Kagame yahuye na Kabila na Kikwete i Kampala

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Perezida Kagame yabonanya na ba Perezida Kikwete na Kabila i Kampala kuri uyu wa kane tariki ya 4 Nzeli 2013.

Twabibitsa ko i Kampala harimo kubera inama y’ibihugu byo mu biyaga bigari yatumijwe na Perezida Museveni wa Uganda nyuma y’aho imirwano yubuye muri Congo hagati ya M23 n’ingabo za Congo ndetse n’iraswa ry’ibisasu ku mijyi ya Goma na Gisenyi ibyo bikaba byaratumye Leta y’u Rwanda ikora igikorwa kimeze nko kwerekana ingufu irunda ibitwaro biremereye ku mupaka w’u Rwanda na Congo.

Uretse n’ikibazo cyo muri Congo nyirizina, Perezida Kikwete yasabye Perezida Museveni kumwumvikanisha na Perezida Kagame nyuma y’umwuka mubi hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Tanzaniya byaturutse ku nama Perezida Kikwete yagiriye Perezida Kagame yo kuganira n’abo batavuga rumwe muri politiki barimo na FDLR. Ariko na none kuba Tanzaniya yarohereje abasirikare muri Congo ntabwo u Rwanda rwabyishimiye kuko byabujije umutwe wa M23 kugera ku ntego zawo ndetse bituma ucika intege ku rugamba.

Kuri uyu wa kane mbere y’inama y’abakuru b’ibihugu bose Perezida Kagame yabonanye na Perezida Kabila ku buryo imibonano yabo yamaze igihe ndetse bisa nk’ibikereza inama n’abandi bakuru b’ibihugu.

Perezida Kagame kandi yabonanye na Perezida Kikwete imbona nkubone nyuma y’igihe kinini cy’iterana ry’amagambo hagati yabo cyangwa bakoresheje abandi bayobora. Ntawamenya niba babonanye bonyine cyangwa bari kumwe n’umuhuza.

Umubonano w’aba bagabo bombi uje mu gihe ikibazo hagati y’ibihugu byombi kimaze gufata intera kuko hari byinshi bibigaragaza nk’iyirukanwa ry’abanyarwanda muri Tanzaniya, kongera amahoro ku modoka zizana imizigo mu Rwanda zivuye muri Tanzaniya benshi babona ko bigamije gutuma abatumiza cyangwa abohereza ibintu mu mahanga b’abanyarwanda bakoresha icyambu cya Mombasa bakareka Dar es Salaam.

kikwete Kagame

Uko bigaragara amahanga arashaka ko ikibazo cyo muri Congo kirangizwa n’imishyikirano izatuma umutwe wa M23 ugira ibyo ugenerwa ariko udafite ingufu zo kwaka byinshi cyangwa udasuzuguwe ngo ushyirwe ku ruhande. Ibi ariko bishobora kutagira icyo bigeraho kuko mu gihe Leta y’u Rwanda izaba itarareka kwivanga mu bibera muri Congo nta mahoro azabaho muri Congo. Ingero za AFDL, RCD, CNDP zirahari kandi iyi mitwe yose yashyizwe mu buyobozi kandi intambara zarakomeje.

Tugarutse kuri Perezida Kagame na Perezida Kikwete ntawe uramenya niba bashoboye kumvikana bagacoca ibibazo biri hagati yabo ariko ababikurikiranira hafi basanga hakiri kare kuko ikibazo cyafashe indi ntera ku buryo kitakemurwa umunsi umwe.

Iyo nama ya Kampala kandi yitabiriwe na Perezida wa Sudani y’amajyepfo, Bwana Salva Kiir, Nkosazana Dlamini-Zuma umukuru w’umuryango w’Afrika yunze ubumwe na Mary Robinson, intumwa idasanzwe ya ONU ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo.

Marc Matabaro

The Rwandan