ABA BAGABO BAZASOBANURA RYARI AHO BASHYIZE IVARISI YUZUYE AMADORARI KABILA YABAHAYE?

UBURYO BIBYE IVARISI Y’UZUYE AMADORARI MU CYUMBA KWA KABIRA.

Nyuma yo gufata Kinshasha, ingabo za Kabarebe zasahuye banki nkuru ya Congo cyane cyane za zahabu zakoreshwaga nka reserve kuko amafaranga menshi yo Mobutu yari yayahunganye. Reserve zimwe zapakiwe indege zizanwa i Kigali. Aho Kabila agereye i Kinshasa utwari dusigaye yaragurishije amafaranga menshi akabika mu nzu iwe. Umunsi umwe uwitwa Capt Gakwerere Jean Marie Vianney wari chief escort wa Laurent Désiré Kabila akaba ariwe muntu wenyine washoboraga kwinjira mu cyumba cya Perezida Kabila, uyumugabo yaje guterura ivarisi yuzuye amadorali arayarigisa. Aho Perezida Kabila aziye arayibariza Gakwerere ayishakisha byanyirarureshwa ariko irabura. Arangije afata abasirikare barinda ho bose arabafunga.

Byabindi ngo ntawuyoberwa umwibye ayoberwa aho amuhishe; Kabila byaramubabaje abona ko ari Gakwerere wamwibye ahita amutegeka ko afungura abo bana bose. Kabila yamubwiye ko nta mwana n’umwe washoboraga gutinyuka kwinjira mu cyumba cye. Muri abo bana bari bafunzwe harimo uwitwaga Hakizimana bakundaga kwita “Kirenge”.Tubibutse ko uyu Capt Gakwerere ariwe wari uyoboye umugambi mubisha wo kurasa Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’uko ubutabera bw’Afrika y’epfo bumurekuye by’agateganyo akaba yarahise atorongerera I Kigali.

UBURYO KABAREBE YANYEREJE IMISHAHARA Y’ABASIRIKARE BARWANYE KONGO

Ingeso mbi za Gakwerere, Kabarebe no gukomeza gusuzugura Kabila, biri mu byatumye abazinukwa aniyemeza kubamenesha mu gihugu cye. Leta ya Kabila imaze gutegeka abasirikare b’u Rwanda bose gutaha, Kabila yafashe ivarisi yuzuye amadorari tutarabasha kumenya umubare wayo, maze ayiha Gen James Kabarebe amubwira ko ayo mafaranga ari agomba guhemba abasirikare b’u Rwanda bamufashije gufata ubutegetsi. Iyo varisi yaje itwawe n’aba escort ba Kabarebe barimo uwitwa RENE. Uyu RENE akaba ariwe uherutse kwinjira muri Hoteli i Kampala afite imbunda ayoboye abari  mu mugambi wo gushimuta Lt Yoweri Mutabazi.

Tugarutse ku bya Kongo, Indege yajemo ayo mafaranga irimo na Kabarebe niyo ya nyuma yageze i Kanombe. Ikibabaje n’uko ayo mafaranga yose nta n’urupfumuye rwahawe abo basirikare kuko yigiriye mu mufuka wa Kabarebe na shebuja. Bamwe mu basirikare bagerageje kubaza ibyayo barabifungiwe cyokora ku mpamvu z’umutekano wabo tukaba tudashobora gutangaza amazina yabo. Abo basirikare bari bamaze Kongo imyaka irenga ibiri uwahembwe menshi ntiyarengerejwe amezi atandatu. Nyamara umururumba wa Kagame na Kabarebe ntiwatumye barekeraho kuko kugeza ubu bagisirisimba muri Congo bashaka ibyo basahura ngo bakomeze badamarare batitaye ku bitambo by’abana b’igihugu bahagwa.

UKO TUBIBONA

Kuva 1990, hari abasirikare batari baruhuka na gato kubera intambara z’urudaca bahoramo, nyamara zikiriza Kagame na Kabarebe. Nko mu ntambara ya kabiri ya Kongo yo gushaka guhirika Kabila, yatwaye abana b’igihugu batagira ingano. Urugamba rwabereye ahantu nka Pueto cyangwa Kitona, abana baguye Kisangani barwana n’abagande. Muri make, abasore ibihumbi byinshi bahabereye ibitambo. Abasirikare b’u Rwanda nibo basirikare kw’isi bakora akazi kenshi ariko kandi ni nabo basirikare babayeho nabi ndetse bahembwa nabi. Ikindi kibabaje n’uko abasirikare b’u Rwanda badafatwa nk’ingabo z’igihugu ahubwo bafatwa nk’abasirikare ba Kagame.

Igihe kikaba kigeze ngo bazibukire, bagire ubutwari bareke gukomeza kugaraguzwa agati no kwijandika mu kumena amaraso ariko nabo batiretse kuko nk’ubu abari kugwa muri M23 n’imiryango yabo ibihomberamo.

Ngabo z’u Rwanda, buri wese aho uri gerageza wibaze kuki muhora muri Kongo? Ibuka bagenzi bawe bose bahasize ubuzima uyu munsi imiryango yabo ibayeho gute? Leta yabohereje yo ibamariye iki? Abahakomerekeye buzuye mu bitaro Rwinkwavu na Kanombe ubu babayeho bate? Ingabo z’u Rwanda ntimukwiye gukomeza kubaho nk’abacakara ba Kagame na Kabarebe ngo mukomeze kubapfira bo bazamura amagorofa bagura amato mu Nyanja.

Bishoboka bite ko soldat wirirwa muri Nyungwe imvura imuri ku mutwe, imbunda imushengura urutugu, ukwezi kwashira agahembwa ibihumbi makumyabiri (20.000 frw) mu gihe mugenzi we banganya ipeti w’umu GP ahembwa ibihumbi Magana abiri (200.000 FRW)? Ngaboz’u Rwanda namwe banyarwanda mufite abana cyangwa abavandimwe muri RDF, ibi bisaba ko muba mwambaye amadarubindi cyangwa mwarize kaminuza kugira ngo mubone ko murengana? Hanyuma se ninde uzabarenganura? Nimwebwe mugomba kwihesha agaciro mwanga gukomeza gufatwa nk’abaja mu gihugu cyanyu murushwa guhembwa neza n’abazamu.

NKUNZURWANDA MIHIGO ALEXIS

RADIO ITAHUKA  PRETORIA- AFRIKA Y’EPFO

10 COMMENTS

  1. Erega Nkunzurwanda,abwirwa benshi akumva beneyo.Umunsi Dawudi yashyize akabuye muli mukatuzi,Goliati azinanura.

  2. Ariko abavuga ngo INGABO Z’U RWANDA baba batebya cyangwa baba babuze IJAMBO riberanye n’abo baba bashaka kuvuga! U Rwanda ntirugira INGABO … Abasirikare dufite ni INGABO za Kagame!

  3. Wowe wanditse iyi nmkuru nawe ngo uravuze reka nkubwire ingabo zigihugu ziragikunze uzavuga nugeraho uceceke nawe ubwo ibyayo ,madolari ubiziho dukurikije ibyo uvuga niba utabihimbye mwese turabizi ko muvuga nabi reta yacu yarabakamiye mwamara guhaga mugatorongera mukayisebya koko ngo ABO UMWAMI YAHAYE AMATA NIBO BAMWIMYE AMATWI nushaka uvuge ibyo ushaka ariko ntawutareba vision yareta ko arukugeza kubanyarwanda kubyo bifuza byose ntanisoni uragumura ingabo zigihugu wakigoryi we ukwiye kujya mubutabera

  4. Iyo varisi muzayibaze Gakwerere na cpt Butare bosco nawe
    wari mubarinda Kabila Mzee icyo gihe,ubu ni LT Coronel,
    Natwe ayo makuru turayazi neza uyu ajya kurongora Umugore we Jeack, ukomoka muri Congo ariko w’umunyarwandakazi yaje azanye iyo varisi yuzuyemo amadoral abeshya ngo nayo kabila yamuhaye nk’intwererano, bamaze kugabana na ba Gakwerere aguramo ama taxi andi nyine ayarongoramo.
    Igiteye isoni nuko iyo bene aya mafaranga ashize abayibye bakena kurushaho abo bose uretse imirima n’uka duke basigaranye ntana make ubu wababaza.
    Ninayo mpamvu bagakwerere abo bagerageza bagerageza kwica bene wabo bashaka indonke munzira zitarizo zipfakaza zikagira n’abana impfubyi, gusa umuntu yiba niba bo bajya batekereza ibyo byose bakorera abandi bo babikorewe uko byamera.

  5. Abajura baragwira!

    Ariko iyo baba abajura gusa ntibabe n’abicanyi ahari wenda bari kuzisubiraho bamaze kuyagwiza. Ariko ubwicanyi bw’abega bwo buravukanwa bukanasazanwa.

  6. ntawe uhagarika uruka,aha muri turahazi gusa murarushwa nubusa,nkamwe ntimuri mu Rwanda ngo murebe aho tugeze,abari mu Rwanda nitwe tuzi aho turi naho tugana,ubwo muzi yuko muri kutwangisha leta yacu!!!jamais murarushwa nubusa!!!

    muhindure injyana

  7. Dor’aho muber’ibigoryi ni gute abasirikare bahembwa n’ivalisi 1 y’amafaranga?keretse nib’ar’irondo bakoraga warangiza ngo n’amafaranga yarimo ntazw’umubare? ubwose wowe wahemb’utyo? ubwose iyo mishahara yabazw’ite? nonese k’ubazangw’ivalis’izasubizw’ite? n’angahe wishyuz’utanaz’umubare wayo? mwemere ko nta politiki muzi mureke gupapira

  8. mwese abandika inkuru zisebya u Rwanda, niko mwarezwe narwo muri mubaruriye bihagije none kuko mubona abo mwafatikanyije bikibirimo murifuza kubavanaho ngo muhagaruke. ayo madorari ya congo nawe barayiriye ninayo atumye muri aho muri baca umugani ngo akaryose nti gahora mwitama. nimwitonde abanyarwanda tuzi icyo dushaka n’abayobozi dukeneye naho tugana ntagishya mushobora kuzana mu Rwanda urisbye gushaka amaramuko gusa. ni mutone kuko mwananniwe kwihangana ngo mukore akazi ntabwo abantu bose ariko bazayobora u Rda. HE musebya mwese ntawamuhaye Ubuyobozi kdi mwari muhari ubu siho mubonye ubutwari kuko ajyaho ntabyo mwari mushoboye.so nimushake indi mibereho itari politiki………………

Comments are closed.