Abayobozi babiri ba FDU-Inkingi bafungiye i Muhanga

Amakuru atangazwa na Radio Ijwi rya rubanda  aravuga ko abayobozi bibiri b’ishyaka FDU-Inkingi batawe muri yombi bakaba bafungiye i Muhanga. Abo ni Bwana Sylvain Sibomana, umunyamabanga mukuru w’agateganyo w’ishyaka FDU INKINGI na Bwana Martin Ntavuka, umukuru w’ishyaka FDU-Inkingi mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko Bwana Boniface Twagirimana, umuyobozi wungirije by’agateganyo w’ishyaka FDU-Inkingi yabitangarije Radio Ijwi rya Rubanda, ngo abo barwanashyaka ba FDU-Inkingi bafashwe bava cyangwa bajya gusura imfungwa za politiki zifungiye muri Gereza ya Mpanga.

Nk’uko Bwana Boniface Twagirimana yakomeje abivuga ngo ntabwo yashoboye kumenya icyo bafatiwe kuko atashoboye kuvugana n’abafashwe ndetse n’inzego za polisi yageragije kubaza ntabwo zagize icyo zimutangariza ku mpamvu zatumye bariya barwanashyaka ba FDU-Inkingi bafatwa.

Ubwanditsi

 

1 COMMENT

Comments are closed.