Rusesabagina ntabwo yajuririye igihano yahawe

Paul Rusesabagina igihe yerekwaga abanyamakuru bwa mbere akimara gufarwa

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ubushinjacyaha bwa Leta y’u Rwanda bwajuririye ibihano inkiko z’u Rwanda zahaye itsinda ry’abantu 21 baregwa ibyaha byiganjemo ibyiswe iby’iterabwoba.  Ni itsinda mu ikubitiro ryatangiye kuburanishwa ryitirirwa Major Sankara Callixte Nsabimana, ariko nyuma y’aho Rusesabgina agereye mu gihugu akaba ari we iri tsinda ryahise ryitirirwa, nk’ukuriye bose.

Ni urubanza rwaburanishijwe n’Urugereko rwihariye rw’urukiko ruKURU ruburanisha imanza zambukiranya imipaka n’Iz’iterabwoba.

Nyuma y’ikatwa ry’urubanza, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ntibwari bwatangaje niba bujuririra cyangwa butazajurira.

Igihe cyo kujurira ku mpande zombi ntyicyagombaga kurenza iminsi 30, habazwe umunsi ku wundi, uhereye igihe urubanza rwasomewe. 

Ku itariki ya 20 Ukwakira 2020 ubwo benshi bibwiraga ko ubushinjacyaha bwanyuzwe bukaba butajuririye, babonye itangazo ry’Ubushibjacyaha ryasohotse rivuga ko Ubushinjacyaha bwajuririye imikirize y’uru rubanza.

Hari hasigaye kumenya niba abaregwa barajuriye, by’umwihariko, amazina abiri yagarutsweho cyane, ari yo Paul Rusesabagina na Major Callixte Nsabimana Sankara.

Amakuru yahawe ibitangazamakuru bya Leta ni uko mu baregwa uko ari 21 abajuririye ibihano bahawe ari 13, ariko amazina yabo ntiyatangajwe.

Ku ruhande rwa Rusesabagina utarajuriye, n’ubundi benshi biyumvishaga ko nta mpamvu yakwirirwa ajuririra, kuko ujurira ni ushaka guhabwa ubutabera busumbye ubwo yahawe n’urukiko rwamuburanishije mbere. Rusesabagina we rero, akaba yari yaranze kuburana, kuko na mbere hose yavuze ko atizeye ubutabera bw’u Rwanda muri rusange.

Umukobwa wa Paul Rusesabgaina, Carine Kanimba yasobanuye impamvu batiriwe bajurira.  Avugana n’ijwi rya Amerika yagize ati: “ Data yagombaga gusoma dosiye y’umwanzuro w’urubanza rwe ngo amenye ibyashingiweho akatirwa” .

 Carine Kanimba avuga ko Ise Rusesabagina yimwe iyi dosiye ye ngo amenye ibyo yifashisha ajurira, n’igihe bayimuhereye iminsi yo kujurira ikaba yari iri kurangira, mu gihe dosiye ubwayo y’umwanzuro w’Urukiko ku rubanza rwe yari amapaji 250, atari busome ngo ayarangize anategure ikirego cy’ubujurire mu gihe gito bayimuhereyemo.

Kuba Paul Rusesabagina atarajuriye rero, umuryango we ukaba ubishingira ku kuba yarimwe umwanzuro w’Urukiko rwamukatiye. Abo mu muryango wa Rusesabagina na mbere hose bari baratangaje ko batari bujurire mu gihe Rusesabagina ubwe atarabifataho umwanzuro, na we akaba atari bufate umwanzuro atarabona ibyo Urukiko rwashingiyeho rumuhamya ibyaha bimwe na bimwe rukamuhanaguraho ibindi, dore ko ubushinjacyaha bwamuhamyaga ibyaha bifite ibihano mbumbe cy’imyaka 170 yavunjwemo burundu, ariko Urukiko rukaba rutarabyanzuye rutyo.

Carine Kanimba akomeza avuga ko urubanza rwa se ari ikibazo cya politiki kizakemurw amu nzira za politiki.

Tega amatwi ibisobanuro birambuye by’Umuryango wa Rusesabagina