GUHAMAGALIRA IMYIGARAGAMBYO MU BUHOLANDI TARIKI YA 03/10/2015

Amashyaka n’imitwe ya politiki yibumbiye mu Rugaga Plate-forme (AMAHORO  PC – FDU INKINGI – PDP IMANZI – PS IMBERAKURI– IHURIRO RNC) afatanije n’imiryango itagira aho ibogamiye  (FEDERMO, CARP , RIFDP, AVICA , AVEL-Ubumwe, COVIGLA , CRC-Canada n’abandi), bararikiye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kuzitabira imyigaragambyo yo kwamagana igitugu n’ubwicanyi bwa  Prezida Paul Kagame, uzazindukira igihugu cy’UBuholandi kuva 03 kugeza 06/10/2015.
Iyo myigaragambyo izabera i La Haye ku wa gatandatu tariki 03/10/2015 saa Sita (12h); Tuzaboneraho kugaragaza ko tutazakomeza kwemera no kwihanganira ko akomeza guhonyora abanyarwanda, gufunga urubuga rwa politiki, gufungira ubusa abayobozi b’amashyaka, nka Victoire Ingabire Umuhoza na Deo Mushayidi, n’abandi batavuga rumwe n’ingoma ya FPR.
Tuzamagana kandi FPR n’abambari bayo bashaka guhindura ingingo ya 101 y’Itegekonshinga kugira ngo Kagame na FPR bakomeze gutegekesha u Rwanda igitugu ubuziraherezo .
Muzaze muri benshi; Igihe kirageze ngo buri munyarwanda yishyire yizane mu gihugu cye, atazize ubwoko bwe cyanga ibitekerezo bye.  Adresse y’aho tuzahulira muzayimenyeshwa nyuma.
 
TWESE HAMWE TUZATSINDA
15/09/2015
Contact: Niyitegeka A. +-32 -478489258  -  Kwihangana V. +-31-686144732;  
Alexis Rudasingwa +32 497 53 66 97