Akamasa kazamara inka kazivukamo.

Nyuma y’inyandiko nziza cyane isobanutse ndetse irimo inyigisho bwa Gallican Gasana yatwandikiye akayishyira ku rubuga rwe rwa Facebook ivuga ati: “Akamasa kazamara inka kazivukamo “, umutekano we ntumeze neza bitewe niyo nyandiko, usibye kumutera ubwoba ko bazamwica bitewe n’ibikorwa bye bya politike ndetse no kuvuga nabi ubutegetsi, ngo no gusebya umukuru w’igihugu Paul Kagame. Abicanyi ba Paul kagame bakataje gukora amanama ngo bameye neza bwa Gallican Gasana uwo ariwe , ari nako bakomeje iterabwoba ndetse nibikorwa byo kuba bagirira nabi ababa bakomoka kuri Gallican Gasana ngo bazaruhuka ari ko atacyiriho. Twese hamwe duhagurukire kurwana akarengane ndetse n’iterabwoba rya leta ya Paul Kagame

Akamasa kazamara inka kazivukamo.

Akamasa n’impunzi.

Hari umusaza watahutse nyuma ya genocide ya 94, witegereje imikorere ya Kagame wungirije Bizimungu ancira umugani nari nsanzwe nzi ariko ntarasobanukirwa uko usobanura nkuko yabinsobanuriye!

Yagize ati:”Kagame mureba hariya, ni ka Kamasa mwunva kazamara inka kandi kazivukamo”

Yaransobanuriye sinashirwa, ariko burya ngo ijambo rya mukuru riratinda ntirihera! Ntangiye kugenda mbyunva gahoro gahoro dore haciyeho imyaka! Ariko nabyunvise ntashidikanya ejo bundi aho Kikwete yirukaniye impunzi zimwe zigata n’izonka.

Muti gute? Ntabwo byunvikana ukuntu impunzi zahunze; Kagame ariyo acyibyiruka, zigatunga zigatunganirwa imyaka ikaba irenga 54; bagahambirizwa riva nta m’impamba nkaho bakoze icyaha cy’indengakamere.

Ngo impanvu ingana ururo; ngo Kikwete yasabye ko leta ya Kigali yaganira n’abayirwanya. Akamasa Kati mwese abanyarwanda nabo bitareba murabizira ariko jye akamasa sinva kw’izima.

None ababyeyi bataye abana mu mashuri ntibasiga n’iyonka uwagiye kuragira yasanze abamwibarutse babashushubikanije! Babasubiza iwabo ngo kubera ko akamasa kubahutse ubayobora.

Burya mu mahina niho ubonera umugabo, ureberera rubanda n’abatura-gihugu niho agaragarira.

Akamasa ko kasanze aho guhinducyira kw’ijambo, kazemera kagahara imbaga y’abanyarwanda.

“Akamasa kazamara inka kazivukamo.”

Akamasa/abanyamurenge/abagogwe.

Akamasa kazamara inka karenze n’umupaka kajya kugabiza bene wabo ibyiyi si!

Ntarinze guteza ubwega, intambara y’akamasa muri Congo, mu maso ya benshi , yari isobanutse; izakurikiyeho mu maso ya benshi kandi zari inyungu BWITE z’akamasa; uzabaze abanyamurenge bamaze gusobanukirwa bazakubwira ko akamasa katuvutsemo kagiye kubamarisha.

Abagongwe bo ntibakivugwa.

Bigirijweho nkana rugikubita.

Akamasa n’ibihugu by’inshuti

Mu myaka ishize abanyarwanda muri rusange iyo bagiraga ikibazo babonaga aho bahungira mu bihugu bikikije urwa gasabo! Yewe bakanahahira. None akamasa kamaze gusiba inzira zose ku buryo hasigaye inzira nk’iyinzoka igana aho tutizeye.

Cyera zaire yibarukaga cyangwa igakuza ba Mico, Gahiga, Rwakabuba…..n’abandi benshi.

I Burundi twishimira ibyo Rujugiro yagezeho naho muri Tanzania aborozi n’abatunzi baganje mu gihugu cyitemera ubusumbane bwa cyane.

Ibyo byose tubiheruka akamasa katarashinga ihembe.

Akamasa n’abatutsi

Uwanze kwunva ntiyanze no kubona.

Abatutsi batangiye guhunga muri 1959 bahunga by.’ukuri, none ubu guhera muri 1994 hari abihandagaza bakabemeza ko bahunga ubusa, ariko iyo mwiherereye, hafi ya bose usibye abigiza nkana, bakwemeza ko Bahunze ka Kamasa kabavutsemo.

Muti gute?

Wasobanura ute ukuntu umunyarwanda w’umututsi wahunze muri 59, agatahuka muri 94, yakwemera gukomeza kuba mu mahanga cyane cyane y’iburayi, nt’akazi ahafite atari impanvu z’ubutegetsi bubi?

Wasobanura ute ukuntu umututsi utarahunze ku bwa Habyalimana na Kayibanda ubu byaba ngombwa ko aribwo ahunga akahahurira n’abatutsi batashye n’abahutu bahunze muri 94? Igisobanuro cyonyine mbona ari “akamasa kazamara inka kazivukamo”

Biransiga ukuntu umuntu ahunga ubutegetsi bubi, yagera hanze akaba uwambere kwemeza abantu ko ibintu byose bimeze neza ko atunva impanvu akamasa kacu twakarwanya; ariko akiyibagiza ko yabishaka atabishaka, yahunze ubutegetsi bwako Kamasa! Bitaba ibyo ntiwansobanurira ukuntu umuntu w’imyaka irenga 70, yakwemeza ko uRwanda nta gihugu cyiza nkacyo, akarenga agatitirira mu bihugu by’amahanga.

Yewe hari nabemeza ko ntawarwanya ako Kamasa kuko ngo kubatse Kigali ubu itagira uko isa; za buildings, imihanda isukuye, ikawa iryoshye muri UTC mall Kwa Rujugiro bakiyibagiza ko uwo Rujugiro akamasa kamukubise inshuro akongera kwisanga ari impunzi bundi bushya.

Akamasa n’abahutu

Abahutu nibakangucye bamenye ko abatutsi atari abanzi, bamenye ko umunezero wabo ari umutekano w’abatutsi, bamenye ko ubutegetsi bw’abatutsi atari ukurimbuka kwabo; bibuke kandi bazirikane ko abatutsi bose atari utumasa.

Akamasa/Inyangarwanda/Abanzi b’urwanda.

Muri iki gihe umuntu wese utinyutse kurwanya no kwamagana ibibi bikorerwa abanyarwanda muri rusange, yitwa Bangamwabo; umwanzi w’igihugu, igipinga, nandi mazina yose akwunvisha ko uri igicibwa kubera ko wubahutse akamasa ukakabwira ko ibyo gukora atari byo! Ikibabaje ni uko akamasa kafashe ubugwate benshi bigeze aho nabo bemeza ko umuntu wese urwanya akamasa(Kagame) arwanya uRwanda; nkaho Kagame ari uRwanda cyangwa se uRwanda ari Kagame. Nizere gusa ko ari ukwibagirwa atari ukwirengagiza! Kuko benshi muri twe, ku ngoma zabanjirije iya Kagame! yewe na Kagame yari inyangarwanda nkuru muri zo.

twiswe inyangarwanda kandi tutarwanga urwanda ahubwo ari ukurwanya ubutegetsi bubi! Hari uherutse kunyita inyangarwanda mubwira ko atari ubwa mbere nbyiswe kandi ko niba bisobanura kurwanya ubutegetsi bubi nemeye kuba yo aho kuba umwidishyi w’akamasa.

Akamasa si akajenosideri!

Icyo nakwemeza ntashidikanya kandi nabwira umuhutu n’umututsi, ni uko akamasa kadahamwa n’itsembabwoko! Akamasa ni akicanyi muri rusange, akamasa kica abahutu, akamasa kamaze abatutsi, akamasa kica abanyamahanga.

Akamasa ni akicanyi; abahutu ntibakibaze ko kabica mw’izina ry’abatutsi ngo babizize abatutsi bose; abatutsi ntibazibaze ko kica abahutu kabahorera.

Akamasa ni akicanyi ruharwa.

Abahutu/Abatutsi/Abatwa

Banyarwanda banyarwanda kazi, ubumwe bw’abanyarwanda ntituzabuhabwa n’utumasa, tuzabuhabwa n’abanyarwanda bashyira mu gaciro, n’abanyarwanda bareba kure harenze imyaka y’ubuzima bw’umuntu, harenze ibyo tubonesha amaso.

Ubuzima bw’igihugu ntabwo bugarukira ku myaka 5,10,15..cyangwa 30; dukeneye amahoro arambye atari amwe ya nyirarurenshwa Kayibanda na Habyalimana batwijeje ntanamare imyaka 30.

Ntabwo dukeneye ko Kagame nawe aduha amahoro ya nyirarurenshwa atazaturenza umutaru; dukeneye amahoro arambye areba kure y’ubuzima bw’umuntu ku giti cye! Ducyeneye amahoro arambye abuzukuru n’ubuvivi bwacu bazabamo nta nkomyi, dukeneye amahoro atavangura, amahoro tuzaraga abana bacu tukizera ko bazabaho ntawe ubahohoteye.

Ibyo byose kugira ngo tubigereho; biraharanirwa, bisaba ko turwanya utumasa aho tuva tukagera tutihishe inyuma y’amoko.

Muharanire Amahoro arambye.

Gallican Gasana

9 COMMENTS

  1. Ariko genda Kagame waratsinze, ngukundirako bagutinya bakirirwa biyahuza amagambo, kd aba bose niwowe bigiyeho kuvuga nogukora, ngaho umugabo azagire icyo akora kugira akuvaneho nkuko wagize icyo ukora ukabakuraho, musaza turakwemera guma ubemeze use kuri abo baswa.

  2. IBYO MWAVUGA BYOSE ,IMANA NIYO NKURU, UYU MWANDITSI W’UNO MUVUGO GALLICAN, ABARI KUMUSEBYA MUBANZE MUSOME NEZA UMUVUGO WE MURASANGA NTAHO ABOGAMIYE! ABA RERO NIBO DUSHAKA! UBU IYO AZA KUVUGA NKA KIKWETE DORE KO ARIWE UBAHANGAYITSE MURINO MINSI MWARI GUHITA MUMUHA AMASHYI! HARAKABAHO URWANDA RWA BOSE, FORGIVE AND FORGET NI CYO CYIVUGO CYANGE!!

  3. Mugira ngo Kagame hari uzamukuraho se? wapi azivanaho ubwe! Umugezi uhurura cyane urisiba.
    FPR izivana ku butegetsi nta n’uwurashe isasu

  4. Ariko ubu u Rwanda ruzagera aho rugire umuntu utegeka yumva ko adahagarariye ubwoko. Ese ubu hari igihe u Rwanda ruzagera aho buri muntu akajya yizera ubutegetsi atarebye ubwoko bwa president? ni ah’Imana isumba byose abanyarwanda bagiye kujya babyarira kurimbuka. ubu koko ni ryari u Rwanda ruzamara imyaka byibura nka 30 nyamunsi atarusuye ngo aruhekure? ahaaaaaaa

  5. congratulation mr Gasana,koko akamasa kazazimara kazivukamo,intambara zose zabayeho ku isi hari cause principale zazo buriya twavugako genocide y’abanyarwanda yetewe ni iki?igisubizo AKAMASA abantu barabinyura kuruhande!urwango umututsi afitanye n’abakongo ntabwo byahozeho,ese ntabwo mubonako ubwiyunge bw’abanyarwanda bwananiranye kubera akamasa kirirwa kavuruga vuruga,abanyarwanda duhaguruke twese akamasa tugakuremo.amatungo atuze amahoro aganze mu banyarwanda.

Comments are closed.