Urwego rw’amagereza mu Rwanda rurahakana ko Ingabire ataroze umwana wa mugenzi we

Ku cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2014, Umuhoza Ingabire Victoire yavuzweho gushaka kuroga umwana urererwa muri gereza ya Kigali 1930 wabyawe n’umwe mu bagore bayifungiyemo. Umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda arabihakana akavuga icyo gikorwa ntacyo Ingabire Victoire yakoze.

Amakuru aturuka muri gereza nkuru ya Kigali 1930 aravuga ko Ingabire Umuhoza Victoire bamufatanye agapfunyika karimo uburozi ubwo yashakaga gukoresha aroga umwana w’umufungwa mugenzi we bafunganye.

Ingabire Victoire akikiye umwana bavuga ko yaroze

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 24 Gashyantare 2014 ubwo bari mu nama yateguwe n’ubuyobozi bwa gereza. Muri iyo nama Ingabire Victoire yicaye imbere inyuma ye haza kwicara umudamu bafunganye ufite umwana yabyariye muri gereza.

yaramumwatse atangira kumukinisha maze abari aho batangira kumugenzura kuko bamukekagaho amababa.

Amakuru aturuka muri gereza avuga ko ,yaje kubonwa n’umusoroveya ubwo yapfunduraga agapfunyika k’uburozi ngo ahe uwo mwana amubeshya ko ari bombo.

Mu gushaka kumenya ukuri , twavuganye n’umuvugizi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda Nabahire Anastase maze arabihakana avuga ko Ingabire atigeze ashaka kuroga uwo mwana kandi ko nta musuruveya wigeze amufatana ako gapfunyika.

Nabahire Anastase ati” Ibyo ni uguharabikana no gusebanya nta byigeze biba ntabwo Ingabire Victoire yashatse kuroga umwana.

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com