Barabuzwa gukora ikiriyo cy’ababo baguye ku rugamba muri Mozambique

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu Rwanda inkuru ikomeje kuvugwa bucece mu mujyi wa Kigali ni iy’abasirikare b’u Rwanda bakomeje kugwa ku rugamba mu gihugu cya Mozambique ariko bikagirwa ibanga, kugira ngo igikuba kidacika mu baturage babwiwe ko ziri gukora akazi gakomeye ko guhashaya abo zita ibyihebe.

Ibyumweru bibaye bibiri nta makuru y’intsinzi arongera gutangazwa mu Rwanda ku bijyanye n’urugamba ingabo za RDF ziriho muri Mozambique, nyamara ntirwigeze ruhagarara, ahubwo nicyo cyari igihe cyo kurutangaza, kuko ari bwo rwari rugitangira bya nyabyo.

Ubwo uru rugamba rwatangizwaga n’ingabo z’u Rwanda, zikabanza gutambagira imisozi itabamo abarwanyi ariko zigamba kuyifata ngo zimazemo kwica benshi mu nyeshyamba, igihe cyarageze abo bibwiraga ko batsinze babereka ko bahari kandi ko bashoboye urugamba, ko batanaruhunze nk’uko byinshi byatangajwe n’abanyamakuru ba Leta y’u Rwanda boherejwe muri Mozambique.

Urugamba rwagoye ingabo z’u Rwanda ni urugana Mueda na Mbau, ariko byaje kuba amahina ubwo binjiraga mu mashyamba ya Siri, ari nayo kugeza uyu munsi bakirwaniramo, ariko bakaba batarenga umutaru, kuko uretse kuba barahahuriye na ba mudahusha, ingabo za RDF zanagowe cyane n’ibisasu bitegwa mu butaka byari biteze ku bwinshi mu nzira zigaragara n’izitagaragara, nk’uko amakuru ya bamwe mu basirikare bariyo yatangarijwe abo mu miryango yabo basigaye mu Rwanda, birirwa bari ku mavi ngo bazabone ko abana babao n’ababyeyi babo cyangwa se abavandimwe bazagaruka amahoro.

Hari abashyingurwa mu Rwanda hakaba n’abashyingurwa muri Mozambique

Hagati aho, imirambo ya mbere yoherejwe mu Rwada kuhashyingurwa, ariko uko bakomeje kuba benshi bagwa ku rugamba, byageze ubwo Leta y’u Rwanda ifata icyemezo cyo kujya bashyingurwa aho baguye ku rugamba.

Bamwe mu basirikare b’u Rwanda baguye ku rugamba, ni abo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces) bizewe kurusha abandi, boherezwa aho rukomeye.

Mu minsi ine ya mbere, imiryango y’ababo yamenyeshwaga uko byifashe, bakanemererwa gusura mu buruhukjro bw’ibitaro bya Kanombe ababo baguye ku rugamba, mu rwego rwo kubasezeraho, kuko mu ishyingurwa hatakorwaga imihango isanzwe yo guherekeza.

Ariko aho abapfa babereye benshi, n’inkuru zigatangira gukwira ngo na kanaka yaguye ku rugamba, na kanaka bamurashe cyangwa mine yamuturikanye, amakuru ntiyongeye gutangwa mu buryo busanzwe. Ubu umuryango wapfushije uwabo ntukibimenyeshwa kuri telephone, ahubwo ubuyobozi bw’Ingabo bwohereza itsinda rito (kenshi abantu hagati ya babiri na batanu). Bakajya gusura umuryango, bakawuha ubutumwa mu magambo.

Ibi birakorwa mu buryo bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’amajwi cyangwa inyandiko za Whatsapp zibika abaguyeku rugamba, nk’uko byari byatangiye gukorwa na bamwe, bazihererakanya mu ma groups ya Whatsapp bahuriramo, bakanahana gahunda z’uburyo bakora ikiriyo.

Ubu rero amajwi n’ubutumwa bwa Whatsapp ntibigikoreshwa, nk’uko twabisobanuye hejuru. Ikirenzeho ni uko izo ntumwa za Minisiteri y’Ingabo n’ubuyobozi bw’ingabo zisiga zibujije abo mu miryango yabikiwe gukora icyunamo, kuko ngo bitemewe muri iyi minsi yo kwirinda Covid19. Ariko abo muri iyo miryango, bo bakavuga ko babibuzwa mu rwego rwo kwanga ko amakuru yakomeza guhererekanwa ko hari imiryango iri mu cyunamo cy’ababo bagwa muri Mozambique.

The Rwandan twabashije kumenaya amazina amwe n’amwe y’abaguye muri Mozambique, ariko ku mpamvu z’umutekano w’abaduha amakuru no ku mpamvu z’umutekano w’imiryango yabo, tubaye turetse kuyabatangariza, ariko uko inkuru igenda iba kimomo, hari igihe ingabo z’u Rwanda buzaba butakibasha guhisha Abanyarwanda ko abana babo bakomeje kugwa mu ntambara zidasobanutse.