Imyigaragambyo y’impuruza yabereye i Edinburgh muri Ecosse yagenze neza

Nk’uko byari byateguwe kandi bigatangazwa n’amashyaka ya opozisiyo y’u Rwanda, kuri uyu wa kane tariki ya 29 Mutarama 2015 imyigaragambyo y’impuruza yabereye ahantu hatandukanye ku isi yose yakorewe na hano i Edinburgh.

Iyo myigaragambyo igamije kwamagana icyemezo cya LONI cyo kurasa impunzi zicyihishe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no kuzishyira Kagame zimeze nk’iziboheye amaboko inyuma.  Iyo myigaragambyo igamije kandi gusaba Umuryango mpuzamahanga gufasha Abanyarwanda mu kuzana impinduka nziza mu Rwanda, hakurwaho ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul kagame n’Agatsiko ke, ubutegetsi bwubakiye ku iterabwoba, ikinyoma n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu.

Ubwo butegetsi bw’igitugu nibwo NYIRABAYAZANA ituma Abanyarwanda benshi bakomeza guhunga igihugu cyabo. Mu by’ukuri nta mpunzi yishimiye kuba ishyanga ariko igitugu n’ubwicanyi bya FPR, nibyo bibuza Impunzi gutahuka.

Tutitaye ku rubura n’imvura byagwaga twahagurutse ku isaha ya saa sita mu mujyi wa Glasgow twerekeza i Edingburgh kuri ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Tuhageze twakomeje kuririmba indirimbo zitandukanye dusaba ko umuryango w’abibumbye wareka gukomeza kuba igikoresha cya Paul Kagame uhora ashaka kumara impunzi kugeza n’aho zamuhungiye.

Mu byapa twari twitwaje hari handitseho amagambo nka: “Rwanda refugees want peace, UN wants War”  aribyo kuvuga ngo impunzi z’abanyarwanda zirashaka amahoro ariko LONI igashaka intambara.

Byaje kugera aho n’abatubonaga baza kutubaza icyo twigaragambiriza maze tubabwira ko impunzi zirimo kwicwa n’umuryango w’abibumbye kandi ari wo wagakwiye kuzirinda. Nabo bageze aho baza kudufasha.

Ndashimira abantu bose bitabiriye iki gikorwa kandi nsaba ko byaba intangiriro tukazaruhuka ari uko ikibazo cy’impunzi cyumvikanye neza aho kuraswa ahubwo ubutegetsi bwa Kagame bugatanga urubuga rwa politiki kugira ngo impunzi zibashe gutaha mu mahoro zitange umusanzu wazo mu buyobozi bw’igihugu binyujijwe muri Demokarasi, kandi zitikanga kwicwa, cyangwa se ngo zijugunywe muri Rweru, ngo zitwikirwe muri Nyungwe  se, cyangwa ngo zifungirwe ubusa.

Umwe mu bitabiriye imyigaragambyo

Glasgow, UK.