“Iyo ntagira Lawrence Muganga mba narapfuye” – HIMBARA

Yanditswe na Frank Steven Ruta

David Himbara Umunyarwanda w’inzobere mu by’ubukungu, wahoze ari Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’ubukungu arasobanura uburyo Dr Lawrence Muganga (watawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda ashinjwa ubutasi nyuma akarekurwa) yigeze kumukura mu menyo ya rubamba, aho ari mu gihugu cya Canada.

Mu nyandiko ye bwite, David Himbara arabisobanura mu magambo akurikira:

Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Lawrence Muganga yatawe muri yombi akekwaho kunekera ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibi birashoboka cyane ko byaba ari ukwibeshya. Iyaba Lawrence Muganga yahembwaga na Leta ya Kagame, byashoboka cyane ko mba narapfuye. Dr Lawrence Muganga yankijije abahotozi boherejwe n’u Rwanda muri Kanada mu butumwa bwo kuncecekesha.

Umubano wanjye na Lawrence Muganga watangiye mu ntangiriro ya 2000 ubwo nakoraga muri Guverinoma y’u Rwanda. Hanyuma umusore, Lawrence Muganga aranyegera ansaba ko namumenyereza . Ntabwo nemeye kubikora gusa, ahubwo bidatinze nabaye umuyobozi we. Muganga yakoraga muri HIDA, Ikigo gishinzwe iterambere ry’abantu n’inzego (Human and Institutional Development Agency) cyaterwaga inkunga na Banki y’Isi, kandi nari umuyobozi wacyo.

Ariko nyuma yo kubona ko Jenerali Paul Kagame n’ubutegetsi bwe bakomeje kumungwa bikabije, nahungiye muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2010. Nyuma nagarutse muri Kanada ubwo Patrick Karegeya yari amaze guhotorwa n’abicanyi b’u Rwanda bamusanze muri Afurika y’Epfo i Johannesburg ku ya 1 Mutarama 2014. Nyuma yo gutura muri Kanada kuva icyo gihe, mwaba muzi uwampamagaraga?

Ni Lawrence Muganga. Lawrence Muganga yari yarimukiye muri Kanada aho yakomereje amasomo ye ku rwego rw’ikirenga (PhD). Twongeye guhura nk’inshuti ntangira kumufasha  kuri iyo ntera y’amasomo yakurikiraga.

Byihuse muri 2019., nongeye guhamagarwa na Lawrence Muganga wampaye amakuru atangaje. Yambwiye ko ushinzwe ibya gisirikare (Military attaché) w’u Rwanda muri Kanada no muri Amerika yashyizeho itsinda ryo kumpiga ngacecekeshwa, nzira kunenga ubudahwema ubutegetsi bwa Kagame. Iri tsinda Lawrence Muganga yambwiye ko na we yari yarishyizwemo. Lawrence Muganga yangiriye inama ko nagombye kurushaho gushimangira ubwirinzi bwanjye kuko ubutegetsi bwa Kigali bwari bwiyemeje kuncecekesha mu buryo ubwo ari bwo bwose, mu nzira izo ari zo zose zashoboka.

Nabajije Lawrance Muganga ikibazo kimwe: “Niba koko ufite ubushake bwo gukumira ibyago naterwa n’abagizi ba nabi ba Kagame, waba witeguye kumenyesha abayobozi ba Polisi ko ubuzima bwanjye bugeramiwe” ? Lawrence Muganga yahise yitabaza Abapolisi hano muri Canada, ababwira ko ubuzima bwanjye bugerwa amajanja. Ni muri ubwo buryo, nanjye nabimenyesheje abayobozi ba Polisi. Mu kuba hafi yanjye no kumfasha kumenyesha abategetsi ba Kanada iby’ubugizi bwa nabi bw’u Rwanda, Lawrence Muganga yarokoye ubuzima bwanjye. Nzahora nshimira ibyo yakoze.

Vuba aha, kuwa 2 Nzeri 2021. Ibitangazamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Lawrence Muganga yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano azira gukorera ubutasi Leta y’u Rwanda. Amakuru y’abatangabuhamya babyiboneye n’amaso yabo, yemeza ko abantu birwaje intwaro binjiye muri Kamiuza Dr Lawrence Muganga akoramo, baramufata bajya kumufunga. Ibi birashoboka cyane ko bamwibeshyeho. Iyaba Lawrence Muganga yahemberwaga na Kagame kumunekera, mba narapfuye.