Imbabazi Edouard Bampoliki asaba zishingiye ku gushaka umwanya w'ubudepite?

Mu minsi ishize nyuma y’ijambo rya Perezida Kagame yavuze ku ya 30 Kamena 2013, havuzwe byinshi ndetse benshi barabyamagana ariko nyuma byagaragaye ko hari agatsiko k’abahutu bamwe mu rwego rwo gushyira inda zabo imbere biyemeje gusabira imbabazi abo batatumye ndetse bagashaka guhagararira abahutu batabatumye.

Abantu benshi bibajije impamvu abo bantu bashyiraga imbaraga nyinshi mu gushaka gusabira imbabazi abahutu bose, ntabwo byatinze none inkuru ibaye impamo ko Bwana Edouard Bamporiki ari ku rutonde rw’abazahagararira FPR mu matora y’abadepite baturutse mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Nta gushidikanya ko Bwana Edouard Bamporiki “azatorwa” dukurikije ko amatora yo mu Rwanda akenshi ibizavamo biba bizwi ndetse byanateguwe mbere y’uko amatora aba.

Bwana Bamporiki ntawamuveba ngo ntacyo yakoze kuko ntako atagize ngo aharanire uwo mwanya dore ko muri iyi minsi ishize uretse gukina muri kinamico URUNANA no gukora ibindi bikorwa by’ubuhanzi ari we ushinzwe gutanga Micro ahitamo abagomba kubaza ibibazo aba yeretswe aho Perezida Kagame aba yagiye mu biganiro ahantu hatandukanye.

Kuva aho Perezida Kagame avugiye ririya jambo rutwitsi, Bwana Bamporiki yihaye cyangwa yahawe inshingano zo kurengera Shebuja uretse ko ntawamenya wenda uriya mwana w’umuhungu yari acunganye n’imbehe ye dore ko na Depite adahembwa make.

Uretse kugaragara mu binyamakuru bivugira Leta ya Kagame nka igihe.com ngo asubiza Général Emmanuel Habyarimana na Kigali Today yumvikanye mu kiganiro imvo n’imvano aho yari afatanije na Bwana Rucagu Boniface mu gukangurira abahutu gusaba imbabazi uretse ko yatinyutse no kuvuga ko abo bahutu abwiriza gusaba imbabazi atari azi ko hari umuhutu mwene wabo FPR yaba yarishe!

Abatsinze kuzahagararira FPR : Duhereye ibumoso Mutimura, Mukabutera, Murumunawabo na Bamporiki
Abatsinze kuzahagararira FPR : Duhereye ibumoso Mutimura, Mukabutera, Murumunawabo na Bamporiki

Ubwanditsi

 

5 COMMENTS

  1. ahubwo se ko Kizito we ntamubona kuri uyu murongo ra? “Inda nini rwose”! Mbe mutabazi turabikeka dute!!! Yababababa cya kivume burya ni umwanya cyishakiraga!

  2. Erega inda nini yishe ukuze…uko yakivugiye ngo yumvaga umurimo we ari ugucukura imisarani ubanza aribeshye cyane…kuko iyo ucukura umusarani uko umanuka niko umwijima uurushaho kuba icuraburindi…none rero nawe ibitekerezo bye biragenda bicurama mu mwijima uteye ubwoba…ngo aha arashaka kuba za madepite…ni uko nyine nta matora abaho naho ubundi yahabwa ijwi n’abatagira ubupfura…umuntu utazi gutandukanya umugome n’umuziranenge…ubwo se uyu yamenya kurenganura uwarenganye…nyamujya iyo bigiye…ashwiii….reka batugaraguze agati…nubundi wanga kumenera abawe amaraso nyakabwana zikayasangra n’isazi,,,,Icyaha ni gatozi…niba koko Abantu bicuza ibyaha by’abandi….Kagame nabanze nka Prezida yake imbabazi rusange,,,akurikizeho…izabatutsi bose bahemutse ahereye kuri Ruganda shefu w’Interasi …inkotanyi zarimbaguye abantu aho zaciye hose,,,abiciwe mu manama…ese yibagirwa ko arizo zazanye agafunu,,,akandoyi,,,ishashi n’ikidomora…hanyuma asoze yicuza ibyo yakoze mu bikorwa cg mu ntekerezo narangiza nange nzasaba imbabazi bitabaye ibyo…uzabikor aazabgire m izina rye ku giti cye…ntakitwaze abandi.

  3. Kera bajyaga bavuga ko abahutu nta bwenge, none barabyerekanye kweli! Babyerekanye biroha mu kwica abatutsi perezida wabo amaze gupfa bavuga agahinda, now barahindukiye gusaba imbabaz in hutu place. Ntabwenge kabisa mu mitwe yabo

Comments are closed.