Ambasaderi Williams Nkurunziza azize ifatwa rya Lt Gen Karake?

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i London mu Bwongereza aravuga ko ubu ambasaderi Williams Nkurunziza ari mu mazi abira!

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga ngo Ambasaderi Nkurunziza yaba akekwa kuba yaragize uburangare mu itegurwa ry’urugendo rwa Lt Gen Karake bikamuviramo gufatwa kandi byari bimaze iminsi bivugwa ntabihe agaciro ndetse ngo amaze no gufatwa Ambasaderi Nkurunziza yagaragaje ubushobozik buke mu guhangana n’icyo kibazo.

Icyo aregwa cyane cyane ni ukudashobora kugirana imikoranire ya hafi n’inzego z’ubuyobozi mu Bwongereza no kutagira abamuha amakuru ku gihe ku buryo byari gutuma bari kuba bafite amakuru ahagije ku bashakaga gufata no ku bashakaga gufatisha Lt Gen Karake hakiri kare bityo bikaburizwamo hakiri kare Leta y’u Rwanda idataye ibaba.

Ubuswa bwe cyangwa kuzarira bwatumye biba ngombwa ko hiyambazwa ba Ministre Johnston Busingye n’umugore wa Tony Blair ndetse n’ingufu nyinshi kugira ngo Lt Gan Karenzi ashobore kurekurwa.

Hari amakuru avuga ko asubiye mu Rwanda ashobora no gufungwa kuko ngo umunsi Lt Gen Karake afatwa hari ku wa gatandatu, Lt Gen Karake akimara gufatwa Ambasaderi Nkurunziza baramushatse baramubura aboneka hashize amasaha menshi ikibazo cyakomeye!

Ibi bishobora kuba biri mu mpamvu zatumye akurwa ku mwanya wa Ambasaderi mu Bwongereza agasimburwa na Yamina Kalitanyi.

The Rwandan

Email:[email protected]