Bwana Fawusitini Kagame, umujyanama mu by’itangazamakuru muri perezidansi ya Repuburika y’u Rwanda aherutse gutangaza inyandiko ifite uburemere bukomeye ku bijyanye n’imibanire y’u Rwanda na Tanzaniya ariko cyane cyane ku bijyanye n’iyicwa rya Nyakwigendera Seti Sendashonga. Muri iyo nyandiko yasohowe bwa mbere mu gifaransa n’Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda igasubirwamo mu kinyarwanda tariki ya 23 kamena 2013 n’ikinyamakuru cya FPR Igihe.com gitangazwa kuri murandasi, umujyanama wa Perezida Pawulo Kagame aravuga ko leta ya Tanzaniya ifitanye umubano mubi muri iki gihe na leta y’u Rwanda ngo yaba yaragambiriye kuva hambere guhirika ubutegetsi bwa FPR yifashishije ingabo z’abahutu zatsinzwe mu mwaka w’1994 ; muri urwo rwego Seti Sendashonga akaba ngo yari yarahawe uburenganzira bwo gutoreza ingabo ze muri icyo gihugu ari naho zajyaga kunyura zitera u Rwanda. Bwana Fawusitini Kagame avuga ko ibyo abikomora mu gitabo cyatangajwe n’umufaransa witwa Gérard Prunier uhamya ko uwishe Nyakwigendera Seti Sendashonga ari Perezida Pawulo Kagame w’u Rwanda, akaba ngo yaramwiciye ko yari mu myiteguro yo gushoza intambara. Bwana Fawusitini Kagame akomeza inyandiko ye avuga ko ibyo Gérard Prunier yatangaje mu mapaji ya nyuma y’igitabo aho avuga iyo myiteguro y’intambara ari byo yagombag guheraho kugirango iby’urupfu rwa Seti Sendashonga birusheho gusobanuka neza.
N’ubwo ayo magambo agaragaza neza ko uwo mujyanama wa Perezida Pawulo Kagame yemera ko Seti Sendashonga yishwe na leta y’u Rwanda, ikindi gice cy’inyandiko ye kigerageza kuyobya uburari kuri icyo gikorwa cy’ubwicanyi ngo bushobora kuba bwarakozwe na zimwe mu ngabo za kera zari zibumbiye mu mutwe witwa ALIR wabaga mu mashyamba ya Kongo ngo kuko Nyakwigendera yarimo kuzitwara abasilikare bazo, ubundi akavuga ngo ashobora kuba yarahitanywe na Tanzaniya ubwayo imuziza ko yaba yarabonanye na murumuna wa Perezida Museveni wa Uganda, jenerali Salim Saleh.…Hari n’aho yumvikanisha ko ubwo bwicanyi bushobora no kuba bwanabazwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika kuko ngo Seti Sendashonga yishwe amaze iminsi mikeya abonanye na Madamu Eva Rodgers wakoraga muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’icyo gihugu amubwira imigambi ye. Andi magambo agamije kuyobya uburari ashimangira ko abishe Seti Sendashonga bazwi kuko anketi z’abapolisi zaberekanye, bagatabwa muri yombi ndetse umwe muri bo akemera icyaha n’ubwo ngo mu bucamanza habuze ibimenyetso simusiga bibashinja bose bagahita barekurwa. Aha ndetse Fawusitini Kagame yongera kugaruka ku makuru yakwijwe mu binyamakuru byo muri Kenya muminsi yakurikiye iyicwa rya Seti Sendashonga aho uwitwa David Kiwanuka yavugaga ko yivuganye uwo nyakwigendera amuziza amamiliyoni menshi y’amadolari ngo yari yarambuye umubyeyi we kandi ngo barafatanije kuyasahura muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ubwo Inkotanyi zari zimaze gushyiraho guverinoma. Fawusitini Kagame ntacyo avuga ku bisobanuro byatanzwe n’uwari ministiri w’imari muri icyo gihe wavuze ko ayo mafranga yavuzwe atashoboraga kuboneka mu masanduka ya leta muri icyo gihe.
Ikigo cyitiriwe Seti Sendashonga kigamije gukangurira abaturage intego yo guharanira uburenganzira bwabo na demokarasi aricyo ISCID mu magambo ahinnye y’igifaransa kimaze kubona ibikubiye muri iriya nyandiko y’umujyanama wa Perezida Pawulo Kagame kiramenyesha abantu bose ibi bikurikira :
1° Seti Sendashonga hamwe n’umushoferi we Yohani Bosko Nkuriyubukeye bishwe tariki ya 16 gicurasi 1998 n’abantu batamenyekanye ariko ni ngombwa kwibutsa ko mbere y’aho, tariki ya 26 gashyantare 1996, umukozi wa ambasadi y’u Rwanda i Nayirobi witwa Francis Mugabo yari yagerageje kumwica aramuhusha ; nyuma yaje gufatwa n’abapolisi ba Kenya imbunda ye igicumba umwotsi. Leta ya Kenya yasabye leta y’u Rwanda kumukuraho ubudahangarwa bugenewe abakozi ba ambasadi kugirango ubucamanza bw’icyo gihugu bubashe kumukurikirana. Ibyo leta y’i Kigali yarabyanze ihitamo gukura uwo mukozi wayo i Nayirobi ajya gukomeza akazi ke mu Rwanda. Nta muntu ushyira mu gaciro utabona ko icyo ari ikimenyetso gikomeye cy’uko ubutegetsi bwa FPR bwari bufite umugambi wo kwica uwo Nyakwigendera nk’uko bwari bumaze igihe gito buhitanye Koloneli Tewonesti Lizinde nawe wiciwe aho ngaho mu mujyi wa Nayirobi. Ibyabaye ku ya 16 gicurasi 1998 ni umugambi wari wapfyubye mbere washoboye gusohozwa.
2° Iperereza ryakozwe n’umuryango wa Seti Sendashonga ryerekanye ko Perezida Pawulo Kagame ubwe yagize uruhare mw’ iyicwa rya Seti Sendashonga, akaba yarifashishije abantu bamwe mu gihugu cya Kenya barimo umunyaporitiki wagize uruhare rukomeye rwo gushaka abicanyi bakoze ishyano ndetse n’abapolisi bagombaga kubakingira ikibaba. Amafranga yashowe muri ubwo bwicanyi ahwanye n’ibihumbi 100 by’amadolari akaba yaravuye kuri konti ya FPR yari muri banki yo mu Busuwisi yitwa Merril Lynch ; ayo mafaranga yanyuze kuri konti y’uriya mugabo twavuze iri muri banki y’ubucuruzi (Kenya Commercial Bank). Uwashaka kumenya ibirambuye kuri iryo perereza yasoma igitabo duherutse gutangaza dufatanije na André Guichaoua (igitabo cyitwa « Seth Sendashonga 1951-1998 : un Rwandais pris entre eux feux », éditions L’Harmattan, mai 2013).
3° Ibyatangajwe na Gérard Prunier ku byerekeye umugambi Seti Sendashonga yaba ngo yari afite wo gushinga umutwe w’ingabo nta gihamya cyabyo kiriho kuko izo ngabo ntazigeze zigaragara. Iyo umutwe w’ingabo uba wariho ntiwajyaga kubura ubundi buyobozi nyuma y’urupfu rwa Seti Sendashonga. Abanyarwanda bose bibuka ko umugaba mukuru wa mbere wa FPR ariwe Fred Rwigema yishwe mu kwakira 1990 (yishwe na bagenzi be bo mu nkotanyi bamurwanyaga) intambara yari amaze gushoza igitangira nyamara ntibyabujije inkotanyi gukomeza urugamba ndetse kurutsinda. Ntabwo rero Seti Sendashonga yaba yarashinze umutwe w’ingabo, yarabonye n’igihugu gikomeye cyo gukoreramo imyitozo ngo uwo mutwe uhite uzimira nyuma y’urupfu rwe. Mu by’ukuri iby’uwo mutwe w’ingabo nta kinyemetso cyabyo kizwi kigeze kigaragara uretse ayo magambo adafite indi gihamya.
4° Seti Sendashonga yishwe azira ibitekerezo bye bya politiki byamuteranije na jenerali majoro Pawulo Kagame kuva guverinoma ya mbere ya FPR ikijyaho. Bapfuye ahanini ibibazo by’umutekano bombi bari bashinzwe ariko ingabo za FPR akaba arizo zari zifite uruhare runini mu kuwuzambya. Inshuro nyinshi Seti Sendashonga yandikiye Kagame amabarwa amusaba gufata ibyemezo bikwiye kugirango umutekano uboneke, igisubizo cyaje kuba kumuhindura igipinga, biza no kumuviramo gusezera muri guverinoma no gusubira mu buhungiro. Urupfu rwaa Seti Sendashonga ni nk’abandi banyapolitiki Pawulo Kagame yahitanye bazira ko yabonaga bamubangamiye mu migambi ye yo kwimika ubutegetsi bw’igitugu bushingiye kw’ iterabwoba n’irondakoko. Abo banyapolitiki ni nka Emanweli Gapyisi wari mw’ ishyaka rya MDR, Felesiyani Gatabazi wo mw’ ishyaka rya PSD, koloneli Agusitini Cyiza wahoze mu ngabo za kera ariko akaba yaremewe gufatanya n’ingabo za FPR zimaze gutsinda, depite Lewonaridi Hitimana wo mw’ ishyaka MDR, depite Burakari wo mw’ ishyaka PL, Dogiteri Petero Kalaveri Rwangabo, n’abandi benshi tutabasha kurondora. Abo banyarwanda bose nta mutwe w’ingabo bari bafite cyangwa bateganyaga gushinga. Ese abashumba ba kiliziya gatorika biciwe i Gakurazo tariki y 5 kamena 1994 na n’ubu bakaba batemerewe gushyingurwa mu cyubahiro hari umutwe w’ingabo bari bafite ?
5° Perezida Kagame akwiye kuzirikana ko ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bikenewe cyane, bikaba bitagerwaho hakoreshejwe kwica abatavuga rumwe nawe, kubafunga cyangwa kubatorokesha. Nyuma y’imyaka 15 Seti Sendashonga amaze yishwe u Rwanda rukomeje kuyoborwa n’ubutegetsi bw’igitugu bugendera kw’ iterabwoba. Abaturage nta burenganzira bafite bwo kwihitiramo abayobozi, abanyapolitiki n’abanyamakuru batinyutse kuvuga ibitekerezo byabo ubu barafunze. Igihugu nka Tanzaniya cyafashije u Rwanda mu buryo bunyuranye kuva intambara ya FPR yatangira ubu ni cyo cyahinduwe umwanzi w’u Rwand kuko Perezida wacyo asaba abategetsi b’u Rwanda kugirana imishyikirano n’ababarwanya nk’uko bisabwa n’ibindi bihugu byo mu karere. Itegekonshinga ryashoboraga guha abanyarwanda uburyo bwo guhindura abayobozi bakabona icyerekezo gishya mu w’i 2017 na ryo imigambi yo kurihindura igeze kure. Ibyo byose ni ibimenyetso byerekana ko u Rwanda rujya habi. Igihe cyari kigeze cyo guhindura mu nyungu rusange z’abanyarwanda bose, abariho n’abazavuka.
Bikorewe i Buruseli, tariki ya 25/06/2013
Nkezabera Jean Marie
Président d’ISCID asbl
(Signé)
——————————————-
Jean-Claude Kabagema,
Chargé de la communication
Chargé de la communication