Umufasha wa Bwana Charles Ntakirutinka yitabye Imana

Charles Ntakirutinka n'umufasha we

Tubabajwe n’urupfu rw’umufasha wa Bwana Ntakirutinka Charles rwabaye kuri iki cyumweru tariki ya 25 Nzeri 2016 i Bruseli mu Bubirigi aho yari yaragiye kwivuza. Mme Floride Mukarugambwa yitabye Imana ku myaka 60.

Bwana Ntakirukinka Charĺes ni umwe mu mpirimbanyi za demukarasi mu Rwanda ku buryo inkotanyi zanamufunze imyaka icumi yose azira kuba yarashakaga gushinga ishyaka ritavugarumwe na leta ya Kigali ariko kuva yarangiza igihano cye n’ubundi Inkotanyi zakomeje gusa nizikimufungiye iwe kuko kugeza n’ubu ntiyemerewe gusohoka mu gihugu kuko nta passport afite nyuma yo kugerageza kuyaka akayimwa.

Gusa biramenyerewe ko nta muntu n’umwe wabona icyangombwa icyo aricyo cyose cyane cyane uruhushya rw’inzira atari Inkomamashyi y’ubutegetsi bwa Kigali, noneho iyo utavugarumwe na leta byo ntushobora guhabwa passport kuko ufatwa nkutakiri umwenegihugu.

Aka kato gahabwa abatabona ibintu kimwe n’Inkotanyi niko katumye Bwana Ntakirutinka atarabashije gusura umufasha we mu gihe cy’uburwayi akaba kandi nta gushidikanya ko atazanabasha no kujya gushyingura umufasha we ku mpamvu z’uko Leta y’u Rwanda yamwimye passport.

Twifatanyije mu kababaro n’agahinda uyu muryango urimo ko kubura umubyeyi ugiye yaragikenewe na benshi. Imana ikomeze kubakomeza no kubana nabo muri ibi bihe bikomeye.

Naruhukire mu mahoro!

Boniface Twagilimana