BWANA PAUL KAGAME: HITAMO UBUZIMA CYANGWA URUPFU:Dr RUDASINGWA

Bwana Paul Kagame

Village Urugwiro

Kigali

Rwanda

Maze kumva amadisikuru yawe yo muri iyi minsi, niyemeje kukwandikira uru rwandiko no kurushyira ku mugaragaro. Umunyarwanda wese wakurikiranye amagambo yawe, yibajije byinshi, cyane cyane aho u Rwanda rugana.

Muri make, amagambo yawe yari maremare ariko iby’ingenzi washakaga kuvuga n’ibi bikurikira:

1)Abahutu iyo bava bakagera ni abajenosideri

2)Abatutsi batavuga rumwe nawe bakorera abajenosideri (Abahutu)

3) Perezida Kikwete wa Tanzania wakugiriye inama gushyikirana na FDLR uzamukubita kuko nawe akorera abajenosideri (Abahutu)

Igitera abanyarwanda ubwoba n’agahinda nuko amagambo nkayo, aherekeza ibikorwa abanyarwanda bakuzi ho ( kwica, gufunga, gutegekesha igitugu, kwigwiza ho umutungo, kwanduranya no guteza intambara mu baturanyi, n’ibindi) wayabwiraga urubyiruko rw’abanyarwanda. Nibo wabwiraga ngo abahutu banduye icyaha kavukire cy’ubwicanyi, kandi ko bagomba gusaba no gusabira imbabazi ababyeyi babo. Abatutsi muri bo ubwo warababwiraga uti mwirinde abahutu nibo bamaze bene wanyu.

Ese, Bwana Kagame, niba ibyo bikekerezo atari ibyumujenosideri, twabyita iki? Niba atari ingengabitekerezo, niki? Niba bitavangura amoko, twavuga ko bigamije iki? Ese haricyo amateka y’u Rwanda yigeze akwigisha? Abami babayeho baragenda bamaze imyaka amagana. Ubukoloni bwaraje buragenda. Repubulika ya Mbere ayaraje iragenda. Repubulika ya Kabiri yaraje iragenda. Ibya FPR na gatsiko kawe biri muu minsi yanyuma. Ko bizagenda ntagushidikanya. Ryari? Bite?

Reka ne kwirirwa nkurondogorera nkubwira iby’inshigano z’umuyobozi abanyarwanda bakwiriye mu bihe nk’ibi kuko byaba ari nk’impitagihe.

U Rwanda rugeze k’umayira abiri, ugomba guhitamo inzira ushaka kunyuramo; bityo kandi ukirengera ingaruka za buri nzira.

INZIRA YA MBERE: UBUZIMA

Iyi nzira iraruhije ariko niho umuti w’ibibazo abanyarwanda bafite waboneka. Harimo gusenya ibibi ubutegetsi bwawe bwongereye ku bindi bibi byavuye mu mateka y’u Rwanda. Tugomba gusenya ubutegetsi bw’udutsiko tw’amoko, uturere, n’ibindi. Tugomba guca umuco wo kudahana. Tugomba kurandura ubuhunzi n’ubwicanyi. Uretse gusenya ibibi, tugomba kwubaka ibyiza dushingiye kubyiza tuvana mu mateka dusangiye. Abanyarwanda tugomba kungana imbere y’amategeko, tukagira ubutabera butabogama. Tugomba kumara abanyarwanda ubwoba, tugasangira ibike n’ibyinshi nk’abavandimwe ntawuhejwe. Tugomba kwita kubacitse kwicumu bose, aba abahutu, abatutsi cyangwa abatwa. Tugomba kwita ku bamugajwe n’intambara. Tugomba gucyura abanyarwanda bagandagaje za Arusha na handi, batagira iyo babarizwa. Tugomba gucyura Umwami Kigeli mu cyubahiro, ndetse tugaha icyubahiro nabandi bayobozi bigeze kuyobobora u Rwanda. Tugomba kwubaka inzego z’umutekano z’abanyarwanda bose bibonamo, zirengera buri munyarwanda zitavanguye, kandi zishyigikira demokarasi n’uburenganzira bwa buri munyarwanda. Tugomba kwunga abanyarwanda kuko twese dufite ibikomere. Tugomba kutanga urugero rwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Iyi nzira ya mbere iradusaba twese ko dushyikirana, mu mahoro. Cyane cyane ni wowe Paul Kagame isaba ko ushyikirana na FDLR, namashyaka atavuga rumwe nawe. Nibyo abanyarwanda bamaze imyaka myinshi bagusaba. Nibyo Perezida Kikwete nabangenzi be mu mumulyango wa SADC bagusaba. Abayobozi bakunda u Rwanda, bakunda abanyarwanda bose, nibyo basabwa mu bihe tugezemo.

Iyi nzira uyemeye, niyo makiriro yawe kandi yacu twese. Nitwicara hamwe muri gacaca nyakuri, ivugisha ukuri, igamije kwunga, abanyarwanda tuzavuga ubwicanyi bwose bwakozwe nabahutu, abatutsi, n’abatwa, mu Rwanda hose no hanze yarwo, hanyuma duhitemo. Ntibyoroshye ariko ndahamya ko abanyarwanda muri rusange bazahitamo ko wowe Paul Kagame, hamwe nagatsiko kawe wakoresheje mu bwicanyi, wongereyeho nabandi banyarwanda bose bagize uruhare mu bwicanyi, bababarirwa, ariko ntibabe mu myanya y’ubuyobozi. Ibi birasaba abanyarwanda bose kutibagirwa, ariko no kubabarirana bidasanzwe, niba tugomba gutangira bundi bushya.

None se ko abahutu wabahinduye abajenosideri, abatutsi ukabita ibigarasha, abaturanyi ukabahindura abanzi ugomba kurwanya byashoboka ukabica, witeguye ute iyi nzira y’umusaraba ariko itanga ubuzima?

INZIRA YA KABIRI: URUPFU

Iyi ni nzira y’intambara. Muri disikuru zawe zose ukunze kurata, kwirata, no gukangisha intambara. Usa nkaho utabaye mu ntambara. W’iyibagije ikiguzi ky’intambara wabayemo cyangwa wateje muri Uganda, Rwanda na Congo? Ubu uwakubaza umubare w’abanyarwanda bamaze kugwa mu ntambara kuva muri 1990, wawuvuga ( dushobora kuba tumaze gutakaza miliyoni ebyiri nigice kuva 1990-2013)?. None se ko FPR wayishe ukayihindura igikoresho uzarwanisha iki? Ese ko abahoze ari inkotanyi bari ku gatebe, bamwe bakicara mu myanya nk’ibyapa, abandi ukabahindura inkoramaraso, uzarwanisha iki? Ese igisirikare cy’agatsiko kabatutsi bagenzurwa na Jack Nziza nicyo uzatsindisha? Ese ko abanyarwanda ubanga nabo bakwanga, ukaba uhanganye n’abaturanyi, abanyafurika bakaba bakwinuba, abandi banyamahanga bakaba baragufatiye ibyemezo, iyo ntambara ushoza uzayikizwa niki?

Ntabwo ndi umuhanuzi. Ndabizi ko utakigirwa inama. Ntabo mu mulyango wawe bagutinyuka ngo bakubwize ukuri. Umufasha wawe, aho kukugira inama ati nyamuneka sigaho, ubu nawe mufatanyije inzira yo kurimbura no kurimbuka. Tito Rutaremara, James Musoni, Manasse Nshuti, Bazivamo, Ngarambe, Mushikiwabo na Jack Nziza nibo bakubeshya ngo komerezaho ni byiza? Nyamara urabizi ibyo wajyaga ubavugaho ndi kumwe nawe twenyine. Uretse abakorera imbehe, abakuvuga nabi iyo biherereye nibo benshi. Bagukomera mu mashyi ku mugaragaro, bataha bakakuvuma.

Ariko nagirango nkubwire ko uramutse uhisemo iyi nzira, amaherezo yawe ni mabi cyane. Uramutse uhisemo gushoza indi intambara uzayitsindwa. Impamvu uzayitsindwa nuko ibitekerezo n’imikorere byawe bishaje kandi aribyumujenosideri. Kandi, uramutse ushoje intambara, abanyarwanda noneho bazayirwana bafatanije (abahutu, abatwa, abatutsi). Izabamo ibitambo byinshi mu banyarwanda ariko izaba intambara yo kurangiza intambara mu Rwanda no mu karere, kuko abanyarwanda bazafatanya nizindi nzirakarengane mu karere kwigobotora inkota, igitugu, n’intambara bwawe.

Bwana Paul Kagame, igihe cyo guhitamo kirageze.

Fatanya nabandi banyarwanda uhitemo ubuzima, kuko abanyarwanda barambiwe urupfu. Niba uhisemo inzira y’urupfu, uzirengere ingaruka zayo.

Theogene Rudasingwa

Washington DC

USA

7/7/2013

16 COMMENTS

  1. Muraho banyarwanda bavandimwe, ndagushimira bwana Rudasingwa kuri iyi nama ugiriye umunyagitugu Paul Kagame doreko ugira Imana agira umugira inama, arikose ko Kagame atajya agirwa inama biramugendekera gute? muri izi nzira zose umugiriyemo inama ikigaragara ni uko iyakabiri ariyo azakurikiza Paul kagame atekerezako uburyo yayoboye intambara yo kwibohoza niya CONGO1, CONGO2 ariko azanayobora igiye gutangira mugihe gitoya ubwo urwishigishiye ararusoma kandi ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva. ibihe byiza banyarwanda!

  2. Ahahaha ni ibiki mwaganiriye muri mwenyine watubwiyeho natwe tukiyumvira. Rudasingwa we hanyanyaza da turebe ko hari icyo bizatanga

  3. Ibyo Dr Rudasingwa avuze nibyo. Nanjye discour ya Président wa Republika yanteye ubwoba no kwibaza. Kuki agaruye amoko? ayagaruye ahereye ku kibazo mushiki we yagiriye i Butare muri 1970. Ngo babimubwiye ejo bundi.Ese nibyo byonyine yabwiwe ejo bundi? Ese ko abatutsi bagize ibibazo guturuka cyera kugeza muri 1994 haba genocide, kuki ari ubu abigaruye yaramaze imyaka irenga 15 yarabiretse? Ko yari yaracecesheje “Ibuka”, yayigarukiye? Iva kwa Sarkozi ko yivugiye ko agiye kureba imbere gusa, bihindutse gute? Agomba kuba yarabwiwe ibintu bikomeye cyane muri iyi minsi…

  4. Nkanjye nkumunyarwanda uri murwanda ndabona bitoroshye ubukene, inzara, ubushomeri muri make nta munyarwanda wishimye mu gihugu hari kwiheba umwiryane, inzara agahinda nagahiri. 90% base nabashomeri, mubyaro baricwa ninzara namavunja kubera gahunda yigihingwa kimwe.

  5. Theogene we ibyuvuze kandi wandikiye Kagane numuti ukomeye ntashobora kuwunkwa,kuko urarura kuliwe,ndamuzi tuliliranwa,ntako ntagira mugira inama akanga.Ahubwo nanjye ahobukera ndigendera sinshaka kuzafatanya nawe ibyaha.Aliko hali umusilikare wambwiye ko ikibazo cye bagiye kukiga.kuko Mumisiri ntibaturusha igisoda kireba kure.Tulindire turebe ko azawunkwa.

  6. ur’umugabo iyaba abatutsi bose batekerezaga nkawe ntibagire n’uburyarya.iyisi yahinduka paradiso naho rwose abenshi nababeshyi reba nka ba Bizimungu _sendashonga_burya nabo ntibari banze amahoro ahubwo barayabeshywaga .

  7. rudasingwa we abanyarwanda banga kagame ,ni bande atari wowe na ba cuti bawe, wowe uzicecekere byarakuyobeye ubwo se umuha impanuro kuko umukunda? cyangwa ni nzara yo mubuhungiro irimo kukuvugisha wongere ubyunve dukunda kagame ijana kwi jana twazamurwa ni nyuma iryo tera bwoba ryawe uri subize ahurivanye

  8. Birambabaje cyane kubona umugabo nkwe narinziko uzi ubwenge wandika ibintu nk’ibi.
    No facts, no idea ifatika, just inzangano zawe kuri Paul Kagame. Ibyo ntaho byatugeza
    yewe nawe ntaho bizakugeza, amahanga arahanda sha, UKUMBUYE U RWANDA nicyo mbona cyakoza.
    Komera Theo

  9. Ahaahha sha uvuze ubusa kweli? Harya ubwo ngo muba mushaka kugera kuki? Imagine Dr muzima kweli ubwose nkibi byose wanditse wiruhirizaga iki umutwe? Time byagutwaye wakabaye warigukora ibindi bigufitiye akamaro kuko mubyo nasomye byose ntakizima kirimo usibye gusebanya nogutukana gusa. Ikimbabaje nikimwe gusa nuko abasoma ibyo wanditse arabo musangiye amatiku gusa ntamunyarwanda ugisoma ibintu nkibyo wanditse ngo abihe agaciro kuko ibikorwa, numurongo mwiza igihugu kigenderaho birasobanutse cyane. Mushatse mwava kwizima mugasubira mu gihugu cyanyu kuko ubuhunzi buraryana naho kwirirwa usebya umukuru wigihugu cyacu ntacyo byakugezaho harya aho uba ho bubahiriza uburenganzira bwikiremwa muntu? None se nkawe iyo urebye ubona umuti wibibazo abanyarwanda bafite arugushyikirana na FDRL? Mujye mushaka amaramuko neza mukora cyane kugirango bucye kabiri kubikura mugutikura nogusebanya ntaho bizabageza. Umutima wawe ukugire inama kuko nubwo uba wavuze ayamagambo yose nziko umutimanama wawe ukubwiza ukuri aho guherereye nkwifurije kugaruka mugihugu cyawe ugafatanya nabandi kurwubaka. Urakoze.

  10. Ku Isi hose ndetse no m’u Rwanda birazwiko icyaha ari gatozi. Kuki Leta igomba gusaba urubyiruko rw’Abahutu gusaba imbabazi kucyaha cyabaye bamwe muribo bataravuka? aka ni akarengane kagamije ivangura no guheza igice kimwe cy’Abanyarwanda. Leta yakuyeho bourse kubanyeshuli biga muri za Kaminuza kuri bamwe, arko abana b’Abatutsi bo bagomba kwiga doreko Leta ibafashiriza mukigega cya FARG! iri naryo ni ivangura mumashuri. Ubushomeri buri m’urubyiruko buteye ubwoba. FPR irabeshya cyane rwose!!!!

  11. Uramubwiye nuko atumva Ngo afite canseri yúruhu Imaze kugera mu bwonko niyo mpamvu asigaye atukana.

  12. ariko njyewe ntangazwa nabantu nkamwe ibyo byose muba muvuga mubivugishwa n’inda ndende wowe se ko uri Dr uje wahaza abanyarwanda bose kubyo bakeneye mureke umusaza nangwa nawe nibura namuha 80%

Comments are closed.