Lt. Rugumyamiheto Fred (alias Kanyamanza) yirukanywe kwa President KAGAME.

Iperereza ryakozwe n’ikinyamakuruIinyenyerinews riragaragaza ko President Kagame ngo yaba afite urwikekwe mu bamurinda biturutse ku bwumvikane ngo abamurinda bagirana n’abo bahoze bakorana kera bahunze igihugu ubu biganjemo abatavuga rumwe nawe.

Iri perereza kandi rigaragaza ko ngo uwitwa Himbara David yaba yaragiranye ubushuti n’umuryango wa Lt Rugumyamiheto Fred, ubwo umufasha w’uno mugabo yakoranaga na Maj. Sezibera Richard mu biro bya President Kagame nyuma akaza no gukorana na Himara David nawe mu biro bya President Kagame, ariko kandi Himbara David akaba yaraje nawe guhunga nyuma y’aho agiraniye ubwumvikane bucye na President Kagame kimwe n’abandi benshi. Nka ba Gen. Kayumba Nyamwasa bagiye bahunga kubera ubwumvikane bucye bagiranye na President Kagame.

Umufasha wa Lt Rugumyamiheto Fred wakoranye na Himbara David igihe kirekire yaje koherezwa kwiga mu bihugu byo hanze. Arangije amahugurwa yarimo yaciye mu gihugu cy’Afrika y’epfo gusura umuryango wa Himbara. Avuyeyo akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe yakiriwe na maneko za President Kagame zimumarana amasaha atari make zimuhata ibibazo, zimubaza impamvu yaba yaranyuze mugihugu cya Afrika y’epfo gusura imiryango y’abatavuga rumwe na leta kandi azi neza ko akora mu biro by’umukuru w’igihugu ndetse n’umugabo we. Uwo mudamu we yemera ko yasuye umuryango wa David Himbara, kandi nta biganiro bya politiki bagiranye.

Ibyo byatumye President Kagame aha amabwiriza maneko we Maj. Ronald Rwivanga gukura Lt Rugumyamiheto mu mutwe uba hafiye umurinda (Close Bodyguards) no kumukura mu nzu yabagamo mu Kiyovu hafi y’inzu y’umukuru w’igihugu.

Uyu mufasha wa Lt Rugumyamiheto nta kandi kazi arahabwa kagaragara.

Tubibutse ko uyu Lt Rugumyamiheto Fred yabanye na President Kagame kuva 1991. Lt Rugumyamiheto yaranzwe no gukunda akazi ndetse yari azwi mu ngabo zigira umurava no gukunda igihugu. Azize umugore we ukunda inshuti n’abavandimwe.

Lt Rugumyamiheto Fred ukomoka muri Uganda ahitwa Kyazanga ndetse n’ab’iwabo bakaba bagituye aho Kyazanga kuva ageze mu’Rwanda yitangiye igihugu ku buryo atigeze asubira no gusura ab’iwabo muri Uganda, ahubwo ab’iwabo nibo bamusuraga, ubu yirirwa yicaye mu kigo cya Camp GP ameze nk’ufungishijwe ijisho.

Ibyo byari biherutse kuba kuri S/sgt Benon nawe wari hafi ya President Kagame, ariko we yazize ko yashatse umuhutukazi. Undi byigeze kubaho ni Maj. Moses Rubimbura wahoze ari OPTO w’aba GP barinda President Kagame intambara ikirangira. Uyu we ntiyakuwe mu mutwe urinda President Kagame gusa byatumye yirukanwa no mu ngabo z’u Rwanda.

Undi ushobora gukurikiranwa n’ikibazo nk’iki ni Lt. Baguma (Ryumugabe) Alex (alias Rutuyuyu) umwuzukuru wa Ryumugabe nawe ari mu mutwe urinda President Kagame hafi (close bodyguards) ashobora gukurikiranwa kuko yaba atunze umuhutukazi.

Ngako agaciro President Kagame aha abamurinda n’urugero rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda abagezaho.

Mupenzi

Inyenyeri News

1 COMMENT

  1. uwo mugore nawe ntakyigenda kuki yagiye gusura abantu azi batunvikana nu butegetsi buhari kandi azi ko umugabo we acunga umutekano wa president rwose nanjye nahita mwirukana ,kuko uwariwewese niko yabikora

Comments are closed.