Sultani Makenga yafatiwe ibihano na Leta y'Amerika na ONU

General Makenga

Amakuru aturuka i WASHINGTON muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aravuga ko Leta y’Amerika kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ugushyingo 2012, yashyize umukuru w’inyeshyamba za M23, Sultani MAKENGA ku rutonde rw’abantu cyangwa amashyirahamwe bagomba gufatirwa ibihano kubera uruhare rwabo mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.

Minisiteri y’imali y’Amerika, yafashe icyo cyemezo, irega Sultani Makenga kuba yaragize uruhare mu mahano yo mu rwego rwo hejuru yakorewe abaturage ba Congo, cyane cyane gushyira abana bato mu gisirikare, n’ibikorwa byinshi by’ubugizi bwa nabi byibasira abasiviri.

Iyo minisiteri yemeza kandi mu itangazo yashyize ahagaragara ko Sultani Makenga yabonye intwaro nyinshi binyuranyije n’icyemezo mpuzamahanga kibuza gutanga cyangwa kugurisha intwaro mu gihugu cya Congo.(embargo)

Iki cyemezo cyafashwe hisunze icyemezo cya Perezida w’Amerika gisaba gufatira ibihano abantu n’amashyirahamwe afite uruhare mu ntambara ibera muri Congo cyasohotse mu 2006.

Umutungo Sultani Makenga ashobora kuba afite muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nawo uzafatirwa, kandi iki cyemezo giteganya ko umuntu wese ufite ubwenegihugu bw’Amerika uzagirana ibikorwa by’ubucuruzi na Sultani Makenga azakurikiranwa n’inkiko.

Umuryango w’abibumbye wo ku ruhande rwawo wafatiye Sultani Makenga ibyemezo bimubuza gutembera ndetse no gufatira imitungo ye, uwo muryango umurega ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwibasira abasiviri ndetse n’ibikorwa byo gufata abagore ku ngufu.

Ku itariki ya 19 Ukwakira 2012, inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi, yari yavuze ko ishyigikiye bidasubirwaho impuguke zakoze icyegeranyo gishyira u Rwanda na Uganda mu majwi, ndetse iyo nama yavuze ko ishobora gufatira ibihano abayobozi b’ibyo bihugu byombi. Ari u Rwanda, ari na Uganda bihakana ko bifasha M23. Ariko u Rwanda rwo rwatangiye gufatirwa ibihano byo guhagarikirwa imfashanyo n’ibihugu byinshi byari bisanzwe birufasha.

Marc Matabaro

2 COMMENTS

  1. igisubizo sugufatira Makgenga ibihano ahubwo bari bakwiye gufatira ibihano abayobozi bose ba CONGO kuko ni banyirabayazana bi bibazo byose bahereye kuri KABILA kuko niwe wishe amasezerano ya M23 naho ubundi MAKENGA ni umwere. gusa abandika mujye mukora assessment neza

Comments are closed.