Ambasaderi Gasana yahunze!

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kanama 2016 aravuga ko Ambasaderi Eugène Richard Gasana yafashe icyemezo cyo guhunga ntasubire mu Rwanda.

Amakuru twashoboye kubona aravuga ko kugeza ubu akiri mu gihugu cya Leta zunze ubumwe bw’Amerika ariko akaba yaravuye mu nzu y’Ambasade y’u Rwanda. Benshi bahamya ko adashobora gutinyuka kuguma mu gihugu cy’Amerika igihe kinini kubera amagambo y’ubwishobozi n’agasuzuguro yakoresheje kuri Samantha Power uhagarariye Amerika mu muryango w’abibumbye.

Biravugwa ko ashobora kwerekeza mu gihugu cy’u Budage yabayemo igihe kitari gito ndetse bivugwa ko afitemo amazu ndetse n’ibindi bikorwa bibyara inyungu, bikaba binavugwa ko nyina w’Ambasaderi Gasana nawe mu minsi ishize yabarizwaga mu gihugu cy’u Budage dore ko icyo gihugu Ambasaderi Gasana yakibayemo kuva kera ari umunyeshuri n’ubwo yari impunzi y’umunyarwanda yabaga mu gihugu cy’u Burundi amakuru dufite n’uko aba mu Budage nk’umunyeshuri yagenderaga kuri Passport y’u Rwanda yari yarahawe na Nyakwigendera Ambasaderi Yuvenali Renzaho. (witabye Imana ari mu ndege ya Perezida Habyalimana yahanuwe ku ya 6 Mata 1994).

Uretse ikibazo cy’umwana bivugwa ko yabyaranye n’umufasha w’umukuru w’igihugu, hari ikibazo cyatangiye kugaragara cy’uko hari benshi bari bafite ibyo bapfa na Ambasaderi Gasana batangiye kugaragaza ko bishimiye ibibazo arimo. Uretse abafite ibyo bapfuye bishingiye ku gasuzuguro n’ubwishongozi yagaragazaga kubera kwitwaza ubucuti yari afitanye n’umuryango wa Perezida Kagame, ubu noneho haravugwa ikibazo cy’abagabo bakoranye na Ambasaderi Gasana  muri za Ambasade zitandukanye batewe ipfunwe ry’uko abafasha babo baba byarabaye ngombwa ko bagira icyo bamarira Ambasaderi Gasana ibyo abo bagabo bakaba bari basanzwe babizi ariko bakaba batatinyukaga kugira icyo bavuga cyangwa bakora mu gihe Ambasaderi Gasana yari ku ibere.

Amakuru ava i Kigali yo aravuga ko idosiye ya Ambasaderi Gasana yo yarangije gutegurwa bikaba bivugwa ko ashinjwa kunyereza umutungo, gusuzugura abamukuriye barimo n’umukuru w’igihugu n’ibindi…..

Biranavugwa ko abo gushinja Ambasaderi Gasana bahari cyane cyane ngo abumvaga Ambasaderi Gasana yigamba ko ari we wigishije Perezida Kagame kwambara neza ko ngo ubundi yambaraga kinyeshyamba n’ibindi…

Ben Barugahare