Tanzaniya iti:"turiteguye neza kandi Kagame nashyugumbwa akagira icyo akora azakubitwa nk'umwana w’igitambambuga.

» Tuko tayari kwa lolote na akithubutu tutamchapa kama mtoto », aya niyo magambo Tanzaniya yashubije Kagame ku bikangisho yari yavuze ngo azica Kikwete, perezida wa Tanzaniya.

Mu magambo akarishye cyane, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzaniya bwana Mkumbwa Ally, yagize ati  » Leta ya Tanzaniya yihanangirije leta y’u Rwanda kutigera irota kugaba igitero cya gisirikari kuri Tanzaniya, atari ibyo Tanzaniya izakoresha ingufu zose, kugira ngo isubize leta y’u Rwanda mu mwanya wayo » yakomeje avuga ko Tanzaniya yiteguye neza kandi ko Kagame nashyugumbwa kugira icyo akora azakubitwa nk’umwana w’igitambambuga.

Ubu nibwo bwa mbere Tanzaniya itangaje ku mugaragaro ibyo itekereza ku iterabwoba rya Perezida kagame, igihe yavugaga ko adashobora kwirirwa ata igihe cye asubiza Kikwete ku cyifuzo yatanze cyo gushyikirana na FDLR, ko ahubwo azamucungira ahantu akamwica. Kagame rero yari yaramenyereye gutoba Congo uko yishakiye, agira ngo na Tanzaniya nuko.Ubanza yaribeshye cyane, kubera ko abagabo barutana.

Nkuko umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzaniya yabivuze, ubwo yatanganga ikiganiro muri Tanzania Daima, i Dar es salaam, Tanzaniya nta kibazo isanzwe ifitanye n’u Rwanda, we akaba akeka ko haba hari ikibazo cyo kutumvikana ku mvugo hagati ya perezida Kikwete na Kagame.

Uyu muvugizi yakomeje avuga ko Tanzaniya yakurikiraniye hafi amagambo yavuzwe na Kagame mu nama y’urubyiruko yabaye tariki ya 30 kamena 2013, ariko ko iterabwoba rya Kagame ntacyo rizahindura ku byo Tanzaniya yemera kandi ibona ko ari yo nzira nziza yo kuzana amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika. Tanzaniya isanga inzira y’imishyikirano ariyo yonyine izazana amahoro, kandi ibishyigikiwemo n’ibihugu byose byibumbiye mu muryango wa SADC.

Ally Mkumbwa yabivuze muri aya magambo “Unajua mgogoro wa DRC na Rwanda hauwezi kumalizika bila ya nchi hizo kukaa meza moja na wapinzani wao ili kupata suluhu ya kudumu,” ni ukuvuga ngo: ikibazo RD Congo n’u Rwanda bafite nticyashira ibi bihugu biticaranye n’ababirwanya ngo bashakire hamwe igisubizo cyazana amahoro arambye. Yarangije ijambo rye asaba abanyatanzaniya kwitonda bagakomeza akazi kabo ka buri munsi, kubera ko leta iri maso, kandi ko imipaka yose irinzwe neza.

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Mpekuzi Huru, bavuze ko atari Paul kagame gusa wikomye Kikwete, ahubwo ko n’abandi bayobozi bagiye bamutuka, bakamwita amazina y’ibitutsi, nko kumwita, umuvugizi w’abajenocideri, injiji, umunyagasuzuguro. Ntabwo ari abayobozi bari muri leta ya Tanzaniya gusa bahangaykishijwe n’ubushotoranyi bwa Kagame. Umunyapolitiki ukomeye muri Tanzaniya, witwa Zitto Kabwe, akaba ari umunyamabanga wa CHADEMA, ishyaka riharanira demokarasi n’amajyambere, akaba ari n’umudepite w’iri shyaka w’akarere ka Kigoma y’amajyaruguru, yavuze ko atangajwe cyane no kubona leta y’ u Rwanda ikoresha iterabwoba n’agasuzuguro, kandi Kikwete yari yabagiriye inama nziza nk’umuturanyi.

Yakomeje atanga urugero, aho yavuze ko na USA yatangiye kuganira na ba Talebani kuki u rwanda rwo rutaganira n’abarurwanya! yanongeyeho ati  » Niyo udashaka inama urahakana bikava mu nzira, iri terana ry’amagambo ni iry’iki? Taleban na Al Quaida si ba bandi? Abana babyawe n’impunzi z’abahutu bahunze muri ’94 bakaba bari muri Congo nabo n’abicanyi? Dutekereze neza kuri iki kibazo. Niba hari abicanyi ni bashakwe bafatwe bacirirwe imanza. Hari abantu bashaka kugira uruhare muri politiki y’u Rwanda, ariko barakumirwa, bafata intwaro. Aba ni ngombwa ko bicarana na leta bakumvikana ».

Yakomeje asaba ko nk’umuntu w’inararibonye nka Uhuru Kenyatta yari agombye gukora uko ashoboye agahuza kagame na Kikwete bakumvikana. Intambara ntabwo izababaza imiryango ya Kikwete na Kagame, ahubwo n’abaturage baturiye imipaka bazahazaharira. Aha yavuze abatuye mu ntara za Kagera na Kigoma n’utundi turere twegereye u Rwanda. Yashoje avuga ati « intambara izadusubiza inyuma mu nkubiri y’iterambere turimo, intamabara izahagarika inkundura ya demokarasi mu gihugu, rwose hakoreshwe umutimana muri iki kibazo ».

Abumva igiswahili mwasoma inkuru ndende kuri iyi link

Source:Ikaze Iwacu

12 COMMENTS

  1. nagirango mbashimire kuba mududemuriye iyi nkuru sites zimwe z’abanyarwanda zayishyizeho uko yakabaye ariko burya abanyarwanda bose si ko bumva igiswayiri

  2. mudusemuriye nako…. nyine bamwe bayikoporoye uko yakabaye bayikuye mu binyamakuru by’abatanzaniya,abatumva igiswayiri twari twahejwe

  3. Peresida Kagame numu Jewish azakurasa ubure ubuhungiro urakina numwana Wu Jew..wumwega
    Ntawe atinya we aramena…Kandi nawe akakumena udasigaye

  4. nabashuhuje mwese…..

    i think, ibibe bibi byumwicanyi, umwirasi, umugome, umujura nibindi nshobora kuba nibagiwe, birimo kuza buhoro buhora….

    DR.Rudasingwa ati bwana Kagame hitamo gukiza ubuzima cyangwa Urupfu???? None se Kagame utarabaye igihangange koko, uzashobora gusubiza inyuma abasirikare Baguturuste impande zirenze ibyiri..

    1. Gikweti from Akagera coner
    2. FDRL from GOMA Coner
    3. what about Gatuna Coner( Do u trust it, ntacyahaturuka urahizeye….)

    Nyamara uzastindwa dore ahonibereye……

  5. uwaduha Gouverinoma imeze itya kandi Imana ibidufashemo :

    -Prezida wa Repubulika: Dr Gasana Anastase
    -Président de l’assamblée: Dr Alexandre Ryambabaje
    -Président du sénat:Twagiramungu Faustin
    -Perezida w’urukiko rw’ikirenga : Mme Victoire Umuhoza Ingabire
    -Premier ministre: Dr Donald Kaberuka
    -Ministre des Affaires Étrangères: Dr Rudasingwa Théogène Mushayidi Déo
    -Ministre de la defense: Géneral Patrick Nyamvumba
    -Ministre de la justice: Dr Ngagi Alphonse
    -Ministre w’imari n’igenamigambi: Mme Nsanzabagamwa Monique
    -Ministre de l’intérieur: col Patrick Karegeya
    -Ministre de l’éducation: Dr sebarenzi Joseph
    -Ministre de la Jeunesse: Nsengimana Jean Philbert
    -Ministre de la culture: Karangwa semushi Gérard
    -Ministre de la santé: Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene
    Minisitiri w’ubucuruzi : Mme Mary Baine
    Minisitiri w’ibikorwa remezo, amashyamba n’umutungo kamere : Minani JMV
    -Ministre de l’information n’umuvugizi wa gouvernement: Abbé Nahimana Thomas
    -Ministre de la promotion feminine: Mme Monique Mukaruriza
    -Umuvunyi mukuru: Ntakirutinka charles
    Chef d’Etat major des armés: Géneral Kabiligi Gratien
    Chef d’Etat major adjoint: Géneral Habyarimana Emmanuel – mukaru
    -abagize senat : Umwami Kigeli Ndahindurwa , Mme Stella Mugabo Ford , Bwana Condo Gervais, kayumba nyamwasa, pasiteri bizimungu,Prof Rwigamba Barinda, Munyakabera Faustin, Paul Rusesabagina, kayumba nyamwasa, Prof Gashagaza, Muragwa Vincent
    -Chef de la police nationale: Lieutenat-colonel Fils la Forge Bazeyi
    -Ambassadeur à l’onu: Guillaume Murere
    -Commision Vérité et réconciliation: Ambassadeur JMV Ndagijimana
    -Gouverneur de la Banque Nationale: John Rwangombwa
    -Umuvunyi wungirije: Paul Rusesabagina
    -Chef de renseignement:Général Jéromé Ngendahimana
    Umuyobozi w’umugi wa kigali: Musangamfura Sixbelt
    -Gouverneurs : Mukeshimana Isaac, Kabahizi Celestin, ntaganda Bernard, Paul jules Ndamage

  6. Ark ntimubonako ibyahanuwe byasohoye ntanakimwe gisigaye uretse imbarutso mwibuke upfumu w’umutwe Magayane ati”UWO RWABUJINDIRI AZAJEGEZWA IHEMBE INSHURO ENYE, 1. Ihembe rya mbere: Ibitero by’abacengezi bo muri FDLR 2. Ihembe rya kabili: Mandats d’arrêts international z’abafaransa n’aba Espagnole ndetse no muri Amerika no muri ICC. 3. Ihembe rya gatatu: Guhagarikirwa imfashanyo n’ibihugu byari bishyigikiye u Rwanda 4. Ihembe rya kane: Ntiriraza niryo rizaba ari ikimenyetso cya nyuma ariko naryo rikaba ryabonetse akaba arukumusaba gushyikirana na FDLR.arongera ati “umwami wishyamba azaza kwiba”uwo mwami wishyamba akaba ari rwarakabije waje ngo aratahutse kdi ari deal imuzanye!!!!!ahasigaye nukwiyeza nahubundi imbazi kuri nyagasani zararangiye pe kuko twanze kwihana!

  7. Imana,ntigira imipaka,ikunda twese, izi impamvu kandi ishakira amahoro u RWANDA nkuko iyashakira TANZANIYA- nta ntambara rero mwikabya http://www.urugwiro.com tubihaye usumba byose- usengere ko wowe usomye ibi utazaba ikibazo ahubwo uzabe igisubizo-

  8. Aizo@urakoze ,salama@ ESE nine ukubwiyeko aba bagabo bahuza ? IMANA yonyine yimitse ko ishaka nibwo paradiso my isi yaboneka,aba bagabo nabagore Bose wanditse ni abantu kdi bafite imitekerereze itandukanye kuri buried kimwe ,imiterere ibyiyumvo imitekereze ndetse name politics zabo ziratandukanye, gusa ikibazo cyacu ni mumutwe!

Comments are closed.