Abashyigikiye Leta y'u Rwanda bigaragambirije i Bruxelles

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Kanama 2012, abanyarwanda bashyigikiye ubutegetsi bw’i Kigali bakoze urugendo ngo rwo kwamagana ihohoterwa abanyarwanda bakorerwa na bamwe mu banyekongo mu gihugu cy’u Bubiligi. Iyo myigaragambyo ibaye ikurikira ikubitwa ry’umunyarwanda mu mpera z’ukwezi kwa Kamena uyu mwaka muri métro i Buruseli.

Urwo rugendo rwateguwe n’ishyirahamwe DRB-Rugari. Nk’uko byatangajwe n’ukuriye iryo shyirahamwe Bwana Emmanuel Twagirimana ngo abanyarwanda bashakaga kwamagana ibikorwa by’urugomo bikorerwa abanyarwanda na bamwe mu banyekongo. Ngo bifuza kongera gusabana n’abanyekongo. Yongeyeho kandi ko bazirikana abaturage bo muri Kivu bakomeje kumererwa nabi bitewe n’intambara.

Imiryango itandukanye y’abanyekongo yamaganye iyo myigaragambyo ngo kuri bo ni agashinyaguro n’ubushotoranyi. Nk’uwitwa Joseph Mbeka ukuriye ishyirahamwe ”Change in Congo” yavuze ko ruriya rugendo ari ubushotoranyi bushaka kwitwaza ko hari abanyarwanda bahohotewe ngo babizamukireho berekane ko aribo barimo kugirirwa nabi hagamijwe gukura icyaha ku butegetsi bw’i Kigali burimo kugirira nabi abanyakongo mu gihe Ministre w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi Bwana Didier Reynders ateganya gukora urugendo mu Rwanda no muri Congo. Yongeyeho ko Perezida Kagame ari mu mazi abira kubera igikorwa cyakozwe n’abanyarwanda n’abanyekongo cyo gusaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha CPI/ICC ko rwakora iperereza kuri Perezida Kagame n’ibyegera bye ku byaha byakorewe muri Congo.

Si abanyekongo gusa hari amashyirahamwe y’abanyarwanda nka Jambo asbl na CORWABEL ndetse n’ishyaka MRP yashize ahagaragara amatangazo ndetse na za videwo zamagana ruriya rugendo. Ngo kuri bo ruriya ni urugendo rw’ubushotoranyi rugamije inyungu za Politiki no gukingira ikiba ubutegetsi bw’igitugu bukomeje gukandamiza abanyarwanda n’abanyekongo ndetse akaba aribwo nyirabayazana y’akangaratete abanyakongo barimo ubu. Bakongeraho ko urwo rugendo rwateguwe n’ambassade y’u Rwanda n’abanyarwanda bamwe bashyigikiye Perezida Kagame.

Kuri bo ngo abaturage b’abanyarwanda n’abanyekongo babanye igihe cyose mu busabane ngo kuri ubu icyagombaga gukorwa n’ukwamagana ubutegetsi bwa FPR bukomeje guteza imidugararo muri Congo no kwihanganisha abanyakongo kubera ibyago barimo aho gukora ibikorwa by’ubushotoranyi bigamije ahubwo kongera urwango hagati y’abanyarwanda n’abanyekongo. Ayo mashyirahamwe yasabye kandi abanyarwanda gukomeza kugira umubano mwiza n’imigenderanire na bagenzi babo b’abanyekongo.

Urwo rugendo rwatangiye kuva saa munani kugeza mu ma saa kumi, rubera ahitwa Place de la Monnaie i Buruseli, ku byapa abari mu myigaragambyo bari bitwaje hagaragaragaho amagambo yamagana akarengane abanyarwanda bakorerwa na bamwe mu banyekongo. Mu magambo bavugaga ngo bibazaga igihe kudahana bizarangirira, bavugaga kandi ko batumva ukuntu abantu bakoresha imvugo zirimo urwango bemererwa kwigaragambya n’ibindi.

Amakuru atangwa na Televiziyo RTL aravuga ko abitabiriye iyo myigaragambyo bageraga ku 100 mu gihe urubuga igihe.com rubogamiye kuri Leta y’u Rwanda rwavuze abagera kuri 300

Hari abanyekongo bake bashatse gukora imyigaragambyo yo kwamagana urwo rugendo ariko umutekano wari wakajijwe cyane n’abapolisi benshi ndetse n’abasore b’abanyarwanda bagendaga bereka abapolisi abanyekongo bakeka ko bashobora guhungabanya umutekano, abo banyekongo babonaga urwo rugendo nk’ubushotoranyi bw’abanyarwanda bashaka kwerekana ko bagirirwa nabi kandi u Rwanda ari rwo nyirabayazana y’urupfu rw’abanyekongo bagera ku ma miriyoni.

Polisi yataye muri yombi abakongomani bagera kuri 20 ndetse hari n’abafashwe mbere y’uko iyo myigaragambyo itangira. Hari amakuru atangwa na bamwe mu banyekongo avuga ko abapolisi bakoresheje ingufu z’umuregera ku buryo hari abnayekongo bakubiswe ku buryo bukomeye.

Kuri benshi bashidikanyaga ku ntego y’iyo myigaragambyo babonye igisubizo ubwo abari muri iyo myigaragambyo basozaga bagira bati « Kagame , Oyeeee ! », « Rwanda, Oyee ! » n’ubwo bwose abateguye iyo myigaragambyo bavugaga ko batavugira Leta y’u Rwanda. Abenshi mu bari mu myigaragambyo bivugiraga ko bavuye gukanga abakongomani ko niba bashaka intambara bazahurire muri za Bunagana n’ahandi barwanireyo.

Ababikurikiranira hafi bemeza ko iyi myigaragambyo ari nk’igitutu ku bategetsi b’ababirigi, hari uwo naganiriye nawe arambwira ati: ”ese u Bubiligi bwakangisha iki u Rwanda ko nta n’inkunga nini ruha u Rwanda? Sinumva ukuntu ababiligi bazajya kubwira u Rwanda ngo ruhagarike M23 runafate Ntaganda, ahubwo ikubitwa ry’uriya musore ryahaye u Rwanda urwitwazo ruzatuma Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi azahinguka i Kigali asa nk’aho afite ipfunwe ry’uko abanyarwanda bahohoterwa mu Bubiligi.”

Ubwanditsi

 

2 COMMENTS

  1. nuko ntamuntu wagira icyo avuga ariko abantu mwanditse ibintu ntabwenge mugira koku nuza paris ukagera chateaux rouge ntibazamenya ko ari wewe wabyanditse bazakudiha ntacyo bitayeho ,nkamwe nimwe mwihakana nigihugu cyanyu, ubuse mushimishijwe nukomukubitwa ngonuko murwanya ubutegetsi ,ubu iyo mugiye ahantu muravugako muri aba senegal murimbwa,
    sha haba leta iriho haba nizaho haba nizabanje zose nikimwe ,kandi hano nibereye iparis simpabeshejwe nuko ndi umunyarwanda mpabeshejwe namaboko yanjye ,kandi murwanda njyayo uko mbishatse kuko ntamuntu numwe tugira ikibazo ,ubuse komuhora mushaka ko leta ihinduka niramuka idihindutse muzaba mwarakoreye iki ? njye yahinduka itahinduka ntakizambuza kujya murwanda
    sinaranginza ntababwiko gukunda igihungu ntabwo ari ukugitesha agaciro ,muhora mwishimye ko bafunze inkuganga bakoze ibi ,ubuse ko ZIMBABWE bamaze imyaka myinshi bashaka guhirika mugabe nabongereza babibashamo bageze kuki ,ese museveni we bigeze bamuykuraho nuko bamushinja bike

  2. Ariko mwabantu mwe ko mushaka kwikora munda, nta mwene wanyu mugira mu Rwanda kuki mukirira no kugira amizero muba congoman yewe biteye agahinda pe aho musigaye mwumva ko mwazataha mutahishijwe nandi maraso nkaho hari uwababujije gutaha icyakora iki kinyamakuru cyanyu ndabona ntaho kiganisha abanyarwanda Kagame ni umuntu umwe ni umuryango we utarenze abantu 20 cyanwa 50 none se murabona amamilion arenga icumi ariyo mwifuriza ibibi kugirango mukunde mutahe yewe barababeshye ntawuzongera kubajya inyuma ibyo mwakoreye abanyarwanda turabizi ni mutange amahoro

Comments are closed.