Muri gereza ya Mpanga nihatagira abatabara abagororwa baratakaza ubuzima ari benshi.

Nyuma y’uko ishyaka ry’Imberakuri risohoreye intabaza itabariza abagororwa bafungiye muri gereza ya Mpanga kuwa 08/01/2013,aho bakubitwaga,bagasukwaho amazi ndetse bagakorerwa n’ibindi bikorwa bigayitse ndetse ibi bikorwa bikaza gutuma abayobozi b’ishyaka PS Imberakuri na PDP Imanzi(Me NTAGANDA Bernard na MUSHAYIDI Deogratias) bafata icyemezo cyo kwiyicisha inzara,uyu munsi ubuyobozi bw’ishyaka bwigereye muriyo gereza bwatunguwe no kubona kugeza uyu munsi hari abantu bagifata ikiremwamuntu nk’itungo.

Abayobozi b’amashyaka baje bafashwe mu maboko n’abakorera bushake bafungiwe hamwe nabo nibwo kutubwiba uko ubu abagororwa bahohotewe n’ubuyobozi uko bameze,murabo bagororwa utari mu bitaro kubera gutotezwa ari kwifatanya n’abandi imyigaragambyo,icyakora kuva itangazo ryasohoka gukubitwa no kumenwaho amazi ntibyongeye gukorwa ahubwo abanyamakuru batandukanye barahashyitse ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’amagereza ,ariko ikibabaje nuburyo yaba abanyamakuru yaba abayobozi nta numwe wigeze abonana n’abafite ibibazo twavuze.

Icyashenguye kandi kiriza bamwe mubasuye izi mfungwa harimo na mama w’umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri nuburyo abayobozi b’amashyaka baje bafashwe mu maboko barazahaye bikomeye.

Usibye kandi kuba abagororwa bakomeje gutotezwa byahumiye ku ishongo aho n’abari bagiye gusura batewe ubwoba bikomeye na NDAYAMBAJE Fabrice(Intelligence Officer) kugeza naho avuga ko bose yabafungira hamwe nabo basuye.

Icyagaragaye uyu munsi nuko yaba abayobozi b’amashyaka ndetse n’abafungwa bagenzi babo bageze kure barengana igihe icyaricyo cyose ntitwatungurwa no kumva ko hari abapfuye bazira akampi.

Dukomeje gusaba buri wese ko yahaguruka tugafatanya kurwanya aka karengane kibasiye abanyarwanda doreko usibye n’abafunze bari mu magereza,abari hanze nabo batorohewe.

PS Imberakuri

4 COMMENTS

  1. ARIKO KUKI MUGIRA AMATIKU NAMAKABYO? NGYE NDINFUNGWA KANDI MBAYEHO NEZA ABO BAHANWA NABABA BAFITE UMUTWE MUNINI ARIKO IYO WITWAYE NEZA MURIGEREZA UBONA BYOSE USHAKA KURUTA KUBA MURUGO, DUHABWA AMAFUNGURO MUGUTONDO, ARIMO IMINEKE 2 AMAGI 2 IGIKOPO CYAMATA, KUMANGWA UMUCERI NINYAMA ZITANDUKANYE RIMWE IZIHENE UBUNDI IZINKA, IBITOKI, IBIRAYI BYUBWOKO BWOSE, IBIJUMBA, BURI WAGATANDATU DUKORA SPORO, KUCYUMWERU TURASENGA…NONE SE UKURIKIJE IBIHANO TWAKOZE NTITWAKABAYE DUKORERWA IBI, ABANTU BAFATWA NABI NKO KUBAMENAHO AMAZI NABANGA KWIYUHAGIRA KANDI UWO MWANDA NTAWO DUSHAKA MURIGEREZA…ABAZA BAFASHWE MUMSHATI NABABA BIGIRA INKUNGUZI BANGA GUSUBIRA MURI PRISON NGO BACYASHAKA KOTA AKAZUBA..BAGERAGEZA KUBAFATAHO BAGASHAKA KURWANA…NAHO NTIMUKABESYE..NTAGANDA, INGABIRE, NA MUSHAIDI MUZABABSZE BASHIMIRA UKUNTU LETA IFATA INFUNGWA NEZA KURUSHA IBINDI BIHUGU BYAMAHANGA

    • REKA kubeshya wowe uri INKOMAMASHYI ya KAGAME,kandi ibyo uvuga wabitumwe kugira ngo ubone umugati.Wowe uri INDIRAKARAME nta kindi.genda.

  2. Uyu muntu uri kuvuga ko babayeho neza barya icyo bashatse, babona service bashatse, si umwanzi wabo koko? ubwo se murafunze ra? Natwe hanze bisigaye byarabuze, nkanswe muri gereza? Wowe uri kuri mission ya kazi watumwe ibyo gufungwa byo ntubizi.

  3. Agahinda erega kari hose,uwakweteka ibyo raia mtomboki kagame irimo ikorera abahutu muri kongo bo nta nubavugira barimo gukorerwa genocide ariko nta wubavugira ubu bari gutemwa biteye agahinda none the rwandan.com we ko ntcyo muvuga kuri cyo kibazo.ngaho ;ugire amahoro,kandi dukomeze twibuke abo bacu bari kwicwa mu mashyamba.

Comments are closed.