Abacamanza b'abafaransa barangije amaperereza ku ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyalimana

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko abacamanza b’abafaransa Nathalie Poux na Marc Trévidic barangije iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyalimana.

Amakuru atugeraho atagazwa n’ababuranira Leta ya Kigali ari bo Me Léon-Lef Forster na Me Bernard Maingain aravuga ko abo bacamanza biyemeje guhagarika iryo perereza kubera ko ngo bagiye babona ubuhamya bwinshi buvuguruzanya ndetse bakabona n’iki kibazo gishobora gukoreshwa mu zindi nyungu nyinshi zitajyanye n’ubutabera.

Ababuranira abarezwe uruhare mu guhanura indege n’umucamanza Jean Louis Bruguière  ari bo Me Léon-Lef Forster na Me Bernard Maingain batangaje ko biteguye ko abo baburanira bareka gukurikiranwa mu itangazo bashyize ahagaragara ndetse bavuga ko bagiye no gutanga ikirego ku babeshyeye abo baburanira.

Ariko andi makuru agera kuri The Rwandan aravuga ko hategerejwe kumva icyo Parike izavuga mbere y’uko abacamanza bakurikirana icyo kibazo bemeza ko hazabaho cyangwa ntihabeho urubanza.

Nk’uko byagenze mu minsi ishize igihe hakwizwaga igihuha cy’uko indege yarasiwe mu kigo cya Kanombe, ababuranira Leta ya Kigali bongeye guca igikuba bemeza ko iperereza ryarahagaritswe mu gihe amakuru yandi yemeza ko ahubwo ryarangiye!

Ubwanditsi

The Rwandan