Mukagasana Yolanda ni umubeshyi butwi

Banyarwanda, kuba umututsi ntibivuga kuba umubeshyi ariko habaho abatutsi b’ababeshyi n’abahutu babeshya.

Ariko abaheza guni b’abatutsi bo babigize umwuga wa politike ngo bagume gukorera u Rwanda n’isi ubugome.

Mukagasana uriya ni ikinyoma kugeza no kuri roho ye. Uriya ntaho yigeze ahurira n’abafaransa none buriya avuga iki koko…… buretse gukora ishyano abeshya.

Dore uko yabayeho muri avril 1994.

1. Mukagasana Yolanda yahungiye mu ba Padiri b’ i Nyamirambo baramuhisha pee..
Ariko ubivuze yakwicisha kandi ni ukuri. ushaka kunyomoza azabaze Padiri Otto w’umudage azabaze padiri Blanchard w’umufransa.

2. Bikomeye Yolanda yavuye mu gipadiri i Nyamirambo ahungishijwe n’umusirikare witwa colonel Francois Munyengango amugeza mu kindi Gipadiri bita centre Saint Paul. Ahageze yakiriwe na padiri Hakizimana Celestini. Uriya Mukagasana yabaga iteka yitwikiriye agatenge mu mutwe. Impunzi z’abatutsi zaramwanze kubera kubanira abandi nabi, kwanduranya bituma bamwinuba.

3 Padiri Celestini Hakizimana asaba umu gendarme (umuhutu) amushyira mu modoka ye ya Mazda y’ivatiri amugeza Hotel Mille collines. Yavuye kuri Mille collines ajyanwa na MINUAR i Kabuga muri FPR.

Nguko Mukagasana yabayeho mu kuri ariko ubivuze yakwicisha.

Mukagasana ageze mu Bubirigi yararikojeje yandika ibitabo byo kebeshya abatamuzi n’abazungu agerekaho n’amarira menshi nk’aho abandi batashiriye kw’icumu. Ibyo byumvikane ntawabuza umuntu gutaka ababaye ariko kubirisha ubeshya ni ishyano.

Aragurisha ibitabo nguwo ngo aratanga ubuhamya bw’ibinyoma aba icyamamare i Burayi yarakize yubaka umutamenwa i Kigali. Nabyo si icyaha ariko akijijwe no kubeshya no kubeshyara abandi

Abatazi Mukagasana Yolanda ngiyo inkotsa isurira nabi u Rwanda.

Ntaho yigeze ahurira n’abafaransa ntaho yigeze ahurira n’inkuru avuga.

*Niba ari igitangaza azatinyuke ashimire abapadiri bamukijije azatinyuke ashimire abasirikare b’abahutu bamucikishije…Ndamuzi yakwera agacibwa ibere aho kuvugisha ukuri.

Yvan Rwema