Yanditswe na Marc Matabaro
Amakuru amaze iminsi agera kuri The Rwandan kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru aravuga kuri Cassien Ntamuhanga watorotse Gereza ya Mpanga I Nyanza aho yari afungiye akatiye imyaka 25.
Amakuru yizewe The Rwandan yashoboye kubona ni uko, Cassien Ntamuhanga koko yashoboye gutoroka.
Rero ntabwo yishwe cyangwa ngo abe ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano za Leta ya Kigali.
N’ubwo tutarashobora kubona amakuru yuzuye y’uburyo yashoboye gutoroka, inzira yaciye, abamufashije n’ibindi, twavuga ko kuri ubu Cassien Ntamuhanga ari mu gihugu tutari buvuge ariko kitari u Rwanda kandi kitari hafi yarwo, tukaba dutegereje ko nyirubwite afata icyemezo cyo kuvugana n’itangazamakuru mu gihe yaba amaze kwizera umutekano we.
Nabibutsa ko uyu Cassien Ntamuhanga yafunzwe mu mwaka wa 2014, akaba yari umunyamakuru kuri Radio Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi n’umuririmbyi w’icyamamare Kizito Mihigo.
Ku itariki ya 22 Ugushyingo 2017, hari ku wa gatatu w’iki cyumweru ubwo abashinzwe iby’amagereza mu Rwanda bakoreshaga inama abagororwa babatera ubwoba ndetse bongeraho ku bazabazanira abagororwa batorotse barimo Cassien Ntamuhanga ari imirambo!
Turacyakurikirana iyi nkuru……