Amwe mu makuru ku mpanuka yahitanye Brig. Gen Dan Gapfizi

Karinganire Jonas, ni umwe mu baturage babonye n’amaso yabo impanuka yahitanye Brig Gen Dan Gapfizi, avuga ko byari biteye ubwoba cyane ariko ko bitashobokaga ko hari uyirokoka.

Hari nka saa moya nijoro, numvise ihoni rivuga cyane nkebuka mbona imodoka ikata isa n’ihunga abantu ihita irenga umuhanda yiyasa ku giti, twegereye ngo turebe ariko uwabonaga uko bimeze wese yahitaga arira nubwo tutari tuzi abo bantu.” Karinganire.

Impanuka yabereye mu mudugudu wa Kahi Akagali ka Kizirakome, Umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare. Karinganire avuga ko bamuritse bakareba uko imodoka yabaye n’uko abantu barimo bari bakomeretse, yemeza ko ntawari kuyirokoka akurikije ibyo yabonye.

Karinganire ati “ Umushoferi mbona nubwo yitabye Imana ndetse hagapfa n’abo yari atwaye yagiye gitwari kuko yashoboraga guhitana abaturage benshi bari mu muhanda. Namusabira ku mana ngo imwakire kuko yatanze ubuzima bwe n’ubwabo bari kumwe ariko ntiyahitana abantu benshi bari baturi inyuma bagera nko ku 10.”

Brig Gen Dan Gapfizi yari atwawe n’umushoferi we witwa Rukarishya, ndetse n’abandi bantu babiri bari mu modoka aribo Ferdinad Akumuntu na Tereza Kabasinga bose bakaba bitabye Imana.

Imodoka yangiritse bikomeye cyane

Karinganire avuga ko bagerageje kuvana inkomere mu modoka ariko byari bigoranye cyane kuko bari bangiritse bikomeye, yemeza ko umwe mu bari mu modoka akeka ko ariwe Gapfizi yari agihumeka ndetse ko hari amagambo ngo yari akibasha kuvuga impanuka ikimara kuba.

Karinganire ati “ abandi bose bahise bagwa aho, ako kanya rwose, uriya musirikare mukuru niwe wari ugihumeka, n’indege yarinze iza atarashiramo umwuka neza. Byari biteye ubwoba ariko nahavuye ari uko indege igiye.”

Inkuru y’urupfu rwa Brig Gen Dan Gapfizi yamenyekanye ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kamena, abantu benshi batagaragaje akababaro kabo ku rupfu rw’uyu musirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda.

Uyu mugabo ari mu batangiranye n’urugamba rwo kubohora u Rwanda, akaba yaragiye ashingwa imirimo itandukanye y’ubuyobozi mu ngabo z’u Rwanda. We nabo batabarukanye Imana ibahe iruhuko ridashira.

Umuseke

13 COMMENTS

  1. Ibi ni chantage, ni gute wakora impanuka saa kumi n’imwe amakuru agatangazwa saa tatu z’ijoro kandi source yayo ikaba RDF? Tumenye kandi ko aba bana bo muri Special forces hari abatojwe n’ibikorwa by’ubwiyahuzi. Turashize tu, mwitege nabandi uyu mwiherero wa senior officers uradusigamo icyuho kizavugwa nabazakura ejo!

  2. Ariko se ibi bintu bibera mu Rwanda biramutse birimo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ko cyaba ari ikibazo gikomeye koko? Birabe ibyuya kabisa- Nta jambo rya Kagame nigeze numva kuri uru rupfu rw’ iyi ntwaramiheto

  3. RIP Brig Gen Dan Gapfizi imana y,abanyarwanda imwakire kko yakoreye igihugu! Umuryango we ukomeze kwihangana!

  4. Uwigendeye Imana imwakire mu bayo,,,ariko abatanze inkuru y’urupfu rwe ubona ko harimo guhuzagurika…haravugwa nyma ya saa kumi n’imwe…ahandi mu ma saa moya…GUSA aBATWAR IBINYABIZIGA BAGABANYE UMUVUDUKO.

  5. Polo Kagomo aramuhitanye, nyuma yo kumukeka ko ari mubakorana na Nyamwasa, bitumye Kagame amwikiza kuko ari muri bamwe bari barashyizwe ku rutonde rw’abishi b’abespanyole (espange) no kuba ari mu bantu bari barahawe mission yo kumara impunzi z’abahutu muru Zaire none abo atishe arabasize bagihumeka umwuka wa Nyagasani. Nagende yari afite umutima mubi wanga abahutu none shebuja Polo arabimuhembeye

  6. Niyigendere asanjyeyo nabandi yashyizeyo.Harahantu yagongeye abantu,bamubajije icyo abahoye,ati:Ntabwo nishe abantu ahubwo nishe amahaduyi.imana imwakirane nabandi.

  7. Ntago umunyarwanda ufite ubwenge agomba guhakana ko atari accident yishe Brig Gen Dan Kuko yagonzwe abantu bareba n’abagenzi bahita nimureke kutuyobya nk’urubyiruko rw’urwanda.

Comments are closed.