Burundi: ingufu nyinshi mu gushaka kugusha Imbonerakure mu mutego!

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi akomeje kuvuga imyigaragambyo yahindutsemo imidugararo aho abakekwa kuba Imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka CNDD FDD rya Perezida Pierre Nkurunziza) barimo kwicwa umusubizo abandi bagatwikishwa amapine ku manywa y’ihangu n’abigaragambya barwanya ko Perezida Nkurunziza yakongera kwiyamamaza. Ariko n’ubwo bwose bivugwa bityo amahanga yo akomeje gushyira mu majwi izo Mbonerakure ngo zitera ubwoba abaturage!

Umuntu akibaza niba uku guhiga abitwa Imbonerakure no kubica bitagamije gutuma Imbonerakure zihagurukira kwica nazo zihorera bikitwa Genocide, dore ko dosiye ya Genocide ngo irimo gutegurwa mu Burundi yamaze kugezwa ku kanama k’umutekano ka ONU na Me Bernard Maingain umu avocat w’umubirigi usanzwe uburanira Perezida Kagame n’abo bareganwa mu idosiye y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana!!!

Ubu uyu munyamategeko Me Bernard Maingain arimo kwiruka mu itangazamakuru ameze nk’ucuruza inkuru ze ku bufatanye n’abashyigikiye Perezida Kagame mu Bubiligi! Abazi ikibazo cy’u Rwanda iyi nkuru yibutsa uwitwa Turatsinze wahimbwe “Jean Pierre”, na fax ya baringa ya Gen Dallaire n’andi matekinika yakurikiyeho!!

kwica Burundi
Abigaragambya batangiye kwica abakekwaho kuba Imbonerakure

N’ubwo bwose abarwana bapfa ukwiyamamaza kwa Perezida Nkurunziza biragaragara ko n’ayo matora ashobora kutaba cyangwa akigizwayo nk’uko byatangajwe na Perezida wa komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Nkosazana Dlamini-Zuma. Avuga ko uko ibintu bimeze mu Burundi atari igihe cyo kujya mu matora. Nabibutsa ko kugeza kuri uyu wa kane tariki ya 07 Gicurasi 2015 intureka ziri mu Burundi zimaze guhitana abantu basaga 18 abandi benshi bakaba barakomeretse.

Mu gihe ibintu bikomeye i Burundi, amahanga nayo asa nk’aho yahagurukiye iki kibazo, i New York kuri uyu wa kane tariki ya 07 Gicurasi 2015 hateganijwe inama y’akanama k’umutekano ka ONU iribwige ku bibera mu Burundi mu gihe hategenijwe n’inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere i Dar es Salam muri Tanzaniya kuri uyu wa 13 Gicurasi 2015 ikaba yarabanjirijwe n’urugendo rw’abaministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’akarere i Bujumbura kuri uyu wa gatatu tariki 06 Gicurasi 2015. Perezida Kikwete wa Tanzaniya we yahamagawe muri ONU ngo avuge ku kibazo cy’u Burundi.

Mu ijambo Perezida Nkurunziza yagejeje ku Barundi kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2015 yatangaje ko iyi manda ashaka kwiyamamariza ariyo izaba ari iya nyuma. Yiyamye kandi abanyapolitiki ngo bashora abaturage cyane cyane abana, akaba yatangaje ko abana bari munsi y’imyaka 18 bafatiwe mu myigaragambyo bahita barekurwa naho abakuze bo nabo bashobora kurekurwa mu gihe imyigaragambyo yaba ihagaze.

Ibibera mu Burundi bikomeje gutuma haba urwikekwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi aho Leta y’u Burundi yasubije u Rwanda mu kinyabupfura ariko bigaragara nko kwiyama. Dore ko Leta y’ u Rwanda yemezaga ko ngo hari FDLR i Burundi! Hari n’abarundi barakajwe n’icyo babonaga nko kwivanga k’u Rwanda mu bibazo by’igihugu cyabo.

gutwika abantu
Ukekwa kuba Imbonerakure yatwitswe n’abigaragambya

Si mu Rwanda gusa uko kwivanga kugaragara gusa kuko hari amakuru avuga ko Ambasade y’u Rwanda na Diaspora y’u Rwanda mu Bufaransa birimo gukangurira abanyarwanda bashyigikiye ubutegetsi mu Rwanda kujya gufasha abarundi barwanya Perezida Nkurunziza bafite gahunda yo gukora imyigaragambyo mu Bufaransa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Gicurasi 2015.

Ibi bije mu gihe hari amakuru avuga ko zimwe mu mpunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda ubu zatangiye gutahuka n’ubwo ibintu bikomeza gukomera mu Burundi. Ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko impunzi zirimo guhungira mu Rwanda ziganjemo abatutsi bikaba bivugwa ko hari abakoresha uburyo bwose kugira ngo izo mpunzi zikomeze kwiyongera cyangwa ntizitahuke.

Ibinyamakuru biri mu kwaha kwa Leta y’u Rwanda bisa nk’ibyahawe amabwiriza yo gutera ingabo mu bitugu abadashaka Perezida Nkurunziza.

Ikigaragarira buri wese n’uko abarwanya Perezida Nkurunziza mu minsi mike bashobora gufatwa nk’abagizi ba nabi mu rwego mpuzamahanga mu gihe ibikorwa byo guhohotera abashyigikiye Perezida Nkurunziza byakomeza ndetse bamwe muri bo bashobora kujyanwa mu nkiko bashinjwa gukangurira abayoboke babo kwica cyane cyane ko amashusho yafashwe ku bwinshi, ibi ariko byashoboka mu gihe abashyigikiye Perezida Nkurunziza bakwihangana ntibishore mu bikorwa by’urugomo no kwihorera kuko hari benshi bategereje ibyo bikorwa ngo babone ibyo bitwaza bahirike Perezida Nkurunziza ku butegetsi.

Amakuru dufite ariko tugikorera igenzura n’uko Leta y’u Rwanda mu gufata u Burundi idashaka kujyayo yonyine ahubwo irashaka ko bizamba maze ingabo z’u Rwanda zikinjira mu Burundi zigiye guhosha imidugararo no “guhagarika Genocide” ku iturufu y’umutwe w’ingabo z’Afrika y’uburasirazuba (East African Standby Forces (EASF), ingabo z’u Burundi ntacyo zashobora gukora mu gihe zaba zacitsemo ibice ndetse bamwe mu basirikare bari kumwe n’u Rwanda, ibi kandi u Rwanda rwabikora rumaze guhabwa uruhushya n’umuryango w’Afrika yunze ubumwe hamwe na ONU.

Ubwanditsi

o7.05.2015