Leta.

Mu kuganira kuri iyi ngingo Madame INGABIRE Victoire, yavuze ko FRP iba ishaka kugenzura inkomoko y’ifaranga ryose. Ibyo bikabuza abenegihugu amahirwe nk’ayo UMUBAVU TV yari avuze yo kubona amafaranga atanyuze mu ntoki za Leta. Yatanze urugero rumwe mu ngero nyinshi z’umuntu washatse kubaka uruganda rutunganya ibigori. Ariko Leta yaramucunaguze imubaza inkomoko y’amafaranga yo kubaka uruganda. Uwo mwenegihugu w’umushoramari yabujijwe kubaka urwo ruganda kubera ko yavuzeko mu mafaranga ashaka gukoreshe harimo inkunga z’abavandimwe n’inshuti baba hanze. Ibisa n’ibi byavuzwe no kuri Karasira Aimable Ayo mafaranga ava hanze yiswe ko ava mu mwanzi kuko atoherejwe n’Inkotanyi zizwi. Aha Madame INGABIRE Victoire akaba yarumiwe cyane kubona Igihugu kibuza abanegihugu kugira uruhare mu kubaka igihugu, ati « U Rwanda nicyo gihugu cyonyine kuri iyi si  cyanga ko abanyagihugu bari hanze bafasha abanyagihugu baba mu gihugu ». Iyi akaba ari politiki ikumira. Aha yateje ubwega avuga ko niba Leta ivuga ko hari ubwisanzure muri Politiki, yakagombye kureka hakaba n’ubwisanzure mu ishoramari. Ibi bigashingira no mu  nama Banki y’Isi yatanze ivuga ko ubukungu bw’u Rwanda bwava mu maboko ya Leta bukajya mu maboko y’abikorera. Abashaka gukorera igihugu ni benshi, Leta rero buri Munyarwanda agire uruhare. Ati « Niba koko dushaka gukorera igihugu Leta nireke buri munyarwanda agire uruhare ». None se niba koko bakumiye ishoramari ry’umunyarwanda ngo ni uko amafaranga atizewe hahombye nde? Hahombye umushoramari ariko  n’igihugu kirahombye. Ese harya ubwo abantu bakumira abanegihugu nk’abo gushora imari mu gihugu, ubwo abo bantu bakunda igihugu? Mu myaka iri imbere birashoboka kuzabona abantu basenya ibintu kuko atari ibyabo kuko bakumiwe nabo kugira uruhare rwo mubaka igihugu.

  • Hakorwa iki muri ibi bihe bya Koranavirusi na nyuma?

Mu rwego rw’ubukungu Leta y’u Rwanda yakagombye kuba ihagaritse gukomeza gushora imari mu mishinga ikomeje guhomba kubera icyorezo cya Koronavirusi. Muri rusange Ubukungu bw’u Rwanda bwari bukwiye guhindura icyerekezo, ntibukomeze kuba ubukungu bushingiye ku mahanga kuko ayo mahanga nayo ahanganye n’icyorezo cya koronavirusi, ku buryo byatumye bamwe bagabanya n’inkunga yageneraga u Rwanda, aha twavuga nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko by’umwihariko Ubwongereza. Abanyamahanga nabo ntibakigenderera u Rwanda kubera icyo cyorezo. Hari hakwiye gushakwa rero ukuntu u Rwanda rushora imari mu bindi bice by’ubuzima bizamura rubanda, aha twavuga nk’ubuhinzi, bukavugururwa, bukaba ubuhinzi bugezweho. Mu bice by’u Rwanda bihura n’ikibazo cy’izuba, hakaba ubuhinzi bukomatanyije kandi bukoresha cyane kuhira. Muri miriyari 300 Ikigega Mpuzamahanga cy’Isi (FMI) n’abandi batera nkunga bateganya guha u Rwanda, nka miliyari 100 zishowe mu buhinzi, ikibazo cyo kuhira imyaka cyaba kirimo kubonerwa umuti.

U Rwanda kandi rwari rukwiye rero gutangira kwitoza kureka politiki yo gukumira.

Kuko Leta ya FPR ikumiye ishoramari ry’umunyarwanda ngo ni uko amafaranga atizewe haba hahombye nde ? Hahombye umushoramari, hahombye abagomaga gukora muri iryo shoramari rye,  ndetse hahombye n’igihugu, haba mu misoro, mu guhanga umurimo ariko no kwigerekaho iyo sura mbi  y’igihugu gikumira abenegihugu gushora imari iwabo. Mu myaka iri imbere birashoboka kuzabona abantu basenya ibintu kuko atari ibyabo kuko bakumiwe nabo kubigiramo uruhare  Madame INGABIRE Victoire akavuga ko ariyo mpamvu mu « Rwandiko rw’inzira », (Roadmap). yatangaje afatanyije na Me Ntaganda Bernard, basaba ko Abanyarwanda bose bagira uruhare mu kubaka, mu gushora imari mu gihugu. Politiki yo gukumira baracukura urwobo. Ati « Ese ubwo koko 94 yaduhaye isomo ? Nta munyarwanda wakagombye gukumirwa », kuko adakumiriwe ntiyazahaguruka ngo ajye gusenya ibyo yubatse. Gukumira bibyara ubusumbane mu benegihugu, kuko niba hari uwemerewe kwakira amafaranga y’umuvandimwe we uri hanze akiteza imbere, undi we amafaranga akitwa ay’umwanzi kandi nayo yaraje kubaka igihugu, ubwo ni ubusumbane. Ibi  rero iyo hiyongeyeho ibibazo by ‘uko mu gihugu hari bamwe barya, abandi biswe n’inzara, ibyo byose byaba impamvu z’umutekano muke. Urwandiko rw’Inzira rugomba gusigasira ibyagezweho ruharanira ejo hazaza heza, hakosorwa ibyo byiose byatuma ibyagegezweho bisenyuka.

Ku birebana n’imiyoborere myiza, Madame INGABIRE Victoire yanenze cyane uko « Guma mu rugo »  yagiye ishyirwaho, ndetse ko abaturage batahawe ibiribwa bihagije kandi bose nk’uko Leta itahwemye kwishimagiza. Yamaganye byimazeto inzego z’umutekano zegereye abaturage, zibahohotera cyane.  Ahereye ku mashusho y’umugore wagaragaye yirukankwanwa n’abashinzwe umutekano yambaye ubusa yanenze inzego z’umutekano zambura umubyeyi ubusa, mu muhanda, mu gihe nyamara incurango ari uko u Rwanda ari iguhugu cyashyize imbere umugore. Yashimye cyane ugushyira hamwe abaturage bagaragaje mu kwamagana ikibi, batabara uwo mugore, bamufubafubika ndetse hanafatwa amashusho agakwirakwizwa. Leta  yakagombye kumenya ko umuturage wo muri 2010, atari umwe n’uwo muri 2021, ndetse ko atazaba ari umwe muri 2030, bityo ikagenda ihindura ibintu byinshi, ikajyana n’ibihe. Ati «  Ariko reba abantu kwambura ubusa umugore.  Abaturage basigaye bashyira hamwe. Mbere barubahwaga ariko ubu bamaze kubona ko abantu bakagombye kurinda ubusugire  ahubwo aribo babambura ubwo burenganzira. Hari uburyo bundi bwakagombye gukorwa. Biriya bintu nibihagararare. Ariko abaturage nabo bubahirize inshingano zabo”. Kuri iyi mikorere mibi y’inzego zegerejwe abaturage, Madame INGABIRE Victoire, yatanze urundi rugero avuga ko rushimishije ariko rubabaje cyane, aho umukozi we yasenyewe aho yari arimo kurundarunda akazu, ku mpamvu ngo yuko icyo kibanza yagihawe na INGABIRE Victoire. Kugeza ubwo Umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Mageragrere mu Karere ka Nyarugenge, akoresha inama nyinshi kugira ngo bahe akato uwo mwana w’umucikacumu rya Jenoside. Ati “Ibi ndabivuga ndakaye. Uru Rwanda turimo uyu munsi ndimo ndibaza turimo turagana he ? Ese 94 bayobozi muri mukora ibyo bintu  nta somo yabasigiye . Ese muragira ngo dusubire muri 94. Ababyobozi bamwe nibo barimo kwangisha abaturage ubuyobozi”.  Abaturage ba Mageragere banze ibyo umuyobozi yababibagamo, bakomeza gufasha uwo mwana kubaka, kugira ngo nawe abone aho akinga umusaya. Madame INGANIRE Victoire yashimye abaturage ba Mageragere kuko banze amacakubiri y’umuyobozi, bakomeza gufasha uwo mwana. Yamaganye “Abo bantu bangisha abaturage abandi baturage, ni abo kwamaganwa. Mu 94 habaye icuraburindi nk’iryo. Baratoza abantu kwanga abandi. Uru rubyiruko rw’abakorerebushake nibyo rurimo gutozwa. Rubyiruko mubyange, mwange gutozwa kwanga abandi. Banyarwanda ntimuzongere kumva ibyo byo kubangisha abandi bantu. Nta kindi gihugu gitoza abenegihugu kwanga abandi, uretse u Rwanda! ”

  • Umusozo

Mu gusoza ikiganiro, Madame INGABIRE Victoire yavuze ko “Urwandiko rw’inzira” (Roadmap), aricyo gisubizo ku Banyarwanda bose haba mu bukungu, muri poiitiki, mu mibereho myiza n’ibindi. Ati “abantu bose ‘Urwandiko rw’inzira(Roadmap)’, barugire urwabo, ni urwa buri munyarwanda wese yaba akora politiki cyangwa atayikora”. Madame INGABIRE Victoire yavuze ko we na me NTAGANDA Bernard, bari munzira z’amategeko kugira ngo bahanagurweho ubusembwa, bityo bakore politiki nta nkomyi; kandi amategeko yakagombye kubaha uburenganzira bwabo ahari ureste ko mu Rwanda, amategeko atubahirizwa. Yavuze ko igihe cyari kigeze Abanyarwanda bakongera kwicarana nk’uko byakozwe mu Rugwiro mu 1999, kuko impamvu zo kongera kwicara ari nyinshi, uhereye abariho icyo gihe bahindutse kuko abavutse nyuma 1999 ni benshi cyane, isi yarahindutse isigaye igendera kuri tekinoloji, aho umuturage na telefoni ye asigaye afata agafilime gato, kakarara gikwiye isi yose, tekinologi yatumye isi iba umudugudu, gusigara inyuma ntugendane n’abandi, ugakora ibyo ushaka ni ukwiha urwamenyo, ndetse wareba nabi ukaba igicibwa, ndetse n’ibibazo u Rwanda rwarimo icyo gihe, sibyo rufite ubu. Kwicara hamwe ibibazo by’u Rwanda bigacocwa, bigashakirwa umuti n’Abanyarwanda bose, nibyo “Urwandiko rw’Inzira” (Roadmap), rusaba.