Maître Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera basezeye muri RDI Rwanda Rwiza

Maître Evode Uwizeyimana (wari umujyanama mukuru muri RDI mu byerekeranye n’amategeko) na Alain-Patrick Ndengera alias Tito Kayijamahe (wari commissaire ushinzwe iby’umutekano kandi akaba umuhuzabikorwa wa RDI muri Canada) baramenyesha abayoboke b’ishyaka RDI ndetse n’abanyarwanda bose ko basezeye mu nzego z’ubuyobozi ndetse no mu ishyaka RDI guhera ku italiki ya 27 z’ukwa munani 2012.

Impamvu nyamukuru itumye basezera mu ishyaka ndetse no mu nzego z’ubuyobozi bitewe ahanini no kutumvikana kuri stratégie ishyaka rigomba kugenderaho n’icyerekezo rigomba gufata. Icya kabili ni ukutishimira ibyemezo byinshi bifatwa n’ukuriye ishyaka bwana Twagiramungu Faustin bitumvikanyweho n’abayobozi bose b’ishyaka nk’urugero twumviye ku mbuga za internet kimwe n’abanyarwanda bose ko RDI izataha mu Rwanda mu ntangiriroz’umwaka utaha 2013 kandi turi mu nzego z’ubuyobozi. Impamvu ya gatatu ni uko umukuru w’ishyaka ubona atifuza gukorana n’andi mashyaka ya opposition ngo bashyire hamwe bahuze ingufu bubake alternative ikomeye ku butegetsi bw’igitugu bwa FPR. Iyo umuntu ari mu nzego z’ubuyobozi bw’ishyaka ntabe atakimenya uko ibyemezo bifatwa nta mpamvu nimwe aba agifite yo kuguma muri izo nzego. Ninayo mpamvu twiyemeje gusezera natwe.

Maître Evode Uwizeyimana na Alain-Patrick Ndengera biyemeje kuzakomeza gufatanya n’abanyarwanda bose baharanira ko igihugu cyacu kigera kuri un état de droit kandi kikagendera kuri demokarasi. Tuzakomeza dufatanye n’abandi bose bifuza ko u Rwanda rwazaba igihugu buri munyarwanda wese yaba umuhutu, umututsi n’umutwa bose bisangamo kandi bakishyira bakizana ndetse bakanasangira ubutegetsi ntawe uryamiye undi ku buryo ikibazo cy’ubuhunzi no guhera ishyanga kizashira burundu.

Ibyo bisaba ko abanyarwanda bakora politiki ya opposition batahiriza umugozi umwe nuko bakarenga za conflits personnels zibabuza kwicarana ku meza ngo bashyire imbere inyungu z’igihugu n’iz’abanyarwanda. Niba abakoze politiki kera badashobora kwicarana hamwe, ni ngombwa ko duhamagarira la nouvelle génération des politiciens gufata ingamba bakaziba icyo cyuho bagashyira imbere ibiganiro bishingiye kuri demokarasi kandi bakamenya ko uwo batavuga rumwe atari umwanzi wo gutinya kwicarana nawe kuko ntihazabaha igihugu kigizwe n’abavuga rumwe gusa ngo bishoboke. Tugomba kwiga kworoherana niba dushaka kuzasigira umurage mwiza abana bacu.

RDI-Montreal dans

Niyompamvu twifuza ko abanyaranda bose bava mu bwoko bunyuranye, bava mu mashyaka anyuranye ari ku butegetsi ndetse nari muri opposition batangira kureka gutinyana no gusuzugurana bakemera kwicara hamwe ku meza bakaganira ku bibazo byugarije u Rwanda. Ni uko u Rwanda ruzagera ku myanzuro irambye atari bimwe bya ya politiki ya vamo nanjye njyemo, ahubwo ari politiki izatuma abana b’u Rwanda basangira ducye bafite nta bwoko buhejwe, nta karere gahejwe.

Ibi bizadufasha gukemura ibibazo by’u Rwanda kandi no guhana ikizere hagati yacu kandi bizanaca burundu ikibazo cy’ubuhunzi abanyarwanda bamazemo imyaka myinshi ku buryo umunyarwanda azajya ajya iwabo atikanga, ushaka gukora business ayikore ntawe umubuza amahwemo, ushaka guturayo ageyo kandi nushaka kwigumira hanze nawe agumeyo.

Ikibazo gikomeye ariko ni ukubanza gukuraho ubutegetsi bw’igitugu cya FPR. Twe twemera ko inzira nyayo ari inyuze mu biganiro ntabwo twemera ko inzira y’intambara ikemura ibibazo kuko utsinze iyo ntambara nawe yimika ubutegetsi bushingiye ku mbunda nawe tutibagiwe amaraso y’abanyarwanda ameneka bitewe n’iyo ntambara bashorwamo. Turashaka gushyira imbere ibiganiro bihuza abari ku butegetsi n’abari muri opposition nuko bagacoca ibibazo byose bigasozwa no gushyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho buzategura amatora nyayo adafifitse.

Ibi kubigeraho ni ukuvugana n’abafasha u Rwanda n’ibihugu bikomeye byo ku isi nuko bagashyira pression kuri leta ya Kigali ikemera kwicarana n’abatavuga rumwe nayo nuko ibibazo by’u Rwanda bikabonerwa umuti ntawe uhejwe numwe nuko abanyawanda bakihitiramo imitegekere bashaka bahitamo regime présidentielle, bahitamo regime parlementaire bahita monarchie constitutionnelle, etc icyo bahisemo kikaba aricyo gishyirwa mu bikorwa. Ibi byakorwa nko muri reférendum yategurwa n’ubwo butegetsi bw’inzibacyuho bwashyirwaho nyuma y’ibiganiro bihuza abanyarwanda bavuga rumwe n’abatavuga rumwe ndetse na sosiyete civil.

Twifurije amahirwe menshi n’imigisha y’Imana bagenzi bacu basigaye muri RDI.

 

Byanditswe italiki ya 28 z’ukwa munani 2012

Alain-Patrick Ndengera (aliasTito Kayijamahe) na Maître Evode Uwizeyimana.

Montréal -Canada

6 COMMENTS

  1. Hali imigani ibili abanyarwanda baciye. Uwa mbere ngo “urwishe ya nka ruracyayilimo” Uwa kabili ngo “akabaye icwende ntikoga”. Twagiramungu nibamwihorere mumurekere b’abapadiri b’abafana be, ntabwo ali indispensable, igihe cye cyararangiye.

  2. Abitwa ko turwanya Kagame n’agatsiko ke ko dukomeje kuryana, umuti w’ikibazo cy’u Rwanda uzavahe?
    Mana rwose ongera utahe i Rwanda. Naho ubundi Abicanyi b’Inkotanyi bazakomeza kunywa amaraso y’abana bawe.

  3. HAhaha,
    Mwa bibwa mwe, mutinye gutaha ngo mujye gukorera Politiki mu gihugu ahubwo.
    Apuuuu
    Nubwo ntemera imitekerereze ya Ingabire ariko byibura napfa kumujya inyuma kuko afite ubutwari.

  4. Kuri Evode na Patrick,
    Ndabashimira icyemezo mwafashe, ndizera ko mwabanje gufata igihe gihagije cyo kugitekerezaho. Ndashima kandi inyandiko yanyu yuzuyemo ikinyabupfura mwakoresheje mugaragaza impamvu muvuye muri RDI. Ubundi ishyaka narigereranya na bus itwaye abantu ifite aho ibakura (A) ibatwara ahandi hantu (B), bikumvikana ko rero Bus X cyangwa Y kuyijyamo ugomba kuba uri kuri A, kandi ushaka kujya kuri B. Kandi kuva kuri A ujya kuri B hari inzira zirenze imwe 1, bikumvikana neza ko rero iyo ubonye iyo bus irimo kukunyuza mu nzira ya kure,Bus iragenda itinda mu nzira ishaka abagenzi, Bus irashaje( Ifite amapiyesi ashaje ya kera), Bus ifite umushoferi unaniwe kubera gusaza cyangwa se afite inzara cyangwa ntabwo amenyereye gutwara… wakagombye kuyivamo ugafata indi.Ikibazo gisigaye n`uguhitamo indi bus wafata. Ndakwemera kandi nshyigikiye ibitekerezo byanyu. Komerezaho

Comments are closed.