Gen James Kabarebe yisobanuye imbere y'inteko

Kuri uyu wa 04 Ukuboza Minister y’Ingabo, Imari n’iy’ububanyi n’amahanga zasobanuriye intumwa za rubanda n’abanyarwanda muri rusange ku kibazo cya Congo, ibiregwa u Rwanda, n’ingaruka bigira ku Rwanda.

Ministre w’ingabo Gen James Kabarebe yatangiye asobanura uburyo u Rwanda rwagiye rufatanya cyane na Leta ya Congo mu gushaka umuti w’ikibazo yari ifite cy’uburakari bw’abasirikari bayo bavuga ikinyarwanda bitewe n’amasezerano ya Werurwe 2009 ngo atarashyizwe mu ngiro neza na Kinshasa.

u Rwanda na Congo ngo byafatanyije gushyiraho inzego zitandukanye nka Joint Intelligence Team zo gushaka amakuru ku mitwe yitwaje intwaro muri Congo hagamije kuyihashya.

Ingabo za Leta zombi ngo zafatanyije gushyiraho “Special force”, uyu mutwe ngo waciye cyane intege z’abarwanyi ba FDLR mu karere ka Rutchuru ndetse ngo M23 yatangiye aba basirikare b’ingabo zombi bahari.

Mu kwezi kwa munani, ingabo za Special Force zo ku ruhande rw’u Rwanda zaje gutaha, ndetse ngo ziherekezwa n’iza Congo babanaga kugera ku mupaka.

Nyuma ngo hashyizweho n’ibihugu byombi “Joint Verification Mecanism” uyu ni umutwe w’ingabo washyizweho ngo ugenzure aho ibyari bitangiye kuregwa u Rwanda bishingiye.

Uyu mutwe wa JVM ngo wongewemo abasirikare bo mu bihugu 11 byo mu karere, birimo n’u Rwanda na Congo.

Nyamara ngo abagize uyu mutwe urimo ingabo z’ibihugu 11 ntabwo wigeze urega u Rwanda gufasha M23.

Congo yasabye u Rwanda ubufasha.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Leta ya Kinshasa yasabye u Rwanda kubafasha mu biganiro n’abasirikare bayo bavuga ikinyarwanda.

Umwaka ushize kandi Kinshasa ngo yasabye u Rwanda kubafasha gukura ingabo zabo (za Congo )zivuga ikinyarwanda zikavanwa muri Kivu zose bakajyanwa (deployment)mu zindi ntara za Congo.

Gen James Kabarebe ati: “Badusabye kubafasha gufata Gen Bosco Ntaganda washakishwaga na ICC, badusaba kubafasha mu biganiro n’ingabo zabo zivuga ikinyarwanda. Icyo twabafashije ni ibiganiro kuko ibyinshi byabereye mu Rwanda.”

Ministre Kabarebe avuga ko ba Col Zimurinda, Col Makenga (icyo gihe) n’abandi basirikare ba Congo baje mu Rwanda bahagirira ibiganiro. Ariko byagaragaye ko mu biganiro byabo harimo ubwumvikane bucye.

Abo mu ngabo zivuga ikinyarwanda bavugaga ko amasezerano ya Werurwe 2009 atubahirijwe nkuko Kabila yabibemereye.

Muri iyimu nama zabo zabereye mu Rwanda abo basirikare ba Congo bavuga ikinyarwanda bavuze ko batava muri za Kivu mu gihe imiryango yabo ikiri mu buhungiro, ndetse ngo nabo ubwabo bakaba bavangurwa mu ngabo za FARDC.

Ingabo z’u Rwanda zabagiriye Inama y’uko imirwano idashobora gukemura ibibazo ko bakomeza bakagirana ibiganiro kugeza babonye umuti.

James Kabarebe ati: “ Mu mezi atatu mbere yo gutangira imirwano kwa M23 habaye inama z’abaministre b’ingabo b’u Rwanda na Congo inshuro zirenga 4 biga ku kibazo. Tugerageza kubafasha gukemura ikibazo.

M23 imaze gutera, Leta ya Kinshasa yasabye ingabo z’u Rwanda ko zabafasha bagahera Kinyoni bagahashya M23.

u Rwanda rwababwiye ko nta kibazo rufitanye n’abasirikare ba Congo bigumuye, ahubwo ikibazo u Rwanda rugifitanye na FDLR ikorera muri za Masisi.”

Gen Kabarebe yasobanuye ko u Rwanda rumaze gutera umugongo Congo mu kubafasha kurasana na M23, Congo Kinshasa nibwo yatangiye kurega ingabo z’u Rwanda ko zifasha M23.

Nuko ngo imiryango ya Human Right Watch n’itsinda ryoherejwe na UN nabo batangira guhimba ibinyoma bafashijwe na Congo ko ingabo z’u Rwanda ziri gufasha M23.

Gen James Kabarebe yavuze ko byose babimenyaga mbere y’uko naza raporo zisohoka bagahamagara inzego za gisirikare za Congo n’ubundi bakoranaga umunsi ku munsi, ariko ntibashake kugira icyo bo babikoraho.

Ibirego ngo birimo ubuswa

Gen Kabarebe nawe wagiye ushinjwa muri izo raporo yasobanuriye abadepite ko mu birego u Rwanda ruregwa harimo guhimba kugaragara ndetse n’ubuswa umuntu atakwitirira ko ari impuguke koko zabikora.

Icyambere ngo ni Steve Hege uyoboye iryo tsinda ry’impuguke. Kabarebe avuga ko bitumvikana uko umuntu ushyigikira FDLR (irwanya Leta ya Kigali) wanabishyize mu nyandiko atabogamira ku kintu cyose kirwanya u Rwanda nka FDLR. Kuri Kabarebe ngo Steve Hege kubeshyera u Rwanda ntabwo bitunguranye.

Ngo muri za raporo bafataga abantu bakaberekana ngo ni abanyarwanda. Gen Kabarebe we avuga ko bidashoboka kuko umuntu wese uvuga ikinyarwanda muri Congo atari umunyarwanda.

Ibirego bashyira ku bayobozi b’ingabo z’u Rwanda, Ministre, umugaba mukuru w’ingabo n’umunyamabanga uhoraho nabyo ngo nta shingiro bifite.

Ati: “Kuvugana na M23 twavuganaga nabo turi kumwe n’ubundi n’abasirikare ba Congo, mu gihe twariho tubagira inama bose, ariko kuva bajya mu ishyamba ntitwongeye kuvugana na M23, ahubwo tuvugana kenshi n’abayobozi b’ingabo za Congo”

Ministre w’Ingabo z’u Rwanda avuga kandi ko bitumvikana uburyo raporo y’impuguke ivuga ngo “twabwiwe na kanaka ibi nibi” ariko ngo ntibemere kwandika muri raporo ybao ibyo babwiwe na kanaka wo kurundi ruhande.

Ati: “twajyanye izo mpuguke i Kanombe aho zanditse ko hatorezwa abasirikare ba M23. Bazungurukijwe ikigo berekwa ko aho hantu bari bavuze ko hakorerwa imyitozo y’abarwanyi ba M23, tubereka ko hari ibitaro, irimbi, abaturage batuye hafi n’ibindi bigaragaza ko utahatoreza abasirikari”

Ariko ku irimbi bahabonye imva ebyiri nshya z’abasirikare, umwe yitwa Sgt Tubanambazi Jean waguye mu butumwa bw’akazi i Darfur. Izo mpuguke zaragiye zandika ko ari imva z’abasirikare ba M23 baguye ku rugamba i Rutchuru bashyinguye i Kanombe.

Ku kijyanye n’imyambaro ya gisirikare ya M23 bavuga ko ari iyo bahawe na RDF. Gen James Kabarebe avuga ko Congo n’u Rwanda n’izindi ngabo nyinshi mu karere zigurira imyambaro muri China. Akibaza impamvu bavuga ngo ni iza RDF gusa.

Muri raporo y’izo mpuguke ngo bashinje Gen Jack Nziza (umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ingabo) ko ngo yimuriye ibiro bye i Musanze ngo ayobore urugamba rwa M23.

Ibi ngo babihakanye bereka izi mpuguke za UN ko Gen Jack Nziza igihe cyose yakoreye ku kicaro cya RDF ku Kimihurura ndetse berekana n’amatariki y’uko igihe bavuga muri za raporo Gen Nziza we yari mu kazi ku Kimihurura berekana n’amatariki yagiye yakira abashyitsi barimo na benshi b’abazungu.

Muri raporo berekanye umusirikare witwa Capt Sadat Janvier bafatiye muri Congo bavuga ko ari officer wa RDF, Ministre w’Ingabo yavuze ko RDF nta musirikare witwa capt Sadat Janvier ifite. Ahubwo ko nyuma y’iperereza ry’ingabo z’u Rwanda basanze uyu Capt Janvier Sadat ari umusirikare wa FARDC wo muri Bataillon ya mbere ya Regiment 807.

RDF yarezwe gufasha M23 gufata GOMA

Ibi Ministre Kabarebe yavuze ko byoroshye kubisubiza kuko umuybozi wa Monusco i Goma ubwo yabihakanye.

Umuyobozi w’ingabo za MONUSCO muri Goma w’umuhinde yitangarije kuri BBC ko ibimenyetso yabonye ari uko nta kimenyetso gifatika ko abasirikare b’u Rwanda bari muri M23 yafashe umujyi wa Goma.

Uyu muyobozi wa MONUSCO yavuze ko imirwanire ya M23 ikomeye cyane kuko ngo uburyo bari bacye, kandi barwana kuri gahunda ngo aribyo byabahaga imbaraga no kwihuta kugera bavanye FARDC muri Goma.

Umuti

ICGLR (International Conference on the Great Lakes Region) iri gushaka binyuze mu biganiro kuko ngo ariyo nzira nziza yo gukemura amakimbirane kubwa Gen Kabarebe.

u Rwanda kandi ngo rwasabye ko ICGLR yongerwa bikaba ibihugu 11 kugirango ikibazo gikemurwe hifashishijwe imbaraga z’ibitekerezo bya benshi mu karere, ibi ngo byarakozwe.

Gen Kabarebe akaba yavuze ko u Rwanda rutaba ruri gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’abaturanyi ngo nirurangiza rube ikibazo kuri bo mu gihe kimwe. Ibyo ngo ntibishoboka kuko ntacyo byaba bimariye igihugu cy’u Rwanda.

Gen Kabarebe ati: “Twababwiye ko FDLR ariyo ibyungukiramo buri gihe. Nyuma y’iminsi FDLR zaraciwe intege na ziriya gahunda za Congo n’u Rwanda, ubu FDLR yongeye kwiyegeranya itera udutero shuma ku Rwanda.

Byadusabye imbaraga ngo u Rwanda rwumvishe abazungu ko ari FDLR yateye u Rwanda, kuko bo bavugaga ko u Rwanda arirwo rwiteye ngo rubone impamvu yo kujya muri Congo.

Ubu twariteye hapfa abantu ngo tubone uko tujya muri Congo?! Ko tutagiyeyo se?”

twahisemo gufunga imipaka yacu FDLR tuzayitegerereza mu Rwanda ntabwo tuzasubira muri Congo.

Icyo twakwifuje ni uko FDLR yaza, ariko ikaza yose ubundi ikibazo kikarangirira rimwe. Biriya byo kuza nk’abajura ni ukudutesha umutwe kuko bazi ko tutakongera kubakurikirana muri Congo. Ariko mbijeje ko FDLR iteye mu Rwanda mu bushobozi dufite ntabwo bahamara isaha.”

Ministre Kabarebe yavuze ko icyo u Rwanda rugamije ni ugukomeza gukorana na Congo n’ibihugu by’akarere gushaka umuti w’imitwe yose irwanira mu burasirazuba bwa Congo.

Ministre Kabarebe, akaba yasoje asaba abadepite kuba abavugizi b’u Rwanda na rubanda ku kibazo cy’amahanga arega u Rwanda ibintu bidafatika.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.COM

7 COMMENTS

  1. Ubeshya kera wagera aho nawe ukibeshya! Ikibabaje ni imiryango y’ababuze abana babo baguye mu mirwano y’i Kibumba. Yabaye harimo umuhungu wa Kabarebe ntaba yatinyutse kuvuga biriya binyoma imbere y’Inteko kuko ubu aba akiri mu kiriyo nk’abandi. Ni akumiro kuko aba bagabo bagiye gusiga amateka yo kubeshya!!

  2. fpr ngo niyo igira ubwenge da,musesengure ijambo rya kabarebe.

    Ati fdlr iramutse iteye mu rwanda dukurikije ubushobozi dufite ubu ntabwo yahamara n’isaha,akongera ati byadutwaye igihe ngo dusobanurire abazungu ko ari fdlr yateye mu rwanda,u rwanda rwaba rugikoronizwa n’abazungu?utazi ubwenge ashima ubwe.

    Kabarebe urukiko ruramushaka akanga kwitaba niba ari umwere atinya iki?nk’uko yafashe imodoka yitaba abadepite nafate indege ajye kwitaba abazungu bo muri espagne bamushaka ajye kubabwira ko ibyo ashinjwa byakozwe na fdlr atinya se ko byamutwara igihe kugira ngo babyumve?cg atinya ko bamusumira,nyamara amaherezo y’inzira ni munzu.

    Mu buswa buvanze n’ubujiji,uburere bucye binye ati impuguke za onu ni aba ni abaswa,ati u rwanda,congo n’ibihugu duturanye bigura imyenda mu bushinwa,tuvuge se ko nawe ari ibingira fred utazi gusoma?dore uko impuguke zivuga hari amashusho ya satelite yerekana ingabo z’inkotanyi zambuka nijoro zijya congo,mbeg+a ugirango ibyo mukora nijoro ntibibonwa?niyo mugiye kunnya mu bigunda baba babareba,zikomeza zivuga ko imyenda m23 ikoresha yakorewe muri utexrwa ikigali,wowe uti ni ubushinwa bwayikoze amahirwe yawe ni uko abashinwa batumva ikinyarwanda bagukuramo iyo kotsa.

    Nanjye ndemeza 100/100 ko nta fdlr yateye muu rwanda,abaturage mwitonde kuko ni fpr irimo yirwanya,ejo fdlr-nkotanyi bati ushaka kwinjira igisirikare nae ,murapfa umusubizo mwe mugishidikanya,kabarebe yabivuze neza ati fdlr ntiyamara isaha mu rwanda,abandi bagabo ni abiki?

    Umuvugizi wa fdlr arabyemeza ko yateye mu rwanda,ese yaba abiterwa n’iki kutubeshya icya semuhanuka?dore uko mbibona uyu muvugizi wa fdlr yabanye cyane na paul rwarakabije,ninja n’abandi benshi bari muri rpfn ndemeza kdi ndahamya ko rwarakabije atatorotse fdlr ndahamya ko kagame akorana ubucuruzi na fdlr,.

  3. abahutu mwabaye mute, muti fdlr ikorana ubucuruzi na kagame,mwarangiza ngo mushigikiye fdlr mwaracanganyikiwe pe nukwivuza

  4. mu kinyarwanda bagira bati uca urwabavandimwe arararama[kutabogama]mrnd na fpr ni abavandimwe kuko bose ari bene kanyarwanda,cyane ndabwira abana bavutse nyuma ya 1990 bakomeje kubura amateka,simbogama aho mbogama mushobora kunkosora.

    Nk’uko nabivuze haruguru nitwa akizirinzekumuhorogasigakawuciye jean claude navutse mu mwaka w’1981 ku kibuye,mfite imyaka 5 gusa 1986 narerewe kwa masenge ho muri byumba ahahoze ari komini cyungo ku cyayi.

    Ndahera kuri mrnd yavutse mu w’1975 ninjira mu ishuli ribanza i kinihira mu w’1988 natangiriye mu ishuri ririmo abahutu n’abatutsi,ariko ku kigo nizeho cyayoborwaga na directeur ntabwo nigeze numva hari umwarimu ubaza abana ngo uri umututsi cg umuhutu?cyane ko mu mashuri abanza nta munyeshuri uba yari yakagira irangamuntu ko ari zo zabaga zanditsemo hutu,twa,tutsi ntihagire umbeshya ko primaire hari uwariwe wese wabujijwe kwiga,keretse wenda secondaire kuko byasabaga ko winjira secondaire ku manota meza,ndabisobanura hasi.

    Muri iyi myaka ntangira primaire ndibuka ko twajyaga tuva mu rugo saa 21h.z’ijoro tukajya kureba imodoka zasiganwa bakunze kwita mu kinyarwanda kurusu, hari umutekano uretse abitwaga abanizi bicaga abantu nijoro bakabatwara imitwe hagasigara igihimba ,muri 1990 inkotanyi zitera nta kibazo cyariho mu rwanda n’ababeshya ngo igitugu nge ntacyo nabonye,cyakora nyuma gato y’igitero cy’inkotanyi zari zigizwe ahanini n’abatutsi, zinjiye zica uwo zihuye nawe wese cyane ubwoko hutu.

    Nyuma abatutsi bari babanye neza n’abahutu hatangira urwikekwe kdi rwose bamwe batari bazi umugambi w’inkotanyi,bicirwa akamama cyakora mu mwaka w’1993 hari umututsi wakoraga imitaka bitaga karema ngo uvuka ahahoze komini tumba,we naramwiyumviye rwose yamaraga gusinda agatangira kwitunatuna yereka abantu kdi benshi ari abahutu ati dore tuzajya tubarasa gutya,ibyo yaje gushyekerwa yinjira muri position y’abasirikare ajya kubereka ati tuzajya turwana gutya,bati uzi gukoresha imbunda ati ndayizi,baramuha arashwanyaguza arongera arateranya bati taha,ku gitero cy’iya 08 gashyantare 1993 yararashwe kuko ibyo yerekanaga byari bigeze iwabo.

    Nyuma gato mu tariki ya 06 mata 1994 inkotanyi ziba zirashe perezida inzirakarengane zihabonera ishyano, none rero ndarangiriza kuri mrnd mbaza nti haba hari ushinja perezida habyarimana kwica umututsi amuziza gusa ubwoko bwe?uretse kuba yarishe kayibanda nta maraso yandi ajejeta mu biganza bye kdi nabwo kubera imbabazi ntiyashakaga kumwica yishwe na lizinde wahise afungirwa muri iyo gereza.

    Fpr yavutse mu w’1987 mu rwanda hari amahoro arambye muri uwo mwaka nibwo hatangiye kumvikana abanizi batega abantu nijoro bakabaca imitwe bakajya kuyigurisha fpr mu buganda,hari uwitwa karekezi wo muri cyungo,uwitwa mulindwa wo muri tumba,uwitwa sebahire wo muri mbogo n’uwitwa gasirikare wari umwarimu w’amashuli abanza i rulindo,uyu we rwose yari afite imodoka yatwikirizaga ihema ngo ntigenda byagera mu mwijima agashyiramo amapine akajya ku kazi,aho bita mburamazi kuva saa tatu nta wahanyuraga kubera sebahire wahategeraga,hari benshi bahaguye muri iyo myaka.

    Fpr yatangiye kwica kuva 1987,bamara gutanga imitwe ku mupaka bakabaha $ bagataha,fpr igafata ya mitwe ikereka amahanga ngo ni abatutsi habyarimana yishe,kdi amahanga akabyemera,kugeza 1990 yinjira ku mupaka ihera kubarinda umupaka irica kdi batayirwanyije,iyo hirya za kivuye,butaro,nkumba n’ahandi nge numvaga gusa ko usigaye inyuma yicwa rubi n’inkotanyi,nabyiboneye ku ya 08 gashyantare,ubwo zateraga kwa masenge, icyo gihe nari ntari nakabona umusirikare uwariwe wese mu myakaka 12 nari mfite,byari mu rukerera rw’iya munani twumva amasasu kdi nta basirikare babaga mu gace k’iwacu,cyakora hari police ya komine[commune]nayo yagiraga imbunda y’amasasu atandatu.

    Ubwo navuye mu buriri uko navutse ntangira kubona imirambo mpungira mu cyayi nkimara kuva mu rugo ngeze mu cyayi hakurya nsubije amaso inyuma mbona mu rugo hari abantu benshi,zari inkotanyi bose bahise bicwa,zaturasagaho tuzamuka aho bita i rusura komine tumba bamwe bakoherezwaho ibisasu byaka umuriro,bagacika amaguru zikabasanga aho zikabica,mbibutse ko ariwo munsi zatwaye amara y’abacu zikayakoramo bariyere kuri base,ku muhanda kigali-gisenyi,ni naho ruzibiza avuga ko minual yaje ikabaza fpr ngo nta soni zo kubana n’imirambo?

    Aho i tumba niho zafashe uwari bourgumestre wa komini gacamumakuba nicodemu zimubaza ubwoko avuga ko ari umututsi,ziramubaza ngo bourgumestre ari hehe,ati mubonye hakurya yerekeje hariya,zomongana zijya kumushaka kdi ariwe bavuganaga,zihera kuri nyina zimukuramo amara,we yabashije gucika ariko kubwamahirwe make yahungiye congo agaruka mu rwanda mu w’1996 yiyumvishaga ko kuba ntawe yishe bimugira umwere imbere y’inkotanyi,kurikira hasi uko byamugendekeye.

    Uwari bourgumestri wa tumba muri uwo mwaka ni gatambiye etienne[ubu ashinzwe uburenganzira bw’ikiremwa-muntu mu ruhengeri]yakoreraga umwuga w’ubucuruzi mu mazu ya gacamumakuba,yamwoherereje inkotanyi ziramuzana zimufungira aho yahoze ayobora, gatambiye ategeka ko ajya akubitwa buri gitondo,yagize amahoro yoherejwe gufungirwa i byumba,ntibyamuhiriye kuko umuryango we yasize mu rugo wose watsembwe n’abasirikare ba rpf boherejwe na gatambiye ngo batazamubaza uwamuhaye amazu yabo,byagenze gute?

    Yari afite abakobwa 2 beza cyane abo bakobwa bagahora bahohoterwa n’abasirikare babarongora ku ngufu nyamara mu kubica ntibababariye abo bana b’abakobwa,igitero cyagiyeyo saa sita z’ijoro,ariko ngaruke inyuma gato uwateguye igitero yari yiteguye kubamara bose kuko yahise akora dossier ayohereza i byumba ngo gacamumakuba afungurwe amahirwe ye umwe mu bacungagereza ati witaha kuko uri bwicwe,yahise avuga ko atataha ataburanye,yisubirira muri gereza.

    Umuhungu we na mushiki we bari muri secondaire i byumba bahimba urwandiko biyise nyina wabo,bavuga ko uwo musore agomba kwihutira kugera mu rugo we na mushiki we,umuhungu ati ko tuvuyeyo ejobundi mama aradushakira iki?ati ntitwakwica amasomo twese genda wumve ari ibikomeye wamenyesha nkaza,umukobwa ava ku ishuli arataha ari nawo munsi babatsembye bakoresheje ibyuma,cyakora uwo mudamu ngo yashoboye kuyora amaraso mu kiganza ayatera abo bishi agira ati ,amaraso yanjye n’abanjye azabakurikirane,ibyo byavuzwe n’umwe mu bakoze iryo bara wamaze kuba umusazi ubu ni demobe yasezerewe mu gisirikare.

    Umuhungu warokotse yahise atwarwa n’abazungu ubu ari i burayi, fpr imaze gusanga yaramushegeshe yategetse ko abaye umwere afungurwa,ubu ari hanze yarongoye undi mugore mu myaka yashize,nyamara birazwi ko uwariwe wese ufunzwe na fpr azwiho ubwenge afungurwa amaze kuba igisenzegeri nka pasteur bizimungu.

    Tuvuge se ko uyu mugabo ku mutima azapfa akunze fpr yamufungiye ubusa,akicirwa umuryango?cyakora kubera gutinya gukurikizwa abe ashobora kuyoboka ashenguka umutima,

    Zirenga tumba zikomereza komini mbogo yaguyemo benshi nyuma y’insinzi ya fpr,uwahoze ari police wa commune witwaga ntirishira yabohewe amaboko inyuma aricwa,uwitwa muzigandonyi jean batiste wayoboye komini mbogo we yafungiwe nawe aho yayoboye,inkotanyi zari zarateye ibiti 2 ku gasozi aho bose babona buri gihe saa yine agasohokana inkari ze akajyanwa kwituma ku ngufu kuri bya biti biri ku gasozi rubanda bareba ashungewe n’inkotanyi ngo ziri kureba koko niba bourgumestri annya.

    Babonye arembye yajyanwe gufungirwa i kigali agwayo kubera inkoni yakubitwaga n’uwayoboraga komini mbogo icyo gihe witwaga habiyaremye oswald wari captain mu nkotanyi wahoraga amukubita amubaza ngo wamburije iki kwiga secondaire?habiyaremye oswarld avuka i remera y’abaforongo,umugore wa muzigandonyi yahise apfa azize amarozi y’ababohoje amazu ye i kigali,akurikizwa umuhungu we w’ikinege nawe azize amarozi.

    Nzakomeza kubagezaho ubwicanyi bwa fpr muri kariya gace ubutaha nzabagezaho amazina y’abasirikare bishe inzirakarengane aho hantu,ababohoje inka z’abadi ngo ni izo bahoranye mbere ya genocide etc………………

    hasigara abakobwa 2 bahitamo kwicecekera ngo zitamenya ko ari bene muzigandonyi,mbibutse ko ariyo komini kugera n’ubu itagira amashanyarazi,nymara iterambere ngo ni ryose,uvuze ko ricagase ucishwa mu ryoya.

  5. mu rwanda tumenyereye ingo nyinshi zitunze imbwa mu rugo,ba nyirurugo kubera amakare babona ku nyamaswa yabo,bakumva ko barinzwe,ndetse bakandika ku nzugi ko hari imbwa iryana ko ari ukwitonda kwinjira aho,kdi koko iyo urenze kuri ibyo ukinjira irakuruma,nyamara iyi mbwa y’inkazi mu rugo,iyo icitse ishumi ikagera muri km 1 gusa,ibona uwariwe wese ikirukanka imuhunga,ariko yaba ikigera mu rugo si ukumoka ikikunguta,umwana wo muri urwo rugo aba azi ko icyo gisimba cyabo kitisukirwa nawe bigatuma atinya cyane kubera umutontomo wacyo,nyamara kigera mu gasozi uruhinja rwatera ibuye cyikirukira kwa shebuja mu nzira ntigikoma kigenda gikwepa kdi cyabonywe na benshi cyahagera kigatangira kumoka cyereka ba shebuja ko kibarinze, byatumye nitegereza izi nkotanyi nsanga ntaho zitaniye n’uyu musega w’imbwa,loni iti dufite ibimenyetso byerekana ko u rwanda rutera inkunga m23,kagame utavugirwamo mu rwanda inkari zitangira gutonyanga,umutima uradiha ati baramfashe,sibwo asotse akabaca mu myanya y’intoki inama itarangiye,ageze hano si ukubatuka arivovota karahava,nyamara muri loni bamushinja ibyaha ntacyo yavuze,yatontomye ageze iwe yereka twebwe ko akomeye cyne,nzabanita we ngo atinya fdlr cyane,kabarebe we ati mwiza ibice nimuze mwese buno si bwa bundi ubu maze kumera ibirokoroko tuzahangana nge mperuka impungure 1990-1994 ubu ndarira inyama y’imbogo nkarenzaho primus sha, ariko byose bivugirwa hano iwacu ngo bagera hanze bakaba nkatwe twese ibanga ry’ubutegetsi ryahishuriwe habyarimana rihishwa izi nkotanyi,nawe wabonye aho habyarimana yigeze arwana na baringa hagapfa abasiviri?nkotanyi muzamuvuge ko yiyamamazanyaga n’ibara ry’ikijuju ariko nta muntu wahagwaga cg ngo afungwe.
    Nawe se ari ugutora umuntu hagasigara ibara ry’ikijuju rigatsindwa ukabaho amahoro ukidegembya uko ushaka wahitamo iki?naho ari ugutora twagiramungu akamburwa amajwi ku ngufu kdi nawe wamutoye ukabizira nyamara kagame watsinzwe amatora akayobora ukabura amahoro wahitamo iki?ariko mwa nkotanyi mwe mwakwemeye ko ibanga ry’ubutegetsi mutazi aho ryihishe byabatwara iki ko ntawabaseka,twabifata uko nyine,kuko ibyaye ikiboze irarigata,ikosa ryanyu mukomeza kwihagararaho ntimubona ko tugiye kugwa mu rwa bayanga hamwe umwami gahindiro yajugunnye gatarabuhura?

Comments are closed.