Amakuru yihuse atugeraho aravuga ko uyu Gasana Yusufu Ahmed kubusanzwe wari impunzi muri Kenya, yaba afungiwe muri SAFE HOUSE ziri mu karere ka Rwamagana (niba atarishwe cyangwa ngo yimurirwe ahandi) mu Rwanda ndetse akaba ngo yaba ari gukorerwa iyicarubozo.
Uretse guharanira uburenganzira bw’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Kenya, Yusuf Gasana yari n’umwigisha mu idini ya islam (ustazi) mu gace yari atuyemo ka Kayole i Nairobi aho yigishaga amasomo y’idini ya islam ku musigiti.
Ibura rya Yusufu Gasana rihuzwa n’ibihe abayislam bo mu Rwanda banyuzemo kuva mu mwaka 2016 bacurwa bufuni na buhoro bazizwa gutwererwa ibikorwa by’iterabwoba.
Ntagushidikanya ko izingiro ry’iri shimutwa rituruka ku muryango w’abayislam witwa Hizbu Tahril bivugwa ko uyu Gasana yabarizwagamo bikaba ari nayo mpamvu yageretsweho kuba mu mitwe y’iterabwoba ishingiye kuri HIZBU Tahril, bituma Polisi ya Kenya ibisamira hejuru, ibi byahaye icyuho inzego z’iperereza z’u Rwanda kumuroba bakamujyana gufungirwa muri safe house I Rwamagana.
Mu kwezi kwa gatanu 2023 televiziyo ya Citizen tv yo muri Kenya yasuye umugore wa Gasana mu gace ka Kayole nyuma y’ishimutwa rye yayitangarije ko Gasana yashimutiwe aho yari atuye, imbere y’umwana we w’imyaka 6 aho yasanze nyina wari mu gikoni akamubwira ko abonye abantu badasanzwe, bari bitwaye nk’abajura bafashe se mu buryo bubi bakamutwara.
Uyu mugore wa Yusufu Gasana icyo gihe yavuze ko Kamera ya CCTV yafashe amashusho, yagaragaje ko yatwawe n’imodoka ya Landcruiser ifite ibara rya Cream cyangwa Beige na Plake KCB188B. Naho Lawlor ukorera LONI akaba ashinzwe uburenganzira bwa muntu, we yahamije ko uyu Gasana byanze bikunze yashimuswe inzego z’umutekano muri Leta ya Kenya.
Mary Lawlor impuguke idasanzwe y’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR) muri iyi minsi yumvikanye asaba igihugu cya Kenya n’u Rwanda gutanga amakuru y’aho umunyarwanda Yusuf Ahmed Gasana aherereye nyuma yo gutwarwa n’abantu batazwi bamukuye iwe i NAIROBI mu kwezi kwa 5 umwaka w’2023. Iyi mpuguke ikomeza ivuga ko ishimutwa no gutwarwa ku ngufu mu Rwanda kwa Yusufu Gasana waharaniraga uburenganzira bwa muntu ari ikibazo kigomba gukemuka.
Inkuru y’ishimutwa rya Yusuf Gasana itwibutsa mubihe byashize aho abayislam barenga 60 baciye mu bubabare bwo mu mazu y’ibanga agenzurwa n’abahotozi kabombo ba Polisi y’u Rwanda, baje kuboneka hashize amezi atatu, bashyikirizwa inkiko baragizwe intere ariko bihagararaho bahakana ibyo bashinjwaga inkiko zibura ibyemezo byatuma bafungwa ariko Polisi ihitamo gusigarana 15 muri bo nk’ikimenyetso cyo kwanga guseba.
Na none kandi twibuke ko mu kwezi kwa mbere 2022, Inkiko zo mu Rwanda zarekuye abagabo batanu barimo Rumanzi Amaran, Nizeyimana Yazid, Kabengera Abdallah, Uwimana Justin Omar na Rurangwa Ibrahim. Aba bayislam bashinjwaga na Leta ya Kigali gukorana n’iri shyirahamwe Hizbu Tahril nyuma yo kuburana umuhenerezo bahakana ko nato bahuriye n’iterabwoba.
Uyu mutwe cyangwa ishyirahamwe nkuko bigaragara kuri wikipedia mu makuru twakuruye, nuko ukorera mu gihugu cya Kenya kandi leta ya Kenya ikaba izi imikorere yawo ko utari mu mitwe umuryango mpuzamahanga ufata nk’ umutwe w’iterabwoba.
Leta y’u Rwanda imenyereye gushimuta byaba na ngombwa ikica abanyarwanda babarizwa muri Kenya. Tubibutse ko 2020 nabwo uwitwa Guillame Rutembesa wari impunzi muri Kenya yashimuswe aburirwa irengero mu murwa mukuru Nairobi. Uyu yari azwi nk’umuhanga mu ikoranabuhanga nawe akaba yaranengaga bikomeye ubutegetsi bwa Perezida Kagame. Urutonde rw’abashimutiwe cyangwa bakicirwa muri Kenya rumaze kuba rurerure kuko hari n’abatamenyekana ngo bavugwe.
Nubwo amakuru dufite atubwira ko uyu Gasana Yusuf nyuma yo gushimutwa yaba ari gukorerwa iyicarubuzo muri safe house ziri i Rwamagana, nta gihamya ko yaba agihumeka dore ko benshi leta y’u Rwanda ishimuta kuri buriya buryo mubihugu byo mu karere cyangwa mu gihugu imbere, abenshi muri bo birangira bishwe bikarangira gutyo. Abanyarwanda bahungiye mu bihugu biri mu karere u Rwanda rubarizwamo barasabwa kuryamira amajanja kuko Leta ya Kigali yiyemeje guhiga bukware utavuga rumwe nayo aho yaba abarizwa hose.
Paul Mudenge


























































































