Ba maneko ba FPR muri Ambasade ya Amerika i Kigali bashyize Bwiza Connie mu mazi abira

Nk’uko twari twabivuze mu nkuru yacu mu minsi ishize birashyize bijya ahagaragara impamvu nyayo Madame Bwiza Connie yeguye ku mwanya w’ubudepite, ariko ikitaramenyekana ni urwo agiye gukanirwa. Ese arakurikira ba Gen Rusagara, Col Byabagamba, Capt Kabuye n’abandi mu buroko? Arajya mu kato se nka ba Lt Col Kabuye, Mary Baine n’abandi? Arajya gusaba imbabazi Madame Nyiramongi Jeannette se nka Madame Inyumba? Barangije kumunywesha ku tuzi se ko azi byinshi? Kumureka ngo asange umugabo we mu buhungiro byo ni nk’inzozi!!

Dore uko Rupiye igerageza kuremekanya idosiye ya Bwiza Connie namwe nimwisomere mushungure:

Bwiza Connie uheruka kwegura ku mirimo ye y’ubudepite yari amazeho imyaka 15 bikavugwa ko yeguye ku mpamvu ze bwite, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe, yanyomoje iyo mpamvu, anagaragaza ko yahatiwe kwegura bishingiye ku makuru yabwiye Ambasade y’Amerika asaba viza.

Mu mwiherero w’abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu muryango FPR Inkotanyi, Ngarambe yasobanuye ko Bwiza Connie wari umaze imyaka 15 ahagarariye FPR Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yagiye kwaka viza muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika abeshya ko umutekano we utameze neza nyuma y’ihunga ry’umugabo we.

Mu byumweru bishize, Sekamana Jean Marie, umugabo wa Connie yatangiye kwaka ubuhungiro muri Amerika, avuga ko umutekano we utameze neza mu Rwanda, aho yari asanzwe akoreramo ibikorwa by’ubucuruzi, agasobanura ko afitanye ibibazo na FPR yahoze akorera mu Bunyamabanga.

Ubwo Sekamana yakaga ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bwiza Connie na we yunze mu ry’umugabo atangira gusaba viza y’iki gihugu, ubusabe bwe buherekezwa n’ibaruwa yasobanuraga ko umugabo we kuva mu myaka ishize umutekano we utari wifashe neza mu Rwanda nyuma yo gukurwa ku mwanya yariho mu bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi.

Ngarambe yasobanuye ko Bwiza yagaragazaga ko yazize kurwanya irigiswa ry’amafaranga agera kuri miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda ryakozwe na FPR mu matora ya 2010.

Nyuma yo gusaba ubuhungiro kwa Sekamana ndetse n’umugore we Bwiza Connie agatangira gushakisha inzira zo kumukurikira muri Amerika, Ambasade ya Amerika i Kigali yaje gutangira gushakisha amakuru nyayo ku byavugwaga n’aba bombi, aya makuru agwa mu gutwi inzego za Leta, bivamo guhatira Bwiza Connie kuva ku mirimo ye y’ubudepite.

Hari kandi n’amakuru agaragaza ko leta yasabye Bwiza Connie kwandika avuguruza ibinyoma umugabo we yarimo atangaza muri Amerika mu rwego rwo gushaka viza.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yavuze ko ubuhamya bwatanzwe na Bwiza Connie muri Ambasade ya Amerika bwuzuye ibinyoma byambaye ubusa, ndetse ko n’ukuri nyakwo kwagaragarijwe inzego z’iki gihugu.

Mu ntangiriro z’icyumweru gishize iyegura rye rikimenyekana hakwirakwiye ibihuha byinshi birimo kuba yarazize kutemeranya n’abashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga riganisha ku guhindura ingingo yaryo ya 101 igena umubare wa manda ntarengwa Umukuru w’Igihugu yemerewe kukiyobora ndetse n’ibindi binyoma byinshi, bimwe muri byo byanagaragaye mu itangazamakuru.

Bwiza Connie yari umwe mu badepite bake bari bamaze igihe kirekire mu Nteko Ishinga Amategeko.

Source: Igihe.com