Amaherezo ya M23 yaba ari ayahe?

Muri iyi minsi mike ishize ingabo za Congo zigaruriye uduce twinshi twari mu maboko ya M23 ku buryo ubu hari benshi bemeza ko ibya M23 byarangiye uretse ko hari abandi bemeza ko byaba ari ukwihuta kuko n’ubwo abasirikare ba M23 batakaje uturere bagenzuraga baracyahari kandi benshi muri bo bamenyereye intambara.

Uhagarariye umuryango w’abibumbye muri Congo,  Bwana Martin Kobler yatangarije inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi ko M23 isa nk’iyarangije kubaho nk’umutwe w’ingabo, ngo igisigaye n’ugushyira intwaro hasi ikajya mu biganiro.

Hari benshi cyane cyane abashyigikiye M23 bibaza ko ibi ari amagambo gusa ndetse hari abagereranyije intsinzi ya FARDC n’igihe ingabo z’u Rwanda za Kera FAR zishimiraga ko zasubije Inkotanyi i Bugande zimaze gufata Kagitumba. Ariko aba bantu hari byinshi biyibagiza bimwe muri ibyo ni ibi: 2013 ntabwo ari 1990!

Mu 1990 ingabo za FPR zimaze gusubira muri Uganda zakomeje kubona ibikoresho ndetse n’ubufasha mu kwinjiza abasirikare bashya hakoreshejwe ubutaka bwa Uganda, ndetse iyo zakubitwaga inshuro zahungiraga i Bugande byanarimba zikanarasa ibirindiro bya FAR ziri i Bugande kugeza igihe ishoboye kugira aho ifata kandi ubufasha bwa Uganda bwarakomeje kugeza  FPR ifashe igihugu. Ibyo byashobotse kubera ubushake bw’amahanga yari ashyigikiye FPR ku buryo yirengagije maze igaha rugari FPR na Uganda bagakora ibyo bashaka. Ese tutigijije nkana M23 izahungira Uganda cyangwa mu Rwanda ijye itera iturutse yo nibayirasa yongere yirukireyo? Ese n’iyo yaguma mu ishyamba ry’ibirunga ibikoresho (amasasu, imiti, ibiryo..) n’abasirikare izajya ibikura hehe ubu ko amahanga arikanuye ko ibikoresho n’abasirikare ibona biva mu Rwanda ko biza kugorana kubyinjiza? Bamwe bati M23 igiye kurwana Guerrilla. Ese ko Guerrilla uyirwana aba afite abaturage yihishamo bayishyigikiye cyangwa igihugu ahungiramo iyo asumbirijwe M23 irabifite?

Ikindi abantu batakwirengagiza n’uko amahanga amaze kurambirwa izi ntambara zo muri Kivu ku buryo abibibwira ko gushinga nka M24 byakoroha bibeshya cyane. U Rwanda ubu rumaze kubona ko ibintu noneho byakomeye, mu minsi ishize rwashatse kugira urwitwazo ibisasu byagwaga mu Rwanda kugirango rufashe M23 ariko uko bigaragara rwahawe gasopo ku buryo rwabuze uburyo rwinjira mu mirwano ku mugaragaro dore ko n’ubwo hari abasirikare ba RDF barwanirira M23 bigoye gukoresha intwaro zimwe na zimwe ziremereye kuko byahita bigaragara ku buryo budasubirwaho urwana uwo ari we.

Mu kugerageza gushimisha abaturage Leta ya Congo nayo irakora iyo bwabaga, Gouverneur wa Kivu ya ruguru, Bwana Julien Paluku yatangaje ko abaturage bo mu turere twakuwe mu maboko ya M23 bakuriweho imisoro yose kugeza umwaka urangiye dore ko abaturage bari bamaze iminsi binubira imisoro ikabije bakagwa na M23.

Igisigaye ku barwanyi ba M23 uretse guhungira muri Uganda cyangwa mu Rwanda nta yandi mahitamo bafite kuko n’iyo bahungira mu mashyamba bazayakurwamo n’inzara no kubura ibikoresho.

Igisigaye Leta ya Congo yakora ni uguhumuriza bamwe mu barwanyi  ba M23 badafite ibyaha by’intambara ikabareshya ifatanije na MONUSCO  n’abandi batutsi b’abanyekongo bari mu gisirikare n’ubutegetsi maza abari muri M23 bagasubizwa mu buzima busanzwe cyangwa bagashyirwa mu ngabo maze abafite ibyaha akabo kagashoboka.

Kandi Leta ya Congo ifatanije n’umuryango mpuzamahanga ndetse  cyane cyane n’abatutsi b’abanyekongo bari mu buyobozi n’igisirikare bya Congo yagombye gukora uko ishoboye impunzi z’abanyekongo ziri mu mahanga cyane cyane mu Rwanda zigataha mu bwisanzure, mu cyubahiro ntawe uzihutaje kandi zikarindirwa umutekano bityo urwitwazo rukunze gukoreshwa na Leta y’u Rwanda mu gushinga imitwe y’inyeshyamba  ngo iharanira gufasha  abatutsi b’abanyekongo rukavaho,

Epimaque Ntacyicumutindi

The Rwandan