Imyivumbagatanyo muri Gereza nkuru ya Kigali

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/07/2013 muri gereza nkuru ya Kigali (1930) habereyemo imyivumbagatanyo y’abagororwa,abarenga icumi barakomereka bikomeye.Icyateye iyi myivumbagatanyo nta kindi ni umufungwa witwa Hamza RUBAYIZA washyizweho n’ubuyobozi bwa gereza kugirango azage arenganya,akubita abafungwa bagenzibe.

Umurimo bamuhaye yakomeje kuwukora neza ashimisha abamushyizeho maze kuwa 03/07/2013 nkuko yarasanzwe amenyereye nibwo yafashe umufungwa atangira kumukubita maze abafungwa bose bahagurukira rimwe birwanaho,aha tukaba tutabura kubashimira kuko aho ibihe bigeze abanyarwanda dukwiriye kumenya uburenganzira bwacu.

Ikibabaje nuburyo ubuyobozi bwa gereza ntacyo bwakoze kuri icyo kibazo ahubwo bwafashe abirwanyeho maze batangira kubashinja guteza imyivumbagatanyo bagamije kwakira TWAGIRAMUNGU Faustin umukuru wa RDI Rwanda nziza,aha bakirengagiza ko babafunze ubwo burenganzira batabubona kabone niyo yaba abonye ibyangombwa bimwemerera kuza mu Rwanda.

Ihohoterwa rikorerwa imfungwa rikomeje gukaza umurego bikomeye aha tukaba dusaba abayobozi bashyinzwe amagereza kwikubita agashyi maze bakarenganura abafungwa bakomeje kurengana.Umuyobozi mwiza ahora avugurura gereza!!

PS Imberakuri