Gereza ya Mageragere: abagororwa 3 nabo bamaze kumenyekana ko bapfuye!

Kubera inkoni, gufunga abagororwa nta mpamvu mu gasho no kubicisha inzara.. abagororwa bo muri iyo gereza bakoze imyigaragambyo mu mahoro ku wa mbere ku ya 8 Nyakanga 2019. Iyo myigaragambyo yatangiye ubwo CSP Kayumba yatumagaho umusore witwa Habimana Sadiki ufungiwe icyaha cyo guhungabanya umudendezo w’igihugu ngo amukubite nta cyaha yari yakoze aho muri gereza. Uwo musore yanze gusohoka ngo ajye kwitaba CSP Kayumba maze ashyigikirwa n’urubyiruko rutari rugishoboye kwihanganira ako karengane. Ni aho byahereye ifungwa zo muri iyo gereza zahereye zivuga ko zidashaka kuyoborwa n’umugome, umwicanyi CSP Kayumba.

Bukeye kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2019, Commissaire Rwigamba Georges aho kugirango akemure ikibazo abafungwa bamwakirije mu mahoro n’ituze yahisemo gukubita izo mfungwa yifashishije abapolisi, abacungagereza bari bafite ndembo, ferabeto n’ibibando.

Hakubiswe imfungwa 3000, hakomeretse abagera kuri 500, abadozwe basatuwe imitwe ni 120, hamaze gupfamo 2 biyongereyeho uriya Habimana Sadiki tumaze kumenya ko amaze kunogonoka muri iri loro rio ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu.

Habimana Sadiki ni mwene Shyikiraho, wavukaga mu mudugudu wa Mwidagaduro, Akagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, yari yakubiswe bikomeye akubitanwa n’abandi bafungwa 50 barezwe hamwe nawe kuyobora imyigaragambyo, yabaye mu mahoro asesuye. We arapfuye asize bagenzi be barimo bataka kubera inkoni no gutsindagirwa mu gasho gato ari benshi bafungiranye.

Commissaire RWIGAMBA Georges yivovose amasaha arenga 2 abwira imfungwa ko CSP Kayumba arimo akora ibyo yatumwe na Leta ko aho kugira ngo bamukureho ahubwo bagiye kumwongerera ubushobozi ngo arangize inshingano ze. Imfungwa zahise ziheba, zishyira mu maboko y’Imana, ziteguye kuguma kugaraguzwa agati na CSP Kayumba.

Nyakwigendera Habimana Sadiki wari usanzwe afite nyina na mushiki we nabo bafunzwe ntazibagirana mu mitima y’imfungwa zo muri gereza ya Nyarugenge kubera urugero atanze rwo guharanira guca akarengane mu mahoro kugeza igihe nawe ahaburiye ubuzima bwe.

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.Turasaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gukurikiranira hafi iyica rubuzo ryimakajwe na Leta y’u Rwanda muri gereza ya Nyarugenge.

Umusomyi wa The Rwandan

Gereza ya Mageragere