Nagirango ngire icyo ntangaza ku mugaragaro gituma njye n’umuryango wanjye duhigwa bukware na FPR-Inkotanyi

Intangiriro: 

Iyi nyandiko ifite intego yo kumurikira no kumenyesha bamwe mu Banyarwanda batadufiteho amakuru ahagije. Muri make ni ndifuza gukuraho igihu ku bagishidikanya kubera ikinyoma n’amakuru atari yo akwirakwizwa kuri twe n’abambari ba FPR hirya no hino ku mbuga bagamije guca abantu intege.

Muranyihanganira ntange imirongo migari gusa y’ibibazo bituma system ya Kagame na FPR ye batubonye urwaho yadukata amajosi. Détails nyinshi si ngombwa byaba birebire kuko izo mpamvu zifite imizi myinshi bitari ngombwa kurondora hano kuri facebook.

1. Mu 2010 mbere y’uko duhunga NANZE UMUGAMBI MUBISHA WA FPR WO KUBESHYERA EX-FAR KO ARIZO ZISHE IMPUNZI MURI KONGO. Muri make uwo mugambi nawugejejweho n’inzego zo hejuru za FPR/RDF. Nasabwaga ko nk’umwe mu mpunzi nari mu mashyamba ya Kongo igihe cy’ubwicanyi nakora “faux témoignages ” (ubuhamya butari bwo) bwafasha FPR kuvuga ko ari Ex-FAR zarimbuye impunzi z‘Abahutu muri Congo 1996-2003. Byari biteganyijwe ko ngaragara kuri za TV, Radio Mpuzamahanga nizo mu gihugu, mu binyamakuru n‘ahandi ndetse nkanahabwa akayabo ko kumfasha kwandika igitabo mvuga ibyo binyoma. Nari nijejwe ibitangaza n’imyanya ya Politiki yo hejuru n‘ibindi. Umugambi narawanze ahubwo nkuramo akanjye karenge ndahunga. Nyuma namenye abo FPR yifashishije bandi kandi benshi baranzi nanjye ndabazi

2. NAJE KUMENYA KO HARI UMUGAMBI WO KUNYIRENZA : hari umuntu (w’Umututsi ntatangaza izina rye) wakoranaga n‘inzego za Gen. Jack Nziza wanyibiye ibanga angira inama yuko nareba aho mba ngiye n’umuryango wanjye (hari mu ntangiriro 2010) kuko hari umugambi mubisha kuri njye n’uwo twashakanye. Uwo muntu w’Imana ngo yumvise bamvugaho mu nama z’ibanga zo kwa Nziza ko nintakora neza akazi nahawe (gutanga faux témoignages navuze haruguru) ko nzicwa.

3. FPR YASHIDUTSE NAKUYEMO AKANJYE KARENGE MAPPING REPORT ITARANASOHOKA. Hari benshi mu banyarwanda bibaza uko nahungishije Madamu n’abana 2 mu mpera za Nzeri zishyira Ukwakira 2010. Imana n’abagiranza baramfashije mbigeraho. Byarashobotse si ngombwa ko ntanga détails zuko nabigenje kandi sinjye njyenyine waba warabashije guhungisha famille

4. KWANGA UNDI MUGAMBI WO GUFASHA FPR GUCYURA MU RWANDA ABAHUTU BARI BAKOMEYE MU BUTEGETSI BWA KERA BABA i BURAYI. Nubwo mu 2010 nari maze kubaca murihumye muri FPR bo ntibacitse intege, birinda no kunyereka ko hari inzikabamfitiye. Mu ntangiriro ya 2011 ndi Delft mu Buhorandi baciye ku musore umwe w’Umututsi wari waranyikundishijeho cyane ndetse akanyereka ko arwanya ubutegetsi bwa Kigali (izina rye si ngombwa hano). Baje kumucaho kugirango angezeho igitekerezo cyo kubafasha gucyura bamwe mu Bahutu bahoze mu butegetsi bwa kera mu Rwanda. Uwo mugambi wari uturutse aho bita ibukuru unyuzwa kwa Dr Emmanuel Ndahiro muri DMI nawe awumugezaho. Ubwo bugambanyi nabuteye utwatsi nkibwumva ndetse wa musore mba menye uwo ariwe mpita mugendera kure.

5. NKIRI NO MURI FPR NTIBIGEZE BANSHIRA AMAKENGA: akenshi nkiri mu Rwanda nakoreshaga inama ku Gisozi/Gasabo hari za maneko zaje kumva ibyo mbwira Abenegihugu. Ubundi bakavuga ko iyo njyeze iwanjye nkoresha izindi nama z’aba Opposants. Benshi mu Bategetsi ba FPR bambonagamo nk’umuntu wabafasha kwinjiza Abahutu benshi mu cyama (FPR). Gusa hari umwe mu Basirikare babo wigeze kumbwira amaze gusinda ko batanyizera kuko ntari Contrôlable/manipulable. Murabizi nta myanya yo hejuru mu Rwanda nigeze njyamo, ahubwo icyayoberaga Abatekinisiye bo hejuru muri FPR ni ukuntu njyewe ntari nshishikajwe no kujya mu myanya yo hejuru mu butegetsi. Ndetse hari Umutekinisiye wo hejuru muri FPR wigeze kumbaza umwanya nifuza mubwirako mpugiye mu gutegura ubukwe bwanjye (ahari mu mpera za 2005). Ibyo kudashamadukira kujya mu buyobozi hejuru kwanjye byabateye impungenge kuko uko FPR isanzwe ifata ABAHUTU ari uko basama ikaroha mu gifu cyabyo akaribwa n’akataribwa, ikabakoresha mu nyungu ishaka.

6. KWAMBURWA PASSPORT muri Gicurasi 2012: iki kibazo ndacyagikoraho ubushakashatsi ngo menye impamvu nyazo zatumye njye n’umugore wanjye tujya ku rutonde rw’abantu 25 bambuwe passports. Ariko uretse impamvu navuze haruguru zaba zaratumye FPR ibikora igirango inyihimureho ku migambi yayo nari maze gutera utwatsi, izindi mpamvu nkeka zikomeye nuko UBUTEGETSI BWA KIGALI BWANYIKANZEMO KO NABA NDI MU BATEGURA IGITERO NGO CYARI GUTURUKA TANZANIYA. Wa musore navuze haruguru yigeze kumva nivuga bisanzwe ko ba Kayumba na Karegeya nk’abasirikare nabo batazicara ngo barebere: Uwo musore arita mu gutwi ahita atanga rapport Kigali. Indi mpamvu ya kabiri ni Imyigaragambyo yo gushyigikira Madame Victoire Ingabire yabereye i Bruxelles mu ntangiriro za Gicurasi 2012 nitabiriye nambaye ingofero isa n’imyenda ya Gisirikare: message nashakaga gutanga akaba ari uko abantu bagomba KUVA MU BWOBA. Ibyo kutwambura Passports no kudushyira hamwe na group ya ba Kayumba, Karegeya Rujugiro byakozwe mu minsi mike ikurikira imyigaragambyo (aha naho hari abo nkeka batanze rapport ku magambo navugiye mu myigaragambyo). Indi mpamvu ya gatatu yo kwamburwa passport ni uko nkeka ko hari documents zanjye z’ibanga zari kuri mudasobwa yanjye ndi mu Buhorandi zerekeye ishingwa ry’ishyaka ISANGANO zaba zaribwe n’umuntu wazigezeho akoresheje wireless twakoreshaga mu kigo nizemo . Ubwo hari muri Gicurasi 2012 twitegura gutangiza ISANGANO mumezi 5 akurikira mu Kwakira 2012

7. Kuba témoin gênant (umutangabuhamya utifuzwa): Kuba ndi muri bake bahonotse ubwicanyi kirimbuzi “Super Genocide” yakorewe Abahutu mbisangiye n’abandi barokotse agafuni. Gusa igiteye FPR ubwoba ni ingamba dufitiye iki kibazo harimo no gutinyura abantu bakabivuga ku mugaragaro batarya iminwa babyita uko bigomba kwitwa.

8. “ICYAHA RUSANGE”: ibi nabyo sinabitindaho kuko atari umwihariko kuri twe gusa nkuko mubizi system y’agatsiko ka FPR yimitse Apartheid isubye iyakorewe Abirabura muri Afurika yepfo

9. IMPAMVU YO KUBA NDI UMU OPPOSANT WIGARAGAZA kandi ISANGANO rikaba ryaragfashe umurongo utajegajega wo kuzana impinduka: ibi byo gushinga ishyaka byaje nyuma byuzuza biriya mvuze hejuru ariko cyane cyane muri iyi minsi FPR yongeye kurakazwa nuko mu ishyaka ryacu ISANGANO dukunze tuzamura kiriya kintu cya JENOSIDE YAKOREWE ABAHUTU. Ndetse ISANGANO rikaba riri mu mashyaka make yemera guhuza imbaraga mu IHURIRO ririmo na FDLR, nk’INGABO Z’ABATURAGE benshi ubu bibonamo ko yabarengera. FDL nk’imfubyi z’abana b’u Rwanda. Twarabigaragaje kabone nubwo bakomeza gutera ubwoba budafite ishingiro. Twibutse ko na Mandela nk’uko mubizi yavuye kuri list y’abanyamerika y’imitwe y’iterabwoba ejobundi muri 1998 yaramaze kuba Perezida w’Afurika yepfo nkanswe FDLR yo igizwe n’imfumbyi itari no kuri ayo marisiti bakangisha.

10. Ikindi twatangaho ibisobanuro ni ku bantu bibeshya ku ishyaka ryacu ISANGANO bagashaka kwitiranya ibyo kwamburwa passport kwacu no kwita Isangano akana ka RNC. Ababitekereza gutyo nabo bafite ubujiji bwinshi kuko uwambere watubera umugabo ni Dr Rudasingwa Theogene kuko no mu banyapolitiki tumaze kuvugana ntarimo. RNC iri ukwayo ifite uko ikora natwe mu ISANGANO turi ukwacu dufite uko dukora n’umurongo w’ibitekerezo uhamye. Igihe cyo kuganira nikigera ubwo tuzahura.

Umwanzuro 

Ubugome bwa Kagame na FPR ye bakomeje gukorera Abanyarwanda hirya no hino Abahutu, Abatutsi n‘abandi biratwereka ko bakomeje gahunda yabo yo kumarisha abanyarwanda no gukomeza kubiba amacakubiri
Ikibazo u Rwanda rufite ni system yose y’agatsiko ka FPR kihisha inyuma y’ubwoko bw’Abatutsi kugirango kagundire ubutegetsi. Turasaba cyane cyane ABATUTSI bashyira mu gaciro kwitandukanya na Sytstem mbi bakayirwanya ku mugaragaro kuko iratuma bakomeza guhabwa ishusho mbi mu karere hose. ABAHUTU benshi nabo barabizi ikibazo cyabo ni ubwoba (kandi birumvikana kuko ntawe utinya ishyamba ahubwo atinya icyo yabonyemo) ariko nabo twabasaba kuva mu bwoba kuko kwihisha atari wo muti w’ibibazo

Iri totezwa riratureba(la menace par le système FPR est réelle. Tous, nous sommes en danger et nous sommes menacés !). Nta yindi nzira uretse gushyira hamwe imbaraga z’Abanyarwanda nta vangura tukirengera. Tubyiyumvishe cyane cyane Abanyapolitiki bafashe umurongo wo guhindura ibintu.

Mukomere kandi mugire Urukundo nyarwo n’amahoro.

Jean Marie V. Minani