Agahararo Leta ifitiye abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya gahatse iki?

Mu minsi ishize umubano w’u Rwanda na Tanzaniya watangiye kuzamo igitotsi akenshi biturutse ku gitekerezo cyatanzwe na Perezida Jakaya Kikwete mu nama y’Afrika yunze ubumwe yaberaga Addis Abeba muri Etiyopiya muri Gicurasi 2013, aho yagiriye inama ibihugu bya Uganda n’u Rwanda kugirana ibiganiro n’abarwanya Leta z’ibyo bihugu bakoresheje intwaro.

Iterana magambo ryakurikiyeho ryatumye Tanzaniya yirukana abanyarwanda bamwe ku butaka bwayo ndetse inagira uruhare runini mu gutsinda umutwe wa M23 wari warigaruriye agace k’uburasirazuba bwa Congo ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, ntabwo byahagarariye aho kuko Perezida Kagame yatangaje ku mugaragaro ko ngo Perezida Jakaya Kikwete atazamenya ikimukubise!

Ndetse haje kuvugwa amakuru menshi avuga ko inzego z’iperereza n’iza gisirikare mu Rwanda zatangiye kwegeranyiriza hafi abanyarwanda babaye muri Tanzaniya bagahabwa amahugurwa n’imyitozo bategurwa koherezwa mu bikirwa by’ubutasi no guhungabanya umutekano.

Ubu hari ibikorwa birimo kuvugwa mu binyamakuru byo mu Rwanda ubutitsa aho abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bafashwe neza by’umwihariko barimo kubakirwa amazu y’agaciro bagahabwa n’imfashanyo nyinshi mu gihe abanyarwanda bandi bari basanzwe mu gihugu bicira isazi mu jisho ndetse abenshi batagira amazu yo kubamo ndetse n’abashoboye kwiyubakira bagasenyerwa ntibahabwe ingurane cyangwa ubundi bufasha.

Mu gusesengura impamvu itera leta y’u Rwanda kwita cyane kuri aba bantu ndetse kurenza n’abacitse kw’icumu nabo bari bafashwe neza twitabaje umwe mu banyarwanda bazi neza imitegekere ya FPR unakurikiranira hafi imivuno imwe n’imwe FPR ikunze kwifashisha muri gahunda zayo.

Kuri we ngo kubera ko umubano w’u Rwanda na Tanzaniya utifashe neza kandi hakaba hali n’icyuka cy’intambara kili gututumba. Abo bavuye Tanzaniya (birukanywe), umuntu yitonze yasanga n’abandi bari baratahungutse bavuye Tanzaniya ubu bagiye gufatwa neza bidasanzwe.

Aba bose bazakoreshwa ku buryo bubili:

(1) Kubavugisha amagambo mabi ku gihugu cya Tanzaniya, bagatanga ubuhamya bw’uko bari bafashwe nabi igihe cyose babayeyo (gu-technika);

(2) Kubagusha neza, kugira ngo abana babo nabo ndetse n’abakuze bazoherezwe bunetsi muli Tanzaniya biyoberanyije, mu bikorwa by’iterabwoba no gutara amakuru;

(3) Kubaha amafaranga menshi yo kujya kureshya abatanzaniya bo mu nzego zinyuranye baba barabanye nabo cyangwa se bafite abana babanye n’ababo, n’ibindi.. kugirango babagure bemere gukorera inyungu za Leta ya Kagame no kugirira nabi igihugu cyabo.

Reka tubitege amaso.

Ubwanditsi

The Rwandan