Ambasaderi Kimonyo noneho yagiye kwishakira abajya muri Rwanda Day ubwe

Amakuru atugeraho aravuga ko Ambasaderi James Kimonyo atishimye na gato kuko nawe atazi niba azabasha kuguma ku kazi ke hano muri Amerika. Biraterwa n’uko President Kagame atishimiye imikorere ye ndetse n’izindi nshingano aba yarahawe atazubahirije, ariko ikimubabaje n’uko avuga ko intore zidakora akazi kazo neza, ndetse yabwiye bamwe mu bantu twaganiriye ko atibaza impamvu n’uburyo ariya majwi yaba yarasohotse ati twinjiwemo mu ntore.

Akaba rero mu kanya kashize yari hano muri Maine yaje gupakira impunzi ku giti cye, cyane cyane avuga ko agomba kuba ahibereye akareba neza niba izo bus bamubwiye ziri buhaguruke akabyibonera. Yabeshye Kagame ko azabona abantu 2500 none nta n’ubwo 1000 kirageraho. Ikibazo Ambasaderi Kimonyo afite n’uko salle nituzura ashobora kubikirwa imbehe kuko azaba atarakoze mobilization ihagije.

Andi makuru ava Boston aravuga ko abanyarwanda baturutse impande zose kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nzeli 2012 saa yine z’amanywa baraba basesekaye imbere ya The WESTIN Copley Place, 10 Huntington Avenue, Boston, MA 02116 baje kwamagana Perezida Kagame.

Andi makuru ababaje n’iterabwoba ririmo gukorerwa umunyamakuru w’umunyamerikakazi Jennifer Fierberg, ukunze kwandika inkuru zamagana akarengane kabera mu Rwanda. Ndetse akaba yitabiriye igikorwa cyo kwamagana Perezida Kagame. Abantu bataramenyekana barimo kumwoherereza inyandiko za Emails zimutera ubwoba, ariko ubu inzego zibishinzwe zimaze kumenyeshwa icyo kibazo ku buryo ba nyiri gutera ubwoba badatinda kumenyekana.

Umusomyi wa The Rwandan

Boston