Apollo ngo yari iturufu ya butuyu ya Colonel Karegeya!

Muvandimwe Patrick Karegeya;
Igendere sinakwangaga rwose. Gusa mbabajwe n’ uburyo waburiwe ko ugiye kwicwa bitarenze taliki ya 2 Mutarama, ntubyiteho, ahubwo ukisekera ababikubwiye, nkaho bo batazi gutohoza amakuru.

Sinakwibutsa ya nteruro yakubwiraga ko” igihe uhamagajwe ikitaraganya, ujye ubanza kwoherezayo intasi, mbere yo kwitaba abagushaka, kandi uzilinde kugenda wenyine igihe cyose” Aya magambo iyo uza kuyakurikiza, ntuba waraguye muri gakoco nk’ imbeba.
Abantu wakoranye nabo, igihe bahotoraga abana b’ abanyarwanda, bari mu gihugu n’abari hanze, wari uzi neza uko Leta ya Kigali itazuyaza gutanga amafaranga atabarika ngo igere ku nshingano zayo.
Wagiriwe inama yo kugura akuma kareba neza aho ugiye kujya, ngo karebe abagutegereje aho bari, uranga.
Bakubwiye kenshi kwemera kugura” scremming” ngo nibura ujye umenya amakuru yose uhabwa niba koko ariyo, wanga kumva.
Nyamunsi iyo yajye, ikuzibya amatwi, kandi niyo utanigwa ugaramye, hari indi gahunda yo kuguha uburozi yari yateguwe, nawe ubizi, ariko byose wanga ku byumva.
Waburiwe kwitabaza abashoferi ba bugenewe kandi bakoze muri détective privé nabwo uranga, uhitamo kwitwara.
Igendere Muvandimwe, ndizera ko aho uruhukiye (sinzi niba hirya y’imva basubiza amaso inyuma ngo barebe cyangwa se ngo bisuzume), ariko ni wowe warwishigishiye rwose.
Uriya Apollo abantu bawe bagukunda bagusabye kwitandukanya nawe, uranangira ngo ni iturufu ryawe rya Butuyu, none dore akubereye Gipiki!
Abanyarwanda bose bari bakwiye kwiga amayeli yose ashoboka, bakita ku ikorana-buhanga, bakumviriza ibibakikije byose.
Bagomba kwibuka ko n’ umugore mwashakanye nta kumwizera ijana ku ijana, yewe n’ ababyeyi bawe, ugomba kubumva, ariko ntubifate nk’ ivanjiri.
Biriya byuka baguteye mu maso, wari waramenye neza italiki byagereye Afrika y’Epfo, ariko ubikuba na zero.
Mwana w’Imana, n’ubusanzwe ntawe urama nk’umusozi, kandi amaraso arasama, iyo nyamunsi yajye nta kabuza, uba igipfamatwi.
Icyo nakubwira, ni uko nabakwivuganye, batazatinda kubona ko bibeshe, kandi bo bazapfa urupfu rurenze uwo wapfuye incuro indwi.
Igihe kirageze cyo kunamura icumu mu bana b’ u Rwanda, kuko amaraso yamenetse ari menshi cyane.
Ugambiriye gukomeza kumena amaraso y’abana b’u Rwanda, namwibira ibanga ko nawe ilimbi rye ryarangijwe gucukurwa kera. Ruriye abandi rutakwibagiwe!
Urupfu rwa Karegeya rwagombye kutubera intandaro yo gushira hamwe, tukikiza umwanzi ruvumwa, ugambiriye guhekura Urwanda rwose, aho kwitana bamwana.
Imana ikomeze abo usize, kandi nawe ikwakirane impuhwe isanganwe, unahore usabira abandi bose bari kuri lisiti yo kwicwa bazira ibitekerezo byabo cyangwa se uko bavutse.
Gusa uyu mwaka wa 2014, uzarangira hahindutse byinshi, kandi uwemera gushukwa ngo yice abaturanyi, amenye ko nawe ingororano ye nta yindi uretse kwicwa nabo yatumwe.
( Qui tue par l’ épée, périra par l’ épée) Ngurwo uruhererekane rw’ insoro z’ ikibuguzo za FPR/DMI, kuko ntawe igirira impuhwe.
Abazi ubwenge bakwitandukanya nayo inzira zikigendwa, bakishyira  hamwe, bakamagana ingoma-mbisha, igiye kutumaraho abavandimwe.
Mana y’ Irwanda uratubere ijisho ridahumbya, kandi urinde abana bawe , kuko balîze ayo kwalika.
Bose bakenewe guhozwa, no gusubizwa icyizere cya mwene muntu, bakongera guhoberana nk’abavandimwe.
Christian Bikino