Nyuma yo gutoroka M23 yageze muri Uganda yakomeretse bikomeye!

Amakuru aturuka i Kampala muri Uganda, aravuga ko umusore w’umunyarwanda witwa Pascal Manirakiza yahageze yakomeretse cyane nyuma yo gutoroka inyeshyamba zo mu mutwe wa M23!

Mu mezi atatu ashize uyu musore ufite imyaka 22 ukomoka mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru yafashwe avuye kwa mukuru we mu kagoroba yurizwa imodoka za zindi zizwi ku izina rya Pandagari, nyuma yajyanywe mu Kinigi aho yahuriye n’abandi bana bo mu kigero cye ndetse n’abavuye ku rugerero bazwi kw’izina rya Demob.

Aho mu Kinigi bahaherewe inyigisho basobanurirwa ko igihugu cyabo cyugarijwe bagomba kukirwanirira, basobanuriwe ko umuntu umereye nabi igihugu cyabo kurusha abandi ari Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ngo uha inzira abarwanya Leta y’u Rwanda bagashobora guhunga kandi ngo akaba ari we mwanzi ukomeye u Rwanda rufite ngo uretse ko abikora mu mayeri.

Nyuma yaho batandukanijwe hakurikijwe indimi z’amahanga (icyongereza, igifaransa) cyangwa izo mu karere (ikinyarwanda, ikirundi, igiswahili, uruganda, urukiga, urunyankore, urunyambo, uruhaya, ilingara, amashi n’izindi..) bashobora kuba bavuga ndetse n’ubundi bumenyi baba bafite.

Uyu muhungu Pascal yashyizwe mu bagombaga kujya muri Congo i Rumangabo, abandi boherezwa i Nasho n’i Gabiro hakurikijwe indimi bavuga n’ibihugu bashobora kuba bazi.

Pascal Manirakiza yageze i Rumangabo batangira kubaha imyitozo ya gisirikare n’uko we n’abandi bana bagera kuri 14 kubera ubuzima bubi ndetse no kuba batari biteguye kurwana intambara batazi ibyazo baratorotse ariko ntabwo byagenze neza kuko babarashe bose harokoka Pascal wenyine ariko nawe yakomeretse bikomeye. Yashoboye guhungira muri Uganda.

Mu makuru uyu musore yatanze tugikorera igenzura harimo ajyanye n’imirwano yubuye mu majyaruguru ya Goma dore ko ngo umutwe wa M23 wari umaze iminsi utegura intambara simusiga ayo makuru tuzayabagezaho tumaze kuyagenzura.

Epimaque Ntacyicumutindi

The Rwandan

6 COMMENTS

  1. Nonese ko urwanda ruhakana kandi ibyo tuvuga abarukuri .nkznjye nari. W.o.1 nkora muri demayi kuva1997kugeza2006 ubunahungiye hanze yu rwanda ibyonzi ni byishi twakoreye abanyarwanda yewe nabakongomani. Ndashima rete ya uganda yanyacyiriye kugexa mpavuye .

    • nibyokoko igihugu cyurwanda twahuye nibibazo nubutwari gushyirahagararara amafkosaya baye nabayaqkoze

  2. Niba haramakuru yuzuyu kuri mucyeneye muzanyandicire kuriyo imail yanje nyabahe mubudyo burambuye kuko niyiccwa rya bahutu barankoresheje none bashaka gusisibiranya aruko abasirikare bo bakoresheje murubwobwicanyi babamaze. Barabeshe ubungiye no kwishira ahagaragara maze mvuge nanere kana aho byakorewe hose nibisigazwa ahobiri hose kongo

    • Muvandimwe courage! IMANA ikunda ni nyakuri kdi yanga ikinyoma! Korera imigisha kuko yo nyuma y,ubu buzima hari ibyiza mwenemuntu atakambura undi.

  3. Arikose the rwandan murubaka abanyarwandaaa cg murabasenya.ariko kukimugenzwa nibibigusa njye rwose.sinshigikira ibyo muvuga kuko.ntabyiza leta yurwanda ikora nakimwe?sintuye murwanda ariko sinshigikira itangaza makuru ryamamaza amacyakubiri. Ikigitekerezo mukinyuzeho cg mukinige ariko banyirikubwirwa cyabagezeho. Ibigoryigusa.ese mwe urwanda mushakagushiraho nurumezerute ibisaza bimwe byashaje nkabyatwagiramungu ngobirashaka kuyobora? Uwaguha urabona wayobora imyaka ingahe utarahirima? Kayumba garuka nabawe infurankawe umeze nkabanyamurenge uzaze cg ube utuje manda ya kagame irangire hanyuma.uzewiyamamaze tuzagutora rwose

  4. ariko muracakorauko murekekuvugauko kagame ntiyayobora ngo asimburwe namwenewabo bibaye uko abahutu bakwivumbura kandi babishobora kagame akavaho kha mumbarake pepe ndasezeye bay bay kuyavuga sikuyamara

Comments are closed.