Yegereye Ministre w'intebe bari bamukuyemo iyo kotsa!

Umugabo witwa Vital Karibwende afungiye kuri Station ya Polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza, nyuma y’uko atawe muri yombi agerageza gusagarira Minisitiri w’Intebe, Dr Habumuremyi Pierre Damien ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuganura.

Karibwende utuye mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, yahagurutse nta burenganzira abiherewe ava mu mwanya we ajya gusatira Minisitiri w’Intebe ashaka kumuha ibitabo bitari bizwi bitanateganyijwe gutangwa muri gahunda.

Yahagurutse ubwo itorero Inganzongari ryerekanaga imwe mu mbyino zaryo, inzego z’umutekano zibonye zihita zimuhagarika ataragera ku cyo yashakaga gukora amugezeho, zimujyana ahiherereye guhatwa ibibazo.

Abajijwe ubutumire bwamuzanye muri ibyo birori n’icyo yashakaga kugeraho, yavuze ko yaje aturutse mu kirwa cya Nkombo bitewe n’itangazo yumviye kuri Radio rimenyekanisha ko tariki 03/08/2012 Minisitiri w’Intebe azitabira umuhango w’Umuganura uzabera mu mu Ngoro yo mu Rukali.

Yagize ati: “ Kuva icyo gihe nahise mfata gahunda yo kuzaboneka muri ibyo birori ndetse nitwaza n’ibitabo bikubiyemo imishinga yanjye kugira ngo nzabimushyikirize amfashe kuyitera inkunga”.

Mu byo yafatanwe harimo ibyo bitabo yanditse byerekana umuco n’amateka by’abatuye ku Nkombo.Yasanganwe n’ikarita y’akazi yikoreye igaragaza ko ari umuyobozi ku giti cye w’ingoro yitwa Ingobyi ikorera mu kirwa cy’iwabo ku Nkombo.

Yakomeje avuga ko indirimbo yabyinwaga n’inganzongari yatumye ahimbarwa bituma ahaguruka, ahakana ko nta bugizi bwa nabi yari agambiriye. Yavuze ko yize amashuli atandatu yisumbuye, yubatse kandi afite n’abana bane.

Ibyangombwa bye byose byerekanaga ko akomoka mu kirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi, afite n’umushinga wo kwiyubakira ku giti cye ingoro yerekana umuco n’amateka by’abatuye ku Nkombo mu kirwa yavukiyemo.

Uwo mushinga we kugira ngo ugerweho uzatwara miliyoni zisaga Zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko biboneka mu nyigo yari ikubiye muri ibyo bitabo yeretse inzego z’umutekano.

Nyuma yo guhatwa ibibazo, yurijwe imodoka ajya kuba acumbikiwe n’inzego z’iperereza mu gihe iperereza rigikomeza.

Bamwe mu babonye ibyo biba, byabateye urujijo, nk’uko byatangajwe n’umwe muri bo.

Ati: “Uriya mugabo bigaragara neza ko ajijutse ariko ntabwo byumvikana neza ukuntu yashatse kugaragaza ibyifuzo bye byo guterwa inkunga ku mushinga avuga ko afite arogoye ibirori ndetse asagariye minisitiri w’intebe”.

Hagati aho Komanda wa Polisi mu karere ka Nyanza ushinzwe umutekano w’abantu, yatangaje ko hari ubundi buryo bwemewe yari gukoresha akagera kuri Minisitiri w’intebe atamusagariye mu birori, ageretseho no gushaka kwiba umugono inzego z’umutekano.

Ikindi cyatumye uwo mugabo arushaho gukekwa ni uko atigeze asaba umwanya abari bashinzwe ibyo birori, ahubwo we agahengera itorero ribyina akaryihisha inyuma ashaka kugaragaza ko bari kumwe nyamara ntaho bahuriye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Source:Kigali today

3 COMMENTS

  1. Ibi ni ngombwa kubashinzwe umutekano ariko ntibagomba kurengera bigeze aho bafunga umuntu w’ahantu batazi iriva n’irirenga. None ku nkombo abayobozi bakuru bajyayo ryari? Ahubwo bigaragaje ko ari igihugu mu kindi! Iyaba njye nari kubabwira ko ndi Ministri w’intebe ku nkombo, maze ikibyimbye kikameneka. Asyi weee!

  2. Nuko ye, bakabura ubufata abantu bitwikira amajoro bakica abandi hano mu karere ka Muhanga, none baratabayanjwa ku mushonji wishakira inkunga. None se uwashaka Habumuremyi yamusanga mu birori nta handi wamubonera byoroshye?

Comments are closed.